Musanze: Abaturiye urugomero rw’amashanyarazi batangiye kwizera ko na bo agiye kubageraho

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza, yashimiye abaturage bagize ubwitabire budasanzwe bagafatanya n’abayobozi mu bikorwa by’iterambere.

Perezida wa Sena yasabye ababishinzwe kwihutisha ibikorwa byo kwegereza umuriro abaturage
Perezida wa Sena yasabye ababishinzwe kwihutisha ibikorwa byo kwegereza umuriro abaturage

Yabivugiye mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mata wabereye mu Kagari ka Gasakuza, mu Murenge wa Gacaca, mu Karere ka Musanze, ahatunganyijwe umuhanda w’ibirometero bitatu, uzifashishwa mu kugeza umuriro ku batuye uwo murenge.

Ni igikorwa kibaye nyuma y’imyaka myinshi abatuye Umurenge wa Gacaca basaba ko bagezwaho umuriro w’amashanyarazi dore ko muri uwo murenge ari na ho hubatse urugomero rwa Mukungwa rutanga umuriro w’Amashanyarazi mu bice binyuranye by’igihugu.

Uwo muganda witabiriwe n’abaturage bagera ku bihumbi bitatu ni kimwe mu byashimishije abayobozi banyuranye bawitabiriye. Umuyobozi wa Sena avuga ko Ubumwe ari kimwe mu ntwaro igihugu cyifashisha mu kugera ku bikorwa by’indashyikirwa, ari na ko ashimira abo baturage bo mu Murenge wa Gacaca.

Ati “Muri iki gikorwa mwihitiyemo gifite akamaro, ni cyo kimenyetso gikomeye cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Tudafite ubumwe, ntabwo twari kuba twahuriye hano muri iki gikorwa gifite akamaro ngo tukirangize, umwe yari kwigendera ukwe.”

“Twese dushyize hamwe, nta gishobora kutunanira, ubwo ni ubumwe, ni inkingi ikomeye y’ibikorwa byose dufite muri iki gihugu”.

Perezida wa Sena ahabwa ikaze mu muganda na Habyarimana Jean Damascene Umuyobozi w'Akarere ka Musanze
Perezida wa Sena ahabwa ikaze mu muganda na Habyarimana Jean Damascene Umuyobozi w’Akarere ka Musanze

Bernard Makuza yasabye ko ubumwe n’ubwuzuzanye yasanganye abaturage bo mu Murenge wa Gacaca, bubaranga no mu ngo zabo.

Ati “Ubumwe bugomba guhera mu muryango, mu midugudu, mu tugari no mu mirenge.”

“Narebye ubwuzuzanye buri hano, ngereranyije abagore ni nka 53 cyangwa 54 ku ijana. Nababonyemo ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo. Ubu bwuzuzanye mbona burasabwa no mu ngo zanyu, kandi bikomeje ntacyo mutageraho”.

Bamwe mu baturage baganiye na Kigali Today, bagaragaje ibyishimo bidasanzwe byo kuba bakoranye umuganda n’abayobozi, dore ko bamwe bemeza ko ari ubwa mbere babonye abayobozi bakuru muri ako gace.

Uwimana Sylvestre ati “Byaturenze gukorana umuganda n’Abasenateri na Guverineri, ni ubwa mbere mbonye abayobozi bakuru nk’aba kuba nabaho, kuba tubabonye bivuze ko twabonye n’umuriro tumaze iminsi twifuza”.

Abaturage bishimiye gukorana umuganda n'abayobozi
Abaturage bishimiye gukorana umuganda n’abayobozi

Nyiransabimana Emilienne we yagize ati “Ni imigisha yatugwiriye muri uyu murenge, gukorana umuganda n’abayobozi bakuru ntako bisa! Duturiye ikigega cy’amashanyarazi ariko yacaga mu mirima yacu akajya gucanira abandi, ariko kuba abayobozi batwibutse tugiye gusubizwa, ni na yo mpamvu twaje mu muganda turi benshi, twari dushonje umuriro none barawuduhaye”.

Habyarimana Jean Damascene, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yijeje abaturage umuriro mu gihe gito, ababwira ko umuhanda bari gutunganya ari wo wari ukenewe mu kwifashishwa kugira ngo umuriro ukwirakwizwe muri ako gace.

Umuyobozi wa Sena yasabye Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze kwihutisha ibikorwa byo kugeza umuriro ku baturage.

Ati“ Abaturage bakomeje kutugaragariza ko bakeneye umuriro, banabisobanuye neza bavuga ingaruka zo kutagira umuriro, zirimo indwara z’ubuhumekero, kubura aho batunganyiriza agafu k’igikoma, kwiga nabi kw’abana n’ibindi. Iyi gahunda irasabwa kwihutishwa”.

Yijeje abaturage ko umuriro uzabageraho bose nk’abantu baturiye urugomero rw’amashanyarazi, anabibutsa ko ingo ziri kuri metero zitarenze 37 ku byuma bikwirakwiza ayo mashanyarazi bemerewe bayagezwaho nta kiguzi.

Agira ati “Aho ibiti bitwara amashanyarazi binyura, ingo zose ziri kuri metero zitarenze 37 zigezwaho amashanyarazi nta kiguzi batanze. Mubazi (Compteur) bageza iwawe na yo ntabwo uyishyurira icya rimwe, wishyura buhoro buhoro.”

Ati “Ni uburyo Leta yabashyiriyeho kugira ngo Abanyarwanda bose babashe kuzamuka kandi bagire amahirwe angana”.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bakoranye umuganda n'abaturage
Abayobozi mu nzego zitandukanye bakoranye umuganda n’abaturage
Bahanze umuhanda uzoroshya ibikorwa byo kubagezaho umuriro w'amashanyarazi
Bahanze umuhanda uzoroshya ibikorwa byo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi
Ni umuganda witabiriwe na bamwe mu basenateri
Ni umuganda witabiriwe na bamwe mu basenateri
Nyuma y'umuganda abayobozi n'abaturage bagiranye ibiganiro
Nyuma y’umuganda abayobozi n’abaturage bagiranye ibiganiro
Abaturage bitabiriye umuganda ari benshi
Abaturage bitabiriye umuganda ari benshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka