HEC izatangaza vuba umwanzuro ku itangizwa rya KPI

Nyuma yo kwerekwa ibimaze kugerwaho mu rwego rwo kwitegura gutangira, umuyobozi w’inama nkuru y’igihugu y’uburezi (HEC), Prof Geoffrey Rugege, aratangaza ko intambwe imaze guterwa mu myiteguro yitangira ry’ishuri rikuru rya Kibogora (KPI) ishimishije kandi ko agiye kubiganiraho n’izindi nzego zo hejuru ku buryo bwihuse bakareba icyakorwa.

Ibi Prof Rugege yabitangaje mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Nyamasheke mu rwego rwo kureba aho imyiteguro yo gutangiza ishuri rikuru rya Kibogora igeze.

Muri urwo ruzinduko rwabaye tariki 20/01/2012, Prof Rugege n’abari bamuherekeje beretswe inyubako KPI izakoreramo, bimwe mu bikoresho byamaze gukusanywa birimo ibitabo, mudasobwa, intebe n’ameza ndetse n’amadosiye y’abarimu bashaka kuzigishamo n’ay’abanyeshuri biyandikishije kuhiga.

Yasabye ko hakongerwamo ingufu ngo ibisigaye nabyo byihutishwe kugira ngo babone icyemezo kibemerera gutangira amasomo.

Bahizi Charles, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’amajyambere, avuga ko icyifuzo cyabo ari uko bishobotse KPI yatangira muri Gashyantare, kuko biri no mu mihigo y’ibikorwa akarere ka Nyamasheke kasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Dr. Nsabimana Damien, Perezida w’umuryango w’ababyeyi b’abametodiste libre uharanira iterambere ry’ uburezi (APMLPE), avuga ko byakagombye kwihutishwa bakemererwa gutangira.

Ashingira ku kuba imyiteguro yo gutangira igeze kure, kuba hari imbaga y’abanyeshuri bafite ikizere cy’uko baziga hafi y’aho batuye kandi bamwe bamaze kwiyandikisha ndetse no kuba ari igikorwa cy’abaturage ubwabo bafatanyije n’ubuyobozi.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka