Abagize JADF mu Ntara y’Amajyepfo bahuguwe ku iterambere

Mu Karere ka Huye, ejo, hasojwe amahugurwa yo gusobanurira abafite aho bahuriye n’iterambere ry’intara y’Amajyepfo ibijyanye n’imikorere y’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF).

Aya mahugurwa yari agamije kureba uburyo iterambere n’ubukungu byakwihutishwa mu turere tugize intara y’amajyepfo binyuze muri komisiyo z’ubukungu z’uturere, abokorera ku giti cyabo netse n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Safari Patrick, umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) ku rwego rw’igihugu, yatangaje ko nk’abantu bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu bafite inshingano yo kumvikanisha JADF n’intego zayo. Aya mahugurwa yari agamije kongerera abafatnyabikorwa ubumenyi ku mikorere ya JADF kugira ngo barusheho gusobanukirwa imikorere yayo.

Abari muri aya mahugurwa barifuza ko abafatanyabikorwa bagomba guteza imbere abaturage bose hatitawe ku hantu ibikorwa bikorerwa kandi akarere n’abafatanya bikorwa bakajya bakorera hamwe mu igenamigambi rihuriweho na bose.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage (RGAC) gifatanyije n’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA).

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka