Umugabo w’Umunyamerika w’imyaka 31 y’amavuko amaze imyaka 18 yiberaho mu buzima nk’ubw’umwana w’uruhinja haba ku myambarire, ku mirire ndetse no mu buryo aryamamo.
Umwana w’umuhungu witwa Sambath Uon afite imyaka 6 y’amavuko wo muri Cambodia mu mujyi witwa Sithbou yagize inshuti magara inzoka y’uruziramire ireshya na metero 6.1, ipima ibiro 120.
Umugore w’imyaka 53 y’amavuko witwa Carrie wo mu mujyi wa Colorado Springs muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatahuweho ko amaze imyaka 4 yica akanyota akoresheje inkari ze kandi akanazikaraba. Ibyo byavumbuwe mu kiganiro cya televisiyo kitwa “My Strange Addiction.”
Mu gihugu cy’u Bufaransa, umwarimu yashatse kwereka abanyeshuli ko badakwiye kwiringira internet maze ategura ibibazo anabiha ibisubizo bitari byo abishyira kuri intenet. Abanyeshuri babikopeye batazi ko ibyo barimo gukopera ari amafuti maze baratsindwa.
Susanne Eman, umugore w’imyaka 32 wo muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika arashaka kuzaba ari we mugore munini ku isi mu mpera z’umwaka wa 2012. Ubu afite ibiro 335 akaba ashaka kurushanwa n’umuntu wa mbere, Donna Simpson, ufite ibiro birenga 700.
Nta munsi Abanyarwanda badasabwa kwitabira gahunda yo kuringaniza imbyaro ariko ugasanga hakiri ababifata nk’aho bitabareba, ariko burya hari igihe ugwirirwa n’ishyano ugatangira kwicuza impamvu wabyaye abo udashoboye kurera.
Umuhanga mu by’ibyimyambarire ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza witwa Rachel Freire aherutse gushyira ahagaragara umwambaro udasanzwe kuko ukoze mu mabere y’inka cyane cyane yibanda ahari imoko (cow’s nipple).
Huug Bosse, umugabo uri mu zabukuru ukomoka mu gihugu cy’u Buholandi ntiyari yahagarara guseka guhera mu mwaka wa 2010 kubera ikinya yatewe ubwo yabagwaga mu mayunguyungu.
Umugore witwa Ayanna w’imyaka 54 y’amavuko wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika afite agahiga ko kugira inzara ndende kuri iyi si ya Rurema. Yateretse inzara z’intoki n’ibirenge ziba ndende bigera aho yazirebaga akazita abana be.
Urukiko rwo mu gihugu cya Guatemala rwemeje igihano kidasanzwe cyo gufunga uwitwa Pedro Pimentel imyaka 6060 azira kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bukomeye bwakorewe imbaga y’abaturage mu mwaka wa 1982.
Umugore w’umuvugabutumwa ufite imyaka 66 y’amavuko akaba ari no mu kiruhuko cy’izabukuru, kuri uyu wa 4 Werurwe 2012, yabyariye impanga ku bitaro byo muri komini ya Grisons mu mujyi wa Croire mu gihugu cy’Ubusuwisi.
Mu rwego rwo kurandura ingeso yo gucana inyuma ku bashakanye, ubuyobozi bw’intara ya Gorontalo mu majyaruguru y’igihugu cya Indonoziya bwafashe icyemezo cyo kujya bushyira imishahara y’abakozi babwo b’igitsina gabo ku makonti y’abagore babo.
Juana Bautista de la Candelaria Rodriguez, umukecuru wo mu gihugu cya Cuba ni we mugore ushaje kurusha abandi kuri iyi si. Impapuro zimuranga zerekana ko yavutse mu 1885 bivuze ko afite imyaka 127.
Umukecuru rukukuri w’imyaka 100 y’amavuko yakoze ubukwe n’umusaza w’imyaka 87 mu kigo cy’izabukuru biberamo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Umusore witwa Iyamuremye bakundaga kwita “Kagina” basanze yapfiriye mu icumbi yari atuyemo mu mudugudu wa Rubumba, mu murenge wa Runda, nyuma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23/02/2012, yari yanyweye uducupa 13 twa African Gin ku ntego.
Umukobwa witwa Mukanyonga Laurence wo mu murenge wa Muko mu karere ka Gicumbi wibye ababyeyi be inka maze ajya kuyikwa rwihishwa umuhungu bakundana.
Umugore witwa Betty Mbereko wo muri Zimbabwe yatangarije imbere y’inteko mu mudugudu w’iwabo ko atwite inda y’amezi 6 yatewe n’umuhungu we Farai Mbereko kandi bombi bemeza ko bazakomeza kubana nk’umugore n’umugabo.
Mu mujyi wa Negril mu gihugu cya Jamaica habereye ubukwe budasanzwe, aho imiryango icyenda yiyemeje gusezerana yambaye ubusa buri buri mu rwego rwo kudasesagura nk’uko babitangaje.
Guinness World Records yemeje ko umugabo witwa M. Chandra Bahadur Dangi ariwe muntu mugufi cyane ku isi kuko afite uburebure bwa santimetero 53 n’ibiro 12.
Abaganga bo mu gihugu cya Perou basuzumye umwana w’imyaka itatu basanga atwite undi mwana w’umuhungu.
Mu gihe muri iki gihe usanga hari abasore benshi bibera ba seribasaza (gusazira mu busiribateri kubera amikoro make yo kubona inkwano cyangwa gucyuza ubukwe), mu karere ka Ngoma haravugwa abasore bahitamo kwikopesha inkwano bakayijyamo ideni ubundi umukobwa bakamujyana.
Inyamaswa nazo zifata ibiyobyabwenge zibizi kandi zibishaka.. Mu byo zifata habamo ibimera byose bisindisha (cyangwa bihindura imikorere isanzwe y’ubwonko ) kuva ku mbuto n’ibibabi by’ibyatsi.
Umusore ukiri imanzi yiyemeje gukora imibonano mpuzabitsina ngo abe nk’abandi kuko yumvaga benshi muri bagenzi be bamwigambaho ko babikoze! Ni uko agufatiye inzira no muri farumasi ngo ba ! Ahageze abwira nyiri farumasi ko ashaka udukingirizo kandi ko ari ubwa mbere agiye gukora ibyo bintu.
Mu gihugu cya Arabie Saoudite abayobozi bidini bakurikiranye umugabo wagerageje kugurisha umwana we w’umuhungu abinyujije kuri facebook.
Mu gihugu cy’Ubuyapani haravugwa ifi yaguzwe akayabo k’ama euro 571800 (amafaranga y’u Rwanda miliyoni 457 n’ibihumbi 440).
Dusanzwe tuzi ko Imana yaremye ibinyabuzima byose ikanabigenera igihe cyabyo cyo kubaho maze cyarangira bigasubira aho byavuye (mu gitaka nk’uko byigishwa na Bibiliya).
Mu mpera z’umwaka ushize, Banyaga Joseph utuye mu murenge wa Murambi akarere ka Rulindo, yamaze ibyumweru bibiri mu ishyamba ngo Imana imukirize umwana wari wagaragayeho ikibazo cyo mu mutwe.
Inyandiko z’Abayapani zimaze imyaka 1500 zavumbuwe zivuga ko Yezu atitanze ngo abambwe ku musaraba ahubwo ko yaguye mu gihugu cy’Ubuyapani afite imyaka 106.
Mu gihe bimenyerewe ko ubundi umuntu atanga ituro mu ibanga bitewe n’uko yifite, abakiristu bo muri Paruwasi ya Bare bo siko byabagendekeye ubwo batangaga ituro ry’ibahasha ya Noheli kuko basabwe kwandika amazina yabo kuri ayo mabaruwa.
Ahitwa Haute-Normandie mu gihugu cy’u Bufaransa hari urusengero (chapelle) ikuze cyane iri mu giti isurwa n’abakirisitu Gaturika benshi kuko yeguriwe Bikiramaliya. Iyi chapelle imwe ku isi yubatse muri ubu buryo, ifite ibyumba bibiri, bakaba bayinjiramo banyuze ku mabaraza (escalier) ayikikije.