Perezida Paul Kagame asanga Umuryango w’Abibumbye (UN) ntacyo wigeze ugeraho mu myaka umaze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu bijyanye no gukemura ibibazo by’umutekano mucye bimaze igihe kinini mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasetse abuririye ku byo u Rwanda ruherutse kuvuga ko rufite uburyo rukorana na M23 mu kumenya amakuru atandukanye arufitiye akamaro ku nyungu z’umutekano warwo.
Isheja Butera Sandrine, Umuyobozozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) akaba ari we musangiza w’amagambo mu Nama y’Umushyikirano irimo kubera i Kigali kuva tariki 5 kugeza tariki 6 Gashyantare 2026, yagaragaje ko yishimira iterambere agezeho, aho yavuze ko inama nk’iyi ya mbere yabaye mu mwaka wa (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yibukije ko ubusanzwe Abanyarwanda n’Abarundi ari abaturage b’impanga, ariko u Burundi muri iyi minsi bukaba bwaratekereje ko bwabonye izindi mpanga, ari bo Abanyekongo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazatezuka kubaza umuyobozi ibyo ashinzwe gukora, byaba ngombwa akabyishyura.
Abanyarwanda b’ingeri zose bateraniye i Kigali, abandi nabo bategereje kuri za televiziyo n’amaradiyo kugira ngo bakurikire inama y’Igihugu y’Umushyikirano iteranye ku nshuro ya makumyabiri.