Rwanda Air igiye gufungura ingendo zayo muri Nigeria.

Kuva tariki ya 2/12/2011 Rwanda Air izatangira ingendo zayo mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria aho izajya igwa ku kibuga k’indege cyitwa Murtala Muhammed International Airport (MMIA).

Igitangazamakuru This Day cyo muri Lagos cyanditse ko kugira ngo ibyo bigerwe ho ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria Joseph Habineza yahuje umwe mu bayobozi ba Rwanda Air (Patrick Nkulikiyimfura) n’umuyobozi w’ikigo cyo muri Nigeria gishinzwe indege za gisivile zitwara abantu (Nigeria Civil Aviation Authority (NCAA) maze bagirana ibiganiro ku buryo ngo nta kibazo indege za Rwanda Air zizagira mu bijyanye n’umutekeno ubwo zizaba ziri muri Nigeria.

Kuba RwandaAir igiye gutangiza ingendo zazo muri Nigeria ngo ni ikintu gikomeye kuko muri Nigeria hari abagenzi benshi bakoresha indege. Andi masosiyete y’indege atwara abantu azwi muri Afrika arimo Ethiopia Airlines, Kenya Airways, South Africa Airways, n’ayandi ngo kuva yatangira gukorera yo yahabonye isoko rikomeye.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka