Qatar Airways igiye gutangira ingendo zayo mu Rwanda

Ubuyobozi bwa sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege, Qatar Airways, buratangaza ko guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha izatangiza ingendo ziza i Kigali.

Amakuru dukesha igitangazamakuru cyitwa eTN aravuga ko ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa Qatar Airways bwana Akbar Al Baker mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.

Qatar Airways izatangira gukora ingendo zayo yerekeza i Kigali ari uko Ubugande buyemereye ko izajya ijya kugwa ku kibuga cya Entebe.

Si izo ngendo gusa kuko hateganywa n’ingendo zerekeza Mombasa na Zanzibar. Gusa ngo izo ngendo zose ziracyigwaho birambuye ariko bizeye ko ibisabwa byose bizaba byabonetse mu mwaka wa 2012.

eTN ivuga ko izi ndege zije zikenewe kuko abagenzi berekeza Mombasa, Zanzibar na Kigali ari benshi kandi kugeza ubu indege zihakora ziracyari nkeya.

Hagati aho RwandAir nayo ifite gahunda yo gutangiza ingendo zijya i Qatar mu minsi iri imbere.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka