Nyagatare: Amasoko y’inka arongera gukora muri iki cyumweru

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, arizeza aborozi ko ibikomera (amasoko y’inka), bifungurwa muri iki cyumweru, nyuma y’igihe hari akato ku matungo kubera indwara y’uburenge, yari yagaragaye mu Murenge wa Rwimiyaga.

Ibikomera byari byarahagaze kubera uburenge bigiye kongera gufunura
Ibikomera byari byarahagaze kubera uburenge bigiye kongera gufunura

Indwara y’uburenge yagaragaye muri uwo murenge bwa mbere tariki ya 18 Gicurasi 2023, ku nka imwe mu Kagari ka Cyamunyana ariko nyuma y’iminsi hagaragara n’izindi nka mu Kagari ka Kirebe.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ryayo, hashyizweho akato ku ngendo z’inka, ihene n’intama, kubaga ndetse n’ibikomera byazo birahagarara.

Ni indwara yakumiriwe ahantu hamwe gusa yari yagaragaye mu Murenge wa Rwimiyaga, ku buryo mu ntangiriro za Nyakanga 2023, nta bimenyetso byayo byari bikigaragara mu matungo.

Visi Meya Matsiko, yabwiye RBA ko guhera ku wa gatanu w’iki cyumweru ibikomera bizongera gukora nk’uko byari bisanzwe, kuko indwara yakize.

Ati “Ibikomera biratangira iki cyumweru, ndetse icya mbere kikazaba icya Nyakigando mu Murenge wa Katabagemu, kikazaba ku wa Gatanu tariki 28 Nyakanga 2023.”

Akarere ka Nyagatare kabarirwamo ibikomera bitandatu mu Mirenge itandatu ku Mirenge 14 ikagize.

Bamwe mu borozi bari batangiye gusaba gufungurirwa ibikomera by’inka kugira ngo babashe kugura amazi ndetse n’ibiryo byazo, kugira ngo babashe guhangana n’icyanda (izuba ryinshi).

Umwe ati “Damsheets zarakamye, bidusaba kuvomesha amazi, inka zikeneye ubwatsi kandi byose bigomba kuva mu matungo dutunze, urumva rero nta bikomera nta handi amafaranga yava.”

Indwara y’uburenge yarangiye ihitanye inka 206 n’ihene eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka