Kirehe ngo hari ’imari’ iri gupfa ubusa

Imisozi igizwe n’amabuye mu Karere ka Kirehe igaragarira abahatuye nk’amwe mu mahirwe Leta ishobora gufatanya nabo kubyaza umusaruro.

Imirenge hafi ya yose y'akarere ka Kirehe igizwe n'amabuye ngo ashobora guteza imbere abahatuye n'Igihugu muri rusange
Imirenge hafi ya yose y’akarere ka Kirehe igizwe n’amabuye ngo ashobora guteza imbere abahatuye n’Igihugu muri rusange

Bamwe mu baganiriye na Kigali today bavuga ko amabuye ari muri ako karere ashobora gukorwamo ibintu bitandukanye cyangwa hagahindurwa ahantu nyaburanga hasurwa na ba mukerarugendo.

Umushumba w’amatorero ya Betesida mu Rwanda, Bishop Albert Rugamba ufite itorero hafi y’umusozi wa Nyarubuye, avuga ko abanya-Kirehe ngo bakeneye gusenga Imana ikabahishurira uko bakwikura mu bukene bashingiye ku mahirwe abakikije.

Agira ati ”Nk’uko numvaga aba kera barira ku mbehe, abaturage ba hano nabo bashobora gusenga Imana igatanga ihishurirwa, aya mabuye akaba yabazwamo amasahane, ibikombe n’ibindi”.

Pasteri Jamboryiza Diogene wo mu kagari ka Kankobwa umurenge wa Mpanga, akomeza ashimangira ko imisozi ya Kirehe itaswe n’amabuye ishobora gukorerwaho ubukerarugendo.

Abaturage b’i Nyarubuye na Mpanga baganiriye na Kigali Today, basaba ubuyobozi bw’akarere na Leta muri rusange kubigisha kubyaza umusaruro uyu mutungo kamere w’akarere batuyemo.

Uwitwa Musabyimana Pascasie utuye i Kanazi mu murenge wa Nyarubuye agira ati:”Mbona hakenewe abantu b’inararibonye bo kwigisha urubyiruko kureba ikindi cyakorwa muri aya mabuye kuko icyo bazi cyonyine ari ukuyubakisha”.

Amwe mu mabuye agize uyu musozi afite amashusho y'ibintu bizwi ku buryo umuntu yakeka ko hari uwayabaje
Amwe mu mabuye agize uyu musozi afite amashusho y’ibintu bizwi ku buryo umuntu yakeka ko hari uwayabaje

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard, avuga ko bagejeje umushinga ku Kigo gishinzwe Mine, Peterori na Gas, aho basaba ko amabuye ari muri ako karere yakorwaho ubushakashatsi.

Uyu muyobozi w’akarere agira ati ”Dufite amabuye menshi cyane kandi meza mu mirenge ya Nasho, Mushikiri, Mpanga, Nyarubuye, Kigarama, Musaza, Nyamugari na Mahama, ashobora kuvamo ibintu bitandukanye”.

“Mu myaka itatu ishize hari inyigo yagaragaje ko ashobora kuvamo ibirahure byiza, uretse ko ay’i Mahama yo batangiye kuyajyana i Nyagatare kuyakoramo amakaro. Icyihutirwa ni inyigo kandi dukomeje kubisaba inzego zidukuriye kubidukorera”.

Abaturage b’i Kirehe bavuga ko bakeneye uburyo bushya bwo kubaho budashingiye ku buhinzi n’ubworozi gusa.

Leta y’u Rwanda muri gahunda yiswe ‘made in Rwanda’, isaba abaturage kwita ku mazina ya buri gace k’Igihugu, bagatunganya ibihaboneka kugira ngo babigurishe bikure mu bukene.

Ni muri urwo rwego uduce nka Nyarubuye, Nyamabuye, Kibuye, usanga ari ahantu hagaragara amabuye yafasha abantu kwiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka