Pasiteri Harelimana Joseph uzwi nka Apôtre Yongwe, kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuburana urubanza akurikiranywemo icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Ubushinjacyaha bumusabira guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya Miliyoni eshanu (…)
Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwategetse, kuri uyu wa 27 Gashyantare 2024, ko muri batanu bari bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro cyagwiriye abantu batandatu, mu Kagari ka Gahana ho mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, batatu barekurwa, na ho babiri ari bo Major Rtd Jean Paul Katabarwa (…)
Uwahoze ari umukozi wa CIA(urwego rwo muri Amerika rushinzwe iperereza no gushaka amakuru) yakatiwe n’urukiko igihano cyo gufungwa imyaka 40 muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusohora amabanga ya CIA agatangazwa ku rubuga rwa WikiLeaks.
Muri Tanzania, ahitwa Tabora, umuforomo Amos Masibuka w’imyaka 35 y’amavuko, yahanishijwe gufungwa imyaka 15 muri Gereza nyuma y’uko urukiko rumuhamije icyaha cyo kwiyita umuganga, akabaga umusaza w’imyaka 78 witwa Lukwaja Selemani, bikamuviramo gupfa.
Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yakatiwe n’Urukiko rw’ubujurire igihano cyo gufungwa umwaka harimo amezi atandatu y’igihano gisubitse, bivuze ko hari amezi atandatu azamara adafunze.
Ingabire Victoire ari kumwe n’umwunganira mu mategeko, Me Gatera Gashabana, yaburanye urubanza rwo guhanagurwaho ubusembwa, nyuma y’uko hashize imyaka itanu afunguwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Iyo myaka akaba ari yo iteganywa n’itegeko ko usaba guhanagurwaho ubusembwa agomba kuba nibura amaze imyaka (…)
Urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye rwanzuye ko umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe imiyoborere myiza, Kabera Vedaste, afungwa iminsi 30 y’agateganyo, kugira ngo dosiye ye ikomeze gukorwaho iperereza, ku cyaha akurikiranyweho cyo guha ruswa umugenzacyaha.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije mu mizi Kazungu Denis ukekwaho ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi no guhisha imirambo y’abo yishe. Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu no gutanga ihazabu ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda bitewe n’uburemere bw’ibyaha yakoze cyane cyane icyo kwica abantu 14.
Umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinzwe Imiyoborere myiza, Kabera Vedaste, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye, ko yaburana ari hanze ku cyaha akurikiranyweho cyo gutanga indonke.
Hirya no hino ku mbuga nkoranyamabaga haracicikana ibaruwa ya Martin Mbonizana, urega ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru kumwirukana binyuranyije n’amategeko, akanasaba indishyi y’akababaro ya miliyoni 900 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko butanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko wo kugira umwere Wenceslas Twagirayezu, ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho, bityo ko buzajuririra uwo mwanzuro nk’uko bwabitangaje mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2024, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ruregwamo Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya undi ku gahato n’ubwicanyi.
Mu mwaka wa 2023 nibwo abari bagize umutwe wa MLCD ya Rusesabagina na FLN wari umutwe wayo wa gisirikare, uko ari 21 barekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Mu gihe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko zimwe mu manza ziburanishirizwa mu bihugu by’amahanga, hari amakuru baba badafite bigatuma babura uburyo bwo kuregera indishyi ku bahamijwe ibyaha bya Jenoside, IBUKA ivuga ko icyo kibazo gihari ariko ahanini gituruka ku bushinjacyaha bw’ibihugu biburanisha ababa (…)
Perezida wa Sunrise FC akaba yari n’umuyobozi wa Koperative NDMC (Nyagatare Dairy Marketing Cooperative), Hodari Hillary, n’Umubaruramari w’iyi Koperative, Muhoza Happy, bakekwagaho kunyereza umutungo wa Koperative ungana na Miliyoni 160 z’Amafaranga y’u Rwanda, barekuwe by’agateganyo.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bafite ababo baguye muri kiliziya ya Gikondo barishimira igihano cyahawe Seraphin Twahirwa na Pierre Basabose, nyuma y’uko Urukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi rubahamije ibyaha bya Jenoside.
Urukiko rwa Rubanda rw’u Bubiligi rwakatiye Twahirwa Séraphin wiswe Kihebe gufungwa burundu, mu gihe Pierre Basabose washinjwe ibyaha bya Jenoside yakatiwe kutidegembya.
Nyuma y’uko Urukiko rwisumbuye rwa Huye rwiyemeje kwikorera iperereza ku baregwa kugira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe i Kinazi mu Karere ka Huye, bwanasize icyobo kirekire cyane cyahezemo abantu batandatu, uregwa kuba nyiri ikirombe n’abaregwa ubufatanyacyaha kimwe n’ibyo yacukuye bikomeje kuyoberana.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite imbogamizi ku ndishyi zigenwa mu manza z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside bahungiye mu mahanga. Bavuga ko usanga ahanini batabasha gukurikirana amakuru yimbitse y’uko urubanza ruba rugiye gutangira kugeza rusoje, usibye kumenyeshwa ibivugirwa mu rukiko, ariko ibijyanye no gutanga (…)
Abagabo 2 bo muri Amerika bakurikiranyweho kwica inyoni zigera ku 3600, zirimo ubwoko bwa Kagoma n’inkongoro n’ibindi bisiga byo mu bwoko butandukanye.
Umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi cyane ku izina rya Titi Brown agiye gusubira mu Rukiko, nyuma y’uko Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku itariki 10 Ugushyingo 2023, cyo kumugira umwere.
Mu gihe haburaga iminsi itageze kuri ibiri ngo urubanza ruregwamo Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, rwasubitswe kubera Avocat warwaye akajyanwa kwa muganga igitaraganya.
CG (Rtd) Emmanuel Gasana, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yabwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare ko atanyuzwe n’umwanzuro w’Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare umufunga by’agateganyo kuko hatitawe ku mpamvu yagaragaje zituma aburana adafunze.
Ababyeyi b’abana 70 bo muri Gambia bishwe n’umuti wo kunywa mu mazi (sirop) w’inkorora wari uhumanye, bishyize hamwe barega Guverinoma ya Gambia na Sosiyete yo mu Buhinde yakoze uwo muti.
Umunyamakuru Manirakiza Théogène washinze ikinyamakuru Ukwezi kinafite Umuyoboro wa YouTube Ukwezi TV, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2023 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kumurekura ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukangisha gusebanya, yakoreye uwitwa Nzizera Aimable.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, rwategetse ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana, afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Mu rubanza ruregwamo Pierre Basabose na Seraphin Twahirwa, rurimo kubera mu Rukiko rwa rubanda mu Bubiligi, ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, abaganga bagaragaje raporo ivuga ko Basabose afite ibibazo byo mu mutwe. Bavuga ko ubwenge bwe bwahungabanye ku buryo agenda atakaza ubushobozi bwo kuba we ubwe (être lui même).
Nzizera Aimable wareze umunyamakuru Manirakiza Théogène, kumukangisha kumusebya, yamenyesheje urukiko ko yamubabariye. Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, Manirakiza yari yitabye urukiko mu bujurire yatanze ku cyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Urukiko rwemeje ko Ikirego cy’Ubushinjacyaha nta shingiro gifite, rwemeza ko Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ari umwere ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umukobwa wahawe kode ya M.J.
Ahagana saa sita z’amanywa ku isaha yo mu Rwanda, ku wa kane tariki 9 Ugushyingo 2023, ubwo iburanisha ryari rimaze akanya ritangiye, Pierre Basabose yaje mu Rukiko rwa Rubanda rwo mu Bubiligi, kumva ibyaha bya Jenoside ashinjwa, aho yagenderaga ku mbago imwe mu gihe yagenderaga kuri ebyiri kubera uburwayi.