Abahinzi b’icyayi barifuza nkunganire ku ifumbire

Abahinzi b’icyayi baratangaza ko bagifite imbogamizi bahura nazo zirimo ifumbire ihenze ku isoko bakifuza ko hakorwa ubuvugizi mu rwego rwo kuborohereza bakabona nkunganire bikabafasha kurushaho gutanga umusaruro uhagije.

Abahinzi basangiye icyayi
Abahinzi basangiye icyayi

Aba bahinzi babitangaje kuwa Kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, ubwo ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’icyayi, umunsi wahurije hamwe abahinzi b’icyayi batandukanye mu Rwanda.

Ni umunsi wizihirijwe mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda ku ruganda rw’icyayi rwa Pfunda, ukaba usanze abagihinga bagifata nk’ishingiro ry’ubukire aho bakita zahabu y’icyatsi.

Abahinzi b’icyayi bo mu karere ka Ngororero mu murenge wa muhanda bagaragaza ko kubona imbuto n’ifumbire byacyo bikirimo imbogamizi bagasaba ko byashyirwa muri gahunda ya nkunganire.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bakorera ku ruganda rwa Rubaya mu murenge wa Muhanda w’Akarere ka Ngororero bagize bati: “Imbogamizi kugeza ubu, ni ukuba ifumbire itugeraho ihenze cyane ugereranyije n’igiciro cy’icyayi tugurishirizaho, ikindi dufite ikibazo cy’imiterere y’imisozi aho usanga akenshi kugeza umusaruro wacu ku ruganda ndetse no ku isoko bigoranye cyane kubera imihanda yangiritse."

Abitabiriye babonye umwanya wo kumva umwimerere w'icyayi gitandukanye cy'u Rwanda
Abitabiriye babonye umwanya wo kumva umwimerere w’icyayi gitandukanye cy’u Rwanda

Ikindi bagarukaho ni ukuba hari ikibazo cy’ubutaka buhenze bwo guhingaho icyayi kubwigondera bigoye ku bahinzi.

Umwe muri bo yakomeje agira ati: “Ubutaka bwo guhingaho icyayi bwaragabanutse kubera ko ahenshi haciye amaterasi, ahandi hari ibikuyu by’inka kuburyo hegitari yo guhingaho icyayi igeze kuri Miliyoni umunani, kandi ayo mafaranga kuyabona ku muhinzi ushaka gutangira guhinga icyayi biragoye cyane."

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, Urujeni Sandrine, avuga ko imbogamizi abahinzi bafite ahanini zikomoka ku ngaruka z’icyorezo Covid 19.

Urujeni Sandrine Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri NAEB
Urujeni Sandrine Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri NAEB

Urujeni yagize ati: “Imbogamizi zajeho mu ifumbire nyuma y’icyorezo Covid 19, aho usanga tutakibasha kugura ifumbire ahubwo umuhinzi ariwe ugira uruhare mu kuyigura, gusa Leta hari icyo yakoze bigitangira. Icyo turi gukora ubu ni ukongera agaciro k’icyayi cyacu, dushaka amasoko meza cyane ko n’umuhinzi abarirwa ku madorari mu gusarura amababi y’icyayi. Naho ingemwe z’icyayi dufatanya n’abafatanyabikorwa ndetse n’abahinzi ubwabo, tukabasaba kwishakamo ubushobozi."

Urujeni akomeza avuga ko ingamba zihari zirimo no kuba hari umushinga ugiye gufasha amwe mu makoperative hagendewe ku bikenewe cyane.

Nubwo hari izo mbogamizi ariko abahinzi b’icyayi bavuga ko kibafitiye akamaro, bakagifata nk’ishingiro ry’ubukire aho bakita zahabu y’icyatsi.

Uwingabire Jackeline, ucunga umutungo wa COTRAGAGI, yagize ati: “Icyayi ni igihingwa usarura buri kwezi kandi abahinzi bacyo bahembwa nk’abakozi ba Leta, babasha gutunga imiryango yabo, bishyurira abana minerivale, kubavuza n’ibindi."

Zirimwabagabo Jena Bosco, na we ubarizwa muri iyi koperative yagize ati: “Mu bana umunani mfite, batanu maze kubishyurira kaminuza mu mafaranga nkura mu cyayi, nubatse inzu zigezweho zirenze imwe ndetse mfite imodoka byose nakuye mu cyayi kuva natangira ubuhinzi bw’icyayi mu 2005."

Urujeni Sandrine Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri NAEB
Urujeni Sandrine Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri NAEB

Uwamahoro Josee, watangiye guhinga icyayi mu 2007, avuga ko amaze kugira Hegitari 9 z’icyayi akabona umusaruro wa Miliyoni ku kwezi ndetse yashinze business mu isoko rya Kabaya.

Icyayi cyatangiye guhingwa mu Rwanda mu mwaka wa 1964, aho byari bigoranye kuko abagihingaga batakoreraga mu makoperative ntibitange umusaruro, ariko kuri ubu mu Rwanda hari Amakoperative agera kuri 21, ndetse abahinzi bacyo barenga ibihumbi 48 batanga umusaruro uza ku isonga y’ibyoherezwa mu mahanga ukinjiriza u Rwanda akayabo ibyatumye icyayi bagitazira amazina arimo "Inka idateka" kuko basarura buri kwezi ndetse na "Zahabu y’icyatsi".

Mu mwaka w’ingango y’imari wa 2022/2023, u Rwanda rwohereje mu mahanga Toni z’icyayi 39,008978, kinjije asaga Miliyari 107 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mayor wa Rubavu yishimanye n'abahinzi b'icyayi
Mayor wa Rubavu yishimanye n’abahinzi b’icyayi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka