Inama y’abaminisitiri yibanze ku ishoramari

Inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, kuwa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo, yibanze ahanini ku ishoramari mu Rwanda.

Muri iyi nama y’abaminisitiri niho hemejwe raporo y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kugabanya ibitumizwa mu mahanga isaba ko ingamba zafashwe muri urwo rwego zakwihutishwa.

U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi byo muri Afurika ndetse n’ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere usanga ibyinjira mu gihugu biba biruta ibisohoka hanze y’igihugu.

Abaminisitiri bagejejweho raporo igaragaza ingamba zafashwe kugira ngo u Rwanda rukomeze kuza ku isonga mu bihugu byorohereza ubucuruzi n’ishoramari nk’uko byagaragarajwe na raporo ya yakozwe na Banki y’isi.

Bagejejweho kandi raporo y’aho imirimo yo kubaka uruganda rutunganya umusaruro w’imyumbati rwa Kinazi, mu karere ka Ruhango, igeze maze isaba ko imirimo isigaye yihutishwa kugira ngo uruganda rutangire gutunganya imyumbati.

Aha inama y’abaminisitiri yagejejweho raporo ku kibazo cy’amata yabuze isoko mu ntara y’iburasirazuba; isaba ko ingamba zafashwe mu rwego rwo kubonera isoko ry’amata y’aborozi zakwihutishwa.

Iyi nama yasuzumye kandi yemeza raporo igaragaza aho gahunda yo kubaka umuryango w’ibihugu bya Afurika y’i burasirazuba ndetse n’inyungu u Rwanda rukura muri uwo muryango.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka