Afurika ni isoko ryiza ku bacuruzi n’abashoramari b’Abashinwa

Benshi mu bashoramari bo mu Bushinwa batangaza ko muri iyi minsi umugabane w’Afurika ari isoko ndetse ikaba n’umugabane wo gushoraho imari.

Ibiro ntangazamakuru by’Abashinwa, Xinhua, byanditse inkuru ivuga ko umucuruzi witwa Wang Li avuga ko icya mbere atekereza iyo avuze Afurika ari ubucuruzi (business) kuko muri Afurika haba amahirwe menshi mu bucuruzi ndetse ngo nta n’ipiganwa ry’abacuruzi benshi rihari.

Wang Li si we mushinwa wenyine uvuga ko ashobora kuza gushaka isoko muri Afurika kuko e hari Abashinwa benshi batangiye kuzana ibicuruzwa byabo muri Afurika.

Wang Jinrong uhagarariye abacuruzi b’i Shanghai mu Bushinwa nawe avuga ko muri Afurika haba abakiriya benshi. Akomeza avuga ko isoko ry’Afurika riruta kure iryo muri Amerika ndetse n’Uburayi kuko iryo muri Afurika nta mupaka rigira mu bicuruzwa bituruka mu mahanga.

Wang Jinrong yemera ko muri Afurika uhasanga ibikoresho bituruka mu Bushinwa ariko ugasanga bidafite uburambe. Ngo ibyo rero bituma bamwe mu banyafurika banenga ibikoresho bituruka mu Bushinwa.

Mu gitabo cyashyizwe ahagaragara mu mwaka wa 2010 kivuga ku buhahirane bw’Afrika n’Ubushinwa, bavuga ko mu mwaka wa2009 abashinwa bashoye imari irenga miliyari icyenda z’amadorali muri Afurika (ugereranyije ni 5.400.000.000.000 Frws).

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka