U Bufaransa: Polisi yarashe uwageragezaga gutwika urusengero

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu cy’u Bufaransa yatangaje ko abapolisi b’u Bufaransa, barashe umuntu witwaje intwaro washakaga gutwika isinagogi mu mujyi wa Rouen uherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yitwaje icyuma, mu gihe yasatiraga polisi iramurasa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rouen, Nicolas Mayer-Rossignol, yatangaje ko igitero cyagabwe ku rusengero kitagize ingaruka ku muryango w’Abayahudi gusa, ahubwo ko umujyi wose wagezweho n’ingaruka.

Amakuru dukesha BBC avuga ko abapolisi bahamagawe nyuma y’uko hagaragaye umwotsi uva mu rusengero.

Abashinzwe kuzimya umuriro batanze ubutabazi bw’ibanze bazimya mu rusengero. Umuyobozi w’Akarere yavuze ko nta bandi bagezweho n’ingaruka z’icyo gitero, uretse uwo muntu wari witwaje intwaro n’ibyangirikiye mu rusengero.

Umushinjacyaha wo muri ako gace yavuze ko iperereza rigikomeje kuri icyo gitero cyari kigamije gutwika urusengero.

Minisitiri w’Umutekano , Gérald Darmanin , yashimiye abapolisi "kubera ubwitange n’ubutwari".

Mu Bufaransa, kimwe no mu bindi bihugu by’i burayi bw’iburengerazuba, abarwanya Abayahudi bariyongereye kuva Hamas yagaba igitero mu majyepfo ya Isiraheli mu Ukwakira 2023, bigatuma Isiraheli itangiza intambara muri Gaza.

U Bufaransa buza ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite umubare munini w’Abayahudi ku isi, nyuma ya Israel n’Amerika.

Ntabwo ari inshuro ya mbere aha habwe igitero kuko mu myaka umunani ishize umupadiri yatewe icyuma ubwo yari ayoboye amateraniro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka