Muhanga: Abanyeshuri bakoze impanuka bamerewe bate?

Ubuyobozi bw’ishuri rya Saint-Bourget TSS buratangaza ko abanyeshuri 16 bakoze impanuka tariki 05 Gicurasi 2024, bakajyanwa mu bitaro bya Kabgayi barimo boroherwa usibye umunyeshuri umwe wavunitse imbavu ebyiri.

Imodoka yarenze umuhanda ariko ntawapfuye
Imodoka yarenze umuhanda ariko ntawapfuye

Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Kibangu ubwo abanyeshuri bo kuri iryo shuri, bari bagiye kwitabira imikino y’amarushanwa ‘Amashuri Kagame Cup’ i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, imodoka barimo ya Hiace ikabura feri ikarenga umuhanda abana bagakomereka bidakabije usibye umwe wavunitse imbavu.

Umuyobozi wa Saint Bourget TSS, Norbert Rukundo, wari kumwe n’abo bana bakora impanuka yavuze ko ku wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024 bari bakiri mu bitaro bya Kabgayi, ariko bari koroherwa, kandi ko ababyeyi babo bamenyeshejwe na bo bakaba barimo gukurikirana ubuzima bw’abana babo.

Avuga ko imodoka yarimo abanyeshuri 16, umwarimu umwe, umushoferi na we ubwe, bose hamwe bakaba bari 19, ariko abenshi ngo nta bibazo bikomeye bagize kuko nk’umushoferi we atigeze ajyanwa no kwa muganga.

Agira ati “Tugeze ahitwa i Murambi imodoka yabuze feri irenga umuhanda yikaraga inshuro enye, hari umwe bigaragara ko yababaye cyane kuko yavunitse imbavu, abandi bose bari mu buzima bwiza nta gikomeye kirimo, bose baraye i Kabgayi kugira ngo bakurikiranwe niba nta kibazo cyabaye kuko ntawakwizera iby’impanuka”.

Avuga ko impanuka ikimara kuba ababyeyi bamenyeshejwe, bakaza kubareba ku buryo byanatumye abana barushaho kumva bakomeye.

Avuga ko nyuma y’impanuka inzego za polisi zahageze zigatangira iperereza, zikanafasha mu buryo bwo kugeza abo banyeshuri kwa muganga.

Amakuru mashya Kigali Today yamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 07 Gicurasi 2024, ni uko abanyeshuri 15 baraye batashye, mu bitaro hasigaramo uwakutse amenyo, uwavunitse imbavu, n’umwarimu wagize ikibazo cy’igikanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twihanganishije abo banyeshuri dore ko bari bagiye gukina na G.S KIBYIMBA

Niyibizi nshuti dieudonne yanditse ku itariki ya: 8-05-2024  →  Musubize

Twihanganishije abo banyeshuri dore ko bari bagiye gukina na G.S KIBYIMBA

Niyibizi nshuti dieudonne yanditse ku itariki ya: 8-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka