Kigali Today

Guverineri Mureshyankwano: Yifuje kuba umubikira, Tingi Tingi imutwara imfura ye, ubu ni Guverineri
Guverineri Mureshyankwano: Yifuje kuba umubikira, Tingi Tingi imutwara imfura ye, ubu ni Guverineri

Guverineri Mureshyankwano arakangurira abakiri mu buhungiro gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro

Umuntu wumvise izina Mureshyankwano Marie Rose mu mutwe hahita hazamo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Uyu muyobozi watangiye akazi ke mu Kwakira 2016 yavuze ko abyiruka  yifuzaga kuba umubikira ariko inzozi ze ntiyazikabya kuko yaje gushaka umugabo ubu bafitanye abana batatu bakuru, abakobwa babiri biga muri kaminuza n’umuhungu umwe.

Uyu mubyeyi ufite imyaka 59 ufatanya inshingano z’ubuyobozi no kwita ku rugo ntibimubuza no kwidagadura aho akunda bikomeye   umupira w’amaguru.

Ati “Usibye gusenga buriya nkunda ikipe ya APR FC ndetse na Barcelona by’umwihariko Messi. Iyo mbonye akanya nkurikirana umupira wabo.”

Ashimangira ko  guhuza inshingano z’urugo n’iz’ubuyobozi, nta kigoranye kirimo iyo umuntu agira gahunda. Yagize ati “Kuyobora ntabwo bingora kuko ishingiro rya byose ni ugutekereza ku bandi cyane, ukitanga kandi ukamenya gufata imyanzuro ushingiye  ku nyungu za benshi.”

Yungamo ati, “Nkora gahunda zanjye z’akazi ariko ngira n’umwanya uhagije wo kwita ku mutware wanjye  n’abana.”

Mbere yo kuba Guverineri, Mureshyankwano  yabanje kuba umurezi mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Rutsiro nyuma aza kuba Depite mu Nteko Ishingamateko umwanya yavuyeho  mu Kwakira 2016 ajya kuba Guverineri.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today, Mureshyankwano  atanga ubuhamya bukora ku mutima bugaragaza  ubuzima yanyuzemo akiri muto n’ubuzima bushaririye yanyuzemo ari mu buhungiro mu mashyamba ya Congo.

Mureshyankwano  avuka mu Ntara y’Iburengerazuba mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi yabyirutse mu gihe mu  Rwanda hari ivangura rishingiye ku bwoko ryigishwaga mu ngo ndetse no mu mashuri.

Yagize ati “Navutse ku babyeyi b’Abahutu nkura nziko habaho Umuhutu, Umututsi ndetse n’Umutwa kuko no mu ishuri twarabibwirwaga.”

Mureshyankwano yakomeje avuga ati: “ Mu mwaka 1994, jenoside yabaye dutuye muri Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mu Murenge wa Karago, Akarere ka Nyabihu. Icyo gihe uwari Umututsi wese yarishwe.”

Mureshyankwano  yakomeje asobanura ko bidatinze we n’umuryango we bahise bahunga kuko babwirwaga ko Inkotanyi zaje gufata igihugu kandi akumva ko uko biri kose baje kwihorera.

Ati “Icyatumye mpunga nkajya muri Congo, nari mbizi ko ndi Umuhutu, nareba ukuntu Abatutsi bishwe, kandi bakabica urw’agashinyaguro,nkavuga nti ‘Inkotanyi  nizigera muri iki gihugu natwe ziratumara.’

Mureshyankwano n’umugabo we bari bamaze umwaka umwe gusa bashakanye bahise bahungira i Bukavu muri Congo, bajyana n’abandi bantu bo mu muryango wabo.

Mureshyankwano Marie Rose watahutse mu mwaka wa 1997   agaragaza uburyo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zamurokoye we n’umugabo we mu gihe ubuzima bwabo bwari mu marembera,aho bari mu mashyamba ya Tingitingi barafashwe bugwate n’ingabo zatsinzwe (EX-FAR).

Ubuzima bwe mu buhunzi n’uko yatahutse

Mureshyankwano yasobanuye ko  nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo  we n’umuryango  bakomeje guhunga kugeza ubwo bisanze mu mashyamba ya Tingi Tingi.

Yavuze ko hari aho bagendaga bakabona bageze aho bavuye kubera ko ryari ishyamba ry’inzitane.

Ati “Rwari urugendo rukomeye kuko hari ubwo twakoraga  ibirometero nk’igihumbi.”

Urwo rugendo rwari rugoye cyane barukoraga ijoro n’amanywa ntacyo kurya ndetse no kunywa. Ati “Bwari buzima bushaririye nta kintu twari dufite, nta kiribwa, nta mazi, ku buryo hari n’abantu bahaguye bazize inzara.”

Guverineri Mureshyankwano avuga ko ubuzima bari barimo nta cyizere cy’ahazaza bwamuhaga kuko nta mwana wigaga no kubona ubuvuzi bw’ibanze byari ikibazo.

N’ikiniga cyinshi, Mureshyankwano yakomeje avuga ko uko iminsi yashiraga ariko byarushagaho gukomera kuko yari amaze no gupfusha umwana we w’impfura.

Umunyarwanda niwe wavuze ngo ‘Imana irebera imbwa ntihumbya’, kera kabaye nkuko Mureshyankwano yabidutangarije ngo igihe cyarageze  mu 1997 bumva urusaku rw’amasasu babwirwa ko Inkotanyi zije gucyura abantu.

Ati “Icyo gihe bamwe baratahaga abandi bakinangira. Ndi umwe mu binangiye gutaha kuko numvaga n’ubundi tugiye kwicwa. Umugabo wanjye yari yandembanye ndavuga nti tuzagwe mu mashyamba aho kwicwa n’Inkotanyi.”

Ingabo z’u Rwanda zibarokora i Tingi Tingi

Ubwo ingabo z’u Rwanda zagabaga igitero i Tingi Tingi ku itariki ya 01 Werurwe 1997, Abanyarwanda binangiye bafashe utwangushye.

Mu gihe abandi birukaga bahunga we akiri muri izo ntekerezo, yabonye umusore wambaye imyenda ya gisirikare amusatira,akimubona, yarikanze maze umusirikare amubaza icyo akora aho undi amubwira ko bahunze.

Ngo icyo uwo musirikare yihutiye gukora byari ukurokora ubuzima bw’umugabo wa Mureshyankwano bwari mu marembera.

Ati “Nabonye atugiriye impuhwe ndushaho kugira ubwoba, yafashe umugabo wanjye amuheka ku mugongo batujyana mu bikamyo bashyiragamo abantu gusa imitima yari myinshi ariko ndavuga nti reka mukurikire ibiba byose ndabyakira.”

Mu gihe abasize bakoze Jenoside n’imiryango ishinjwa kubashyigikira ivuga ko  ingabo z’u Rwanda zishe  impunzi muri Congo, ubuhamya bwa Mureshyankwano bushimangira ko zakoze ibishoboka byose kugira ngo zirokore ubuzima bw’Abanyarwanda bari  mu mashyamba  by’umwihariko ya Tingi Tingi  babura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo bapfe maze bataha mu gihugu cyabo.

Mureshyankwano yatahutse muri  1997 ubwo n’abandi bantu basaga miliyoni 1.7 batahukaga, we n’abo bari kumwe bazanywe mu bikamyo binini ndetse n’indege bajyanwa mu ngando baboneragamo amasomo azabafasha kwiteza imbere no kubana neza n’abandi muri sosiyete.

Yatangiriye mu burezi

Muri izo ngando basabye ko abari abarimu n’abaganga bazana ibyangombwa byabo bagasubira mu kazi.

Icyo cyabaye imbogamizi cyane kuri Mureshyankwano wari waramaze gutwika ibyangombwa bye byose byagaragazaga ubwoko bwe kubera ipfunwe yari afite.

Yagize ati “Nari naratwitse diplome yanjye, indangamuntu n’ibindi byangombwa byose byagaragaza ubwoko bwanjye. Gusa byabaye ngombwa ko nsubira aho nize bongera kumpa ibindi byangombwa bishya ndetse bitanditseho ubwoko.”

N’akanyamuneza ku maso, Mureshyankwano yavuze ko yahise asubira mu burezi mu mashuri abanza mu Karere ka Rutsiro, yahavuye ajya kuba umwarimu mu ishuri ryisumbuye ryitwa Bumba Complex School kugeza muri 2005 atorewe kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Gusa mbere y’aho gato, yabaye umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri Rutsiro nyuma aba umwe mu bagize inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro.

Aganira na Kigali Today, yashimangiye ko ubuhamya bwe yifuza ko bwabera abandi bakiri mu buhungiro indorerwamo maze bagataha bakaza mu gihugu cyabo.

“Nshavuzwa cyane n’Abanyarwanda bakiri i mahanga batinya gutaha, iteka mbakangurira gutaha bakaza kwiyubaka no kwiyubakira igihugu.”

Mu 2011, Mureshyankwano yagiye muri Zambia gushishikariza Abanyarwanda bariyo gutaha kuko mu Rwanda ari amahoro.

Mureshyankwano ufite icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu bumenyi mu mibanire y’abantu ( Social Sciences) ngo kimwe mu bintu bimushimisha kugeza ubu, n’ishema atera ababyeyi be bamwibarutse. Mbere y’uko se yitaba Imana muri 2012, ngo yahoraga yirata mu bandi ko afite umukobwa wize.

Yaboneyeho gukangurira abana bose by’umwihariko abana b’abakobwa kujya bakunda kwiga kugira ngo bazigirire akamaro ndetse batere n’ababyeyi babo ishema.

Abakobwa ba Mureshyankwano  bombi biga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuganga naho umuhungu we wa bucura yiga mu mashuri abanza.

Guverineri Mureshyankwano yatangaje amakipe afana mu Rwanda no hanze
Guverineri Mureshyankwano yatangaje amakipe afana mu Rwanda no hanze

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, uyu mubyeyi w’abana batatu yagize ati, “Sinkunda gukurikirana umupira cyane ariko ikipe ya APR FRC ndayikunda.”

Yungamo ati, “Buriya nkunda Messi cyane nibyo byamviriyemo gufana n’ikipe akinira ya FC Barcelona.”

Marie Rose Mureshyankwano, Guverineri w’Intara y’Amajepfo

Guverineri Mureshyankwano yashimangiye ko mu byo akundira Messi harimo umutima wo gufasha no kwita ku batishoboye, kimwe mu bintu bikunze kumuranga cyane.

Guverineri Mureshyankwano ngo Lionnel Messi yatumye anakunda Fc Barcelona

FC Barcelona ubu iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona n’amanota 26 aho irushwa na Real Madrid ya mbere amanota 4, mu gihe APR FC yo ifite amanota 8 nubwo ifite umukino w’ikirarane.

Anakunda APR Fc mu Rwanda

Yanavuze ko n’ubwo adakunze gukurikirana cyane ibya siporo ajya afata akanya nawe akinanura ndetse akagira imikino ngororamubiri akora.

Ati, “Nkunda gukora gym tonic gusa iyo mfite umwanya uhagije niruka ibirometero.”

Yaboneyeho gukangurira Abanyarwanda muri rusange by’umwihariko abagore gukunda siporo kuko ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati, “Siporo ni nziza abantu bakwiye kuyiha agaciro. Ifasha umuntu guhorana imbaraga ndetse no kugira ubuzima bwiza.”

Mu gutebya ati, “Nkanjye undebye wagira ngo ndi muto kandi nyamara nta rindi banga mbikesha ni siporo.”

Guverineri Mureshyankwano ngo umurebye wabona ari muto kubera akunda gukora Siporo

Marie Rose Mureshyankwano yahoze ari umudepite mu nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda. Ku itariki 4 Ukwakira 2016 ni bwo yahawe inshingano na Perezida Paul Kagame zo kuyobora Intara y’Amajyepfo, aho yasimbuye Munyatwari Alphonse ubu uyobora intara y’Iburengerazuba.

Leta yifuza ko umuco wo kunywa amata wakongerwamo ingufu
Leta yifuza ko umuco wo kunywa amata wakongerwamo ingufu

Minisitiri Mukeshimana yahaye abana amata.

Mu bushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara bwagaragaje ko mu myaka 18 ishize Umunyarwanda yanywaga litiro esahatu z’amata ku mwaka none akaba ageze kuri 59 ku mwaka kandi ngo intego ihari ni uko mu minsi iri imbere azaba ageze ku kunywa 120 ku mwaka.

Ariko mu bukangurambaga bwabaye kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2016, Minisitiri Mukeshimana yavuze ko uyu muco ukwiye guhera mu bana.

Yagize ati “Amata ni meza, arimo intungamubiri nyinshi zibafasha gukura neza ndetse no kumenya ubwenge. Mujye muyasaba ababyeyi kenshi kandi ntimukanywe amata yo mu bibido kuko nta suku yizewe aba afite.”

Abana bakoze akarasisi ko gukangurira ababyeyi kubaha amata.

Uyu munsi wari wateguwe n’umuryango wa ESADA ufatanyije na RNDP, Inyange na MINAGRI. Waranzwe n’urugendo, rwitabiriwe n’abana, rwabereye mu Mujyi rwagati ahazwi nka Car free Zone.

Dr. Christine Kanyandekwe waturutse muri kigo cy’Igihugu kita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB) yavuze ko ko mu bushakashatsi baherutse gukora basanze u Rwanda rufite inka zibariwa muri miliyoni imwe n’amagana abiri zitanga umukamo wa litiro ibihumbi 710.

Yavuze ko hari gukorwa ubukangurambaga bushishikariza abanyarwanda kunywa no gukunda amata.

Kuva tariki 31 Kanama 2016, u Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ya 12, itegurwa n’ihuriro nyafurica ry’aborozi b’inka n’abatunganya amata (ESADA). Biteganyijwe ko izitabirwa n’abagera kuri 600 bavuye mu bihugu 40 bitandukanye byo ku Isi.

Imikino y'amahirwe izwi nk'Ikiryabarezi yahagaritswe by'agateganyo
Imikino y’amahirwe izwi nk’Ikiryabarezi yahagaritswe by’agateganyo

Iyi mikino yahombeje benshi kubera kutitangira no kutamenya imikorere yayo.

Iyi mikino ihagaritswe nyuma y’uko benshi mu baturage bari bamaze kuribwa imitungo yabo n’abana bari mu biruhuko bari bamaze kurarurwa nayo, nk’uko amakuru menshi Kigali Today yagiye itangaza yabigaragazaga.

Kuri uyu wa gatatu tariki 27 Nyakanga 2016, nibwo MINICOM yashyize ahagaragara iri tangazo, rivuga ko ibaye ihagaritse iyi mikino byagateganyo, kugira ngo higwe uburyo yajya ikorwamo ntawe ibangamiye n’abaturage bakarushaho gusobanukirwa uburyo ikinwamo.

Bije nyuma y’uko icyitwa ikiryabarezi cyari cyimaze kuyogoza abaturage batuye hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko abo mu ntara.

Akarere ka Karongi gaherutse gutangaza ko gafite ibiryabarezi 70, mu gihe aka Huye ko kafashe icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa ryabyo burundu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na MINICOM.

Kwimakaza Ubumuntu ni yo ntero y'iserukiramuco ryatangiye i Kigali
Kwimakaza Ubumuntu ni yo ntero y’iserukiramuco ryatangiye i Kigali

Aha bakinaga imikino itandukanye ariko iganisha ku bumuntu.

Iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya kabiri, ryatangijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki 14 Nyakanga 2016, ribera ku mbuga y’ibitaramo n’amakinamico (Amphitheatre) iri ku rwibutso Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi.

Nyuma y’umunota wo kwibuka inzirakarengane z’Abatutsi zishwe muri Jenoside yabakorewe mu Rwanda mu 1994, iserukiramuco ryatangiye mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi zirimo ubusizi ndetse n’imbyino nkinamico (contemporary dances).

Iyi mikino yakorwaga n’abahanzi ku giti cyabo, amatsinda aturuka mu bihugu ndetse n’Abanyarwanda bafatanyije n’abanyamahanga barimo abaturutse mu Bubiligi na Amerika.

Mu mikino, harimo ihoza amarira Afurika ikanagaruka ku ipfundo ry’umuco n’ubumwe Abanyafurika basangiye, bityo ko nta makimbirane akwiriye kubacamo ibice ahubwo ko bakwiriye kurangwa n’ubumuntu, urukundo, ubucuti n’ubworoherane.

Abahanzi bagaragaye muri uyu mukino barimo itsinda ry’Abanyarwanda bafatanyije n’Ababiligi, mu mukino bise “Safe” bashimangiye ko amahoro n’umudendezo, urukundo n’icyizere, bikwiriye kuranga abatuye isi.

Abitabiriye iri serukiramuco bagaragazaga kunyurwa n’inyigisho z’ubucuti zatambukaga mu mikino, kandi umuyobozi wa gahunda yabibutsaga uruhare rwa buri wese mu kwimakaza Ubumuntu.

Uwase Yvonne witabiriye iri serukiramuco, yabwiye Kigali Today ko yashimishijwe no kubona imikino irimo inyigisho nyinshi zitoza abantu kubana neza mu mahoro n’urukundo.

Mu bahanzi bagaragaye mu itangizwa ry’iri serukiramuco, harimo itsinda Mashirika, Ishyo Arts, Rafiki Foundation/Nyamata n’abandi batandukanye.

Imikino yakinwe yose yagarukaga ku ntandaro z’ivanguraruhu, urwango, intambara n’ihohoterwa ariko na none igashimangira kubabarirana, urukundo n’ubumwe mu bantu.

Iri serukiramuco "Ubumuntu Arts Festival" ku nshuro ya kabiri, ryitabiriwe n’ibihugu 18 mu gihe mu mwaka washize byari 11.

Andi mafoto:

Amafoto: Kamanzi Natasha

Ban Ki Moon mu Rwanda mu kibazo cya Sudan y'Amajyepfo
Ban Ki Moon mu Rwanda mu kibazo cya Sudan y’Amajyepfo

Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki Moon agiye kuza mu Rwanda.

Byemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2015.

Yagize ati “Umunyamabanga Mukuru wa loni ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatanu nimugoroba aho azahura na bamwe mu bayobozi b’Afurika bakaganira byihariye ku kibazo cya Sudani y’Amajyepfo.”

Byanashimangiwe n’Umuvugizi wa Loni, Stephane Dujarric, ubwo yatangazaga ko Ban Ki Moon ahaguruka i New York kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2016, agatangira uruzinduko agomba kugirira mu bihugu by’ Afurika bitatu, ari byo u Rwanda, Kenya n’Afurika y’epfo.

Ikibazo cy’intambara ibera muri Sudani y’Epfo ni kimwe mu bibazo bigomba gushakirwa umuti mu nama y’Afurika yunze Ubumwe iri kubera i Kigali ku nshuro yayo ya 27.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu Rwanda, Ban Ki Moon azerekeza muri Kenya i Nairobi mu nama ya 14 ya Loni ku bucuruzi n’iterambere, UNCTAD, nyuma y’aho akerekeza muri Afurika y’Epfo gutangiza Inama Mpuzamahanga ya 21 igamije kurwanya Sida.

Ban Ki Moon yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2014 ubwo yari yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Rwanda hatangirijwe ubukangurambaga bwo kurandura ruswa muri Afurika
Mu Rwanda hatangirijwe ubukangurambaga bwo kurandura ruswa muri Afurika

Mu Rwanda niho ubu bukangurambaga bwatangirijwe.

Ubu bukangurambaga butangijwe mu gihe u Rwanda rwakiriye inama ya Afurika yunze Ubumwe, aho kurwanya ruswa ari imwe mu ngingo nkuru zibandwaho mu guharanira iterambere ry’umugabane wa Afurika ariko hakabaho ubufatanye hagati y’ibihugu byose.

Mukasine Marie Claire uyoboye ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko mu Rwanda (APNAC), rihuriyemo abantu batandukanye bagize inzego za Leta zirwanye ruswa harimo abanyamategeko, avuga ko u Rwanda ari rwo rugaragaza umwete mu kurwanya ruswa.

Daniel Batidam.

Yagize ati “Ibi bigaragazwa n’ibipimo byo kurwanya ruswa haba ku mugabane wa Afurika no ku rwego rw’isi aho usanga u Rwanda ruhagaze neza. Kuba baje gutangiriza ubu bukangurambaga hano, ni nko kuvuga ngo ntabwo twakora tutari kumwe n’u Rwanda.”

U Rwanda rwemera ko rudashobora kugira aho rugera mu kurwanya ruswa rudafatanyije n’ibindi bihugu.

Daniel Batidam umuyobozi mukuru wa AUBUC umwe mu miryango igize iri huriro yashimye intera Leta y’u Rwanda yateye mu kurwanya ruswa, avuga ko ari urugero rwiza Afurika n’isi bigomba kureberaho.

Mu Rwanda niho ubu bukangurambaga bwatangirijwe.

Yavuze ko igihe abantu bagiye basiganira gihagije ubu igikwiye gushyirwamo ingufu ari uguhuza imbaraga mu kurwanya iki kibazo cy’ingutu cyugarije Afurika.

Ati “Igihe twamaze twitabana ba mwana kirahagije. Birakwiye ko dushyira hamwe imbaraga kandi nzeye ko tuzabona ibisubizo birambye.”

Ati “Birakwiye ko twese twumva ko utanga ruswa n’uyihabwa bombi ari aba abanyabyaha  bityo bakwiye guhanwa kimwe.”

Yavuze ko mu ntumbero ya Afurika ya 2063 nta ruswa irimo, bityo buri wese agomba kumva ko ari inshingano ze kugira uruhare mu kurandura iki cyorezo.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe tariki 11 Nyakanga, buje bwiyongera ku buryo bwari busanzwe bukoreshwa muri politiki z’ibihugu ariko by’umwihariko inzego zose zikabigiramo uruhare harimo inzego za leta, imiryango itegamiye kuri leta n’abikorera.

Iserukiramuco ‘Ubumuntu' rizibanda ku bibazo byugarije Afurika
Iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rizibanda ku bibazo byugarije Afurika

Hope Azeda n’abo bafatanyije mu gutegura iki gikorwa baganira na Kigali Today.

Iri serukiramuco ry’iminsi ine rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, rizatangira tariki 14-18 Nyakanga 2016. Rizitabirwa n’ibihugu 18 byo bitandukanye byo ku isi, bizahurira ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

Hope Azeda yabwiye Kigali Today ko kuri iyi nshuro ko bongereye iminsi ine ivuye kuri ibiri n’umubare w’abantu ukaziyongera ugereranyije n’umwaka ushize, bitewe n’uko ibihugu byiyongereye kuva kuri 11 kugera kuri 18.

Yagize ati “Umunsi wa mbere twawuhariye abana aho bazigishwa amateka ndetse bakamenya n’uruhare bagira mu gukemura ibibazo byugarije umugabe wacu.”

Yavuze ko iri serukiramuco rihuriranye n’uko Akarere u Rwanda ruherereyemo kugarijwe n’intambara akaba ari umwanya mwiza wo kuzatanga ubutumwa bugamije kwimakaza amahoro n’urukundo.

Hope Azeda.

Ati “Urebye ibizavugirwa muri iriya nama ya Afurika yunze Ubumwe nibyo natwe tuzagarukaho ariko mu buryo bwa gihanzi.”

Hope usanzwe ari umuyobozi wa Mashirika ari nayo itegura iri serukiramuco, yizeje Abanyarwanda kuzabona imikino myiza ya gihanzi yigisha abantu kubana neza mu rukundo n’ubworoherane, gufashanya no kwiga kwikemurira ibibazo.

Ati “Imyiteguro irarimbanyije birasa nk’ibigeze ku musozo ndetse n’imyitozo ya Mashirika igeze kure. Dutegereje ko iminsi igera kandi Abanyarwanda bashonje bahishiwe.”

Mu bihugu 18 bizitabira iri serukiramuco, Cambodia niyo ifite itsinda rinini ry’abantu bazerekana imikino iganisha ku kwigisha ubumuntu.

Ati “Abo muri Cambodia navuga ko dufite amateka ajya kumera kimwe kuko nabo iwabo habayeyo Jenoside. Bifuje ko bazava mu Rwanda banasuye inkambi za Mahama na Kigeme, ni ibintu byiza twarabyishimiye.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti ‘Ndiho kuko uriho, uriho kuko ndiho’.

Ubumuntu Arts Festival izahuza ibihugu birimo  Kenya, Uganda, Sudan, Cambodia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ireland, u Budage, Iraq, u Bubiligi, Gabon, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Busuwisi, Afurika y’Epfo, u Bwongereza, u Buholandi , u Burundi, Syria n’u Rwanda.