Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe hagiye kubakwa ibijyanye n’ubukerarugenda bushingiye ku iyobokamana buhakorerwa.
Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ku wa Kane tariki 06 Mutarama 2022 rwatangaje ko rwahannye amahoteli, resitora n’ahandi hakira abantu, hose hamwe 18, kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Intare ni inyamaswa zidakunze kuboneka henshi ndetse z’inkazi ku buryo bitoroha kuyibona ngo abantu bamenye uko ibaho. Mu mwaka wa 2015 nibwo intare zari zarazimiye muri Pariki y’Akagera zongeye kugaruka mu Rwanda.
Sosiyete y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir) yatangaje ko ku itariki ya 23 Ukuboza 2021 izasubukura ingendo zerekeza mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika. Ni nyuma y’aho izi ngendo zari zasubitswe tariki 28 Ugushyingo kubera ubwandu bushya bwa Covid-19 bwiswe Omicron.
Abatembereza ba mukerarugendo bikorera ku giti cyabo bahuguwe ku kubungabunga ingagi bazirinda indwara zirimo na Covid-19, kuko abantu ngo bashobora kuzanduza indwara barwaye cyangwa na zo zikabanduza.
Abajya gusengera i Kibeho bakunze kuvuga ko bahabonera ibitangaza binyuranye byaba ibimenyetso by’uko Bikira Mariya ari kumwe na bo, byaba gukemurirwa ibibazo bari bafite mu buzima, n’ibindi.
Akarere ka Rubavu kakiriye ingufu z’amashanyarazi zitangiza ikirere zigomba gucanira inkengero z’ikiyaga cya Kivu no mu mujyi wa Gisenyi. Ni ingufu zitanga KW 12 zatwaye akayabo ka Miliyoni 63 zituruka ku mirasire y’izuba zatanzwe n’ikigo cya UN Habitat mu guteza imbere imiturire itangiza ikirere.
Hari ibihugu byafashe umwanzuro wo guheza bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo nyuma y’uko hagaragaye virusi ya Covid-19 yihinduranyije yiswe Omicron. Mu Nama y’Inteko rusange ya Komisiyo ishinzwe iby’indege za Gisivili ku Mugabane wa Afurika, Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyo bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (…)
U Rwanda rwakiriye muri Pariki y’Akagera inkura30 z’umweru ku wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021, zikaba zitezweho kongera amadovize ava mu bikorwa by’ubukerarugendo.
Kompanyi y’indege y’u Rwanda (RwandAir) yatangarije abagenzi bava mu bihugu bya Zimbabwe na Afurika y’Epfo bajya muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu ko ihagaritse kubajyanayo kugeza igihe izatangariza ko izo ngendo zisubukuwe.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatanze ibihembo ku bitabiriye ibikorwa by’imurikabikorwa mu cyumweru cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda, ariko runasaba abashoramari bo mu rwego rw’ubukerarugendo kugira uruhare runini mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya covid-19.
Inkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II iri mu Rwanda muri gahunda yo kuyitambagiza ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali. Iyi nkoni y’Umwamikazi w’u Bwongereza yageze mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 9 Ugushyingo 2021.
Ku itariki 28 Ukuboza 1993 nibwo Umuryango FPR Inkotanyi wohereje abanyapolitike bawo i Kigali baza baherekejwe n’ingabo zabo za Batayo ya gatatu y’abasirikare 600 zaje kubarindira umutekano hagamijwe gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Arusha muri Tanzania na Leta yayoborwaga na Habyarimana.
Abana 24 b’ingagi bahawe amazina ku nshuro ya 17 mu rwego rwo gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rurimo n’izo ngagi zo mu misozi miremire zisigaye hake cyane ku Isi, igikorwa cyahuriranye n’umunsi mpuzamahanga w’Ingagi ku Isi.
Perezida Paul Kagame aratangaza ko intego ari uko u Rwanda rukomeza kuba igihugu gitekanye kandi nyabagendwa, kugira ngo abarusura cyangwa abifuza kurusura barusheho kurwibonamo.
Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB), rwatangije igikorwa cyo gutembereza abakora mu bukerarugendo, kugira ngo babashishikarize gusura ibyiza u Rwanda rufite.
Kompanyi y’indege y’u Rwanda ( RwandAir) yatangaje ko ifite gahunda yo kongera imijyi ya Lubumbashi na Goma yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku rutonde rw’ahantu ikorera ingendo zayo.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko kutitabira ibikorwa by’ubukerarugendo batabiterwa n’uko batabikunda, ahubwo ngo bakomwa mu nkokora n’amikoro adahagije.
U Rwanda rugiye kwita amazina abana b’ingagi 24, mu muhango wo Kwita Izina 2021, uzaba tariki 24 Nzeri 2021. Ni umuhango uzaba ubaye ku nshuro ya 17, ukazakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Covid-19, nk’uko no mu mwaka ushize wa 2020 byagenze.
Leta y’u Rwanda ivuga ko Banki y’Isi hamwe na bimwe mu bigega mpuzamahanga byayihaye inguzanyo n’inkunga byo gutunganya ibishanga by’i Kigali ndetse no gukomeza kuvugurura imijyi itandatu yunganira uyu murwa mukuru.
Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko bwahagaritse ingendo zinyura ku kibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda kubera icyorezo cya Covid-19. Ni umwanzuro watangiye gushyirwa mu bikorwa tariki 10 Kamena 2021, ukaba uje ukurikira ubwiyongere bw’icyorezo cya Covid-19 muri Uganda, aho Leta yafunze ibikorwa byinshi mu kurwanya (…)
Inteko ishinga amategeko ya Tanzania yagiriye inama Leta y’icyo gihugu uko yakemura ibibazo bitatu bibangamiye Kompanyi y’ indege ya Tanzania
Mu cyumweru gishize hoteli eshatu zo mu rwego rwo hejuru zongerewe ku rutonde rwa hoteli z’inyenyeri eshanu rusanzwe ruriho izindi eshanu zose ziba umunani.
Umuhanzi Oluwatosin Ajibade uzwi nka Mr Eazi ukomoka muri Nigeria, amaze iminsi mu Rwanda arusura, akaba yatangaje ko ashaka gushora imari mu Rwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, arasaba abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kutagendera ku makuru atizewe bumva, bagaharanira gukora babyaza umusaruro imirima yabo.
Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ibarizwa mu Majyaruguru y’u Rwanda. Iyo Pariki ifatiye benshi runini kuko uretse kuba Abanyarwanda bayivomamo ubukungu buturuka ku byiza nyaburanga biyibamo, ni n’isoko y’ibyishimo ku banyamahanga batari bacye bayisura ngo birebere bimwe mu bigize urusobe rw’ibinyabuzima rwaho.
Bisate Lodge ni hoteli iherereye muri Pariki y’Ibirunga mu Rwanda, ahabarizwa ingangi ziboneka hake ku isi, ikaba iherutse gushyirwa mu mahoteli 10 ya mbere ku isi meza kandi arengera ibidukikije.
‘Canopy walkway’ cyangwa se ikiraro cyo mu kirere giherereye muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu Majyepfo y’u Rwanda, cyagizwe icya mbere muri cumi na kimwe bikwiye gusurwa na ba mukerarugendo mu mwaka wa 2021.
Kimwe no mu bindi bice by’igihugu cy’u Rwanda, mu Karere ka Bugesera na ho hari ibyiza nyaburanga bitandukanye kandi bisurwa n’abantu baturutse hirya no hino ku isi, nubwo ahenshi mu haboneka ibyo byiza nyaburanga hataratunganywa uko bikwiriye kugira ngo hatangire kwinjiza amadevize.