“Ubucukuzi bukwiye guharirwa abantu bakuru abana bakajya kwiga” –Uwamariya

Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yasabye ababyeyi bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza kutajyana abana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahubwo bakabohereza mu ishuri.

Guverineri yasabye ababyeyi b’i Rwinkwavu guha abana uburenganzira bwa bo ku burezi, akazi k’ubucukuzi kagasigara gakorwa n’abantu bakuze. Yagize ati “N’ubwo uyu mwuga ubatunze ndetse ukaninjiriza igihugu muri rusange, umwuga w’ubucukuzi ukwiye kuba uw’abantu bakuze, abana bakajya ku ishuri”.

Uwamariya avuga ko uretse ikibazo cy’akajagari cyagiye kigaragara mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Rwinkwavu, byanagaragaye ko bamwe mu bacukuzi ari abana bato bateshejwe amashuri bakajyanwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba yabwiye abacukuzi ko bakwiye kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi ka bo ka buri munsi kandi ibyo bakora bakabikorana ubuhanga kugira ngo birusheho kubinjiriza bininjiriza igihugu muri rusange.

Abacukuzi guverineri Uwamariya yaganiriye na bo ni abakorana na kampani [company] yitwa Walfram Mining and Processing. Iyi kampani kugeza ubu ngo ifite abakozi barengaho gato 600, ikaba yinjiza imisoro mu isanduku ya Leta ingana na miriyoni zisaga enye buri kwezi.

Cyprien Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka