Perezida Kagame afite impungenge ku mahirwe ibihugu bigize EAC bitabyaza umusaruro

Perezida Paul Kagame yemeza ko imishinga y’ibikorwaremezo, ubukerarugendo, n’ishoramari mu buhinzi byakwihutisha iterambere mu bihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Perezida Kagame yemeza ko hari amahirwe EAC itabyaza umusaruro
Perezida Kagame yemeza ko hari amahirwe EAC itabyaza umusaruro

Ariko anagaragaza impungenge ko ibi bihugu bidakoresha ingufu ngo ayo mahirwe abyazwe umusaruro, nk’uko yabitangarije abitabiriye abitabiriye Ihuriro ku Iterambere n’Ubukungu ryateguwe na Banki y’Isi, riteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kanama 2018.

Yagize ati “Inzego z’ibanze zo gushorwamo imari zatekerejweho neza: ari imiturire, ubukerarugendo, n’ishoramari mu buhinzi zose zikomeje kwaguka muri aka karere dutuye. Izi nzego kandi zakongera imbaraga mu bukungu cyane cyane mu bijyanye na za serivisi.

“N’ubwo hari amahirwe menshi, turacyari kure yo kuba yose twayabyaza umusaruro cyangwa se tukayifashisha mu kugera ku bikorwa nkenerwa by’indashyikirwa kandi abaturage bacu bibonamo.”

Iryo huriro ryitabiriwe n’abahagarariye za leta n’abikorera kugira ngo baganire ku ruhare rw’abikorera mu bikorwa by’iterambere rya Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye hagati ya leta n’abikorera kandi nabwo bwafashije mu kugera ku isoko rimwe rihuriweho n’Ibihugu bya Afurika ku rwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Ati “Urugendo ruracyari rurerure ariko icyerekezo dufite kirasobanutse ndetse n’ubufatanye bukenewe bukomeje kuboneka. Bumwe muri bwo ni ubwo dufitanye n’ibigo bitandukanye bigize Banki y’Isi.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka