Kenya: Leta yagiranye amasezerano n’abaganga yo guhagarika imyigaragambyo

Guverinema ya Kenya yaginyanye amasezerano n’abaganga, bari bamaze igihe mu myigaragambyo kongera gusubira mu bikorwa byo kwita k’ubuzima bw’abaturage b’iki gihugu.

Minisiteri y’ubuzima muri Kenya yatangaje ko aba baganga bari bamaze amezi abiri bari mu myigaragambyo yo kwanga kuvura no guha imiti abaturage.

Ingaruka ziyo myigaragambyo yatumye abarwayi benshi batabasha kwitabwaho no guhabwa serivise z’ubuvuzi uko bikwiye.

Minisitiri w’ubuzima, Susan Nakhumicha, yabwiye itangazamakuru ko imishyikirano igihugu cyagiranye naba baganga yageze ku myanzuro myiza kuko babashije kwumvikana ku buryo abakozi bo mu buvuzi basubira ku mirimo kandi urugaga rwabo rugahagarika imyigarambyo.

Urugaga rw’abakozi bo mu buvuzi, abo mu bigo bicuruza imiti n’abaganga b’amenyo, (KMPDU), batangije imyigaragambyo hagati mu kwezi kwa gatatu. Ni nako hagiye haba ibiganiro ariko ntibyagira icyo bigeraho mu bijyanye no kwongererwa imishahara ku baganga bimenyereza umwuga, bangana na 30% by’abaganga bose ba Kenya.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko iki kibazo kitararangira, hakurikijwe ibikubiye mu masezerano ifitiye Kopi aho impande zombi, zemeranijwe, ko amasezerano Leta yagiranye n’abaganga kuri iki kibazo azatangira gushyirwa mu bikorwa mu minsi itarenze 60.

Hakurikijwe amasezerano yumvikanyweho, nta baganga bimenyereza umwuga mu bitaro, ab’ibigo bicuruza imiti n’abavura amenyo, bazoherezwa ku kazi, igihe iyo mishyikirano izaba ikirimo kuba, ariko abandi baganga bose bagomba gusubira mu kazi mu gihe kitarenze amasaha 24, nyuma y’isinywa ry’amasezerano.

Ayo masezerano avuga kandi ko abaganga, mu myaka itanu bazahabwa ibirarane bigera muri miliyoni hafi 26 z’amadolari. Ni ukuvuga ayo batahembwe, bemerwaga n’amasezerano y’akazi yo mu mwaka wa 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka