Ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, nibwo Kuramba yaguye mu cyuzi ahagana saa munani z’amanywa, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha. Nyuma y’uko hatangiye ibikorwa byo gushakisha umusore witwa Kuramba Desiré w’imyaka 18, wari waguye mu cyuzi, umurambo we waje kuboneka, ariko ubuyobozi busanga ari ngombwa ko (...)
Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, ku wa mbere tariki 12 Gashyantare nibwo yakiriye Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan i Vatikani.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Portugal, João Gomes Cravinho, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije kurushaho guteza imbere ubufatanye bw’Ibihugu byombi.
Ku wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2024, umusore witwa Kuramba Desiré w’imyaka 18, yaguye mu cyuzi ahagana saa munani z’amanywa hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.
Mu gihe u Rwanda ruri mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, imibare itangazwa n’inzego z’ubutabera bw’u Rwanda igaragaza ko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2023 abakozi 66 ari bo bahanwe bazira ibyaha by’indonke mu nzego z’ubucamanza.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse, witabiriye inama y’ihuriro ry’ubukungu rihuza u Rwanda na Qatar, yagaragaje ko iryo huriro n’ibindi bikorwa bitandukanye bifasha Igihugu kunguka abafatanyabikorwa bashya bahuje imitekerereze mu nzego zitandukanye.
Abafite ubumuga butandukanye mu Rwanda batunga agatoki abaganga n’inzego z’ubuzima muri rusange ko babaha serivise itanoze, birengagije ko ari uburenganzira bwabo nk’undi munyarwanda wese.
Ku wa Kane tariki 8 Gashyantare 2024, nibwo Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser Duda, basoje uruzinduko bari bamaze iminsi bagirira mu Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, mugenzi we wa Pologne, Andrzej Duda.
Perezida wa Pologne Andrzej Duda na Madamu we Agata Kornhauser-Duda baje mu Rwanda, mu ruzinduko rw’akazi, rutangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gashyantare 2024.
Kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gashyantare 2024, nibwo hamenyekanye amakuru ko Kampayana Augustin wayoboye ibigo bitandukanye mu Rwanda, harimo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, yitabye Imana.
Nyuma y’uko umuryango w’abantu bane batuye mu Murenge wa Cyuve, inzu yabo ihiye n’ibyarimo bigakongoka, babonye umugiraneza uzabubakira inzu yo kubamo.
Urubyiruko mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, ruri mu bitabiriye ibikorwa bitandukanye byaranze kwizihiza umunsi w’Intwari, aho bagaragaje ko bazitangira Igihugu iteka ryose, urukundo rwacyo rukababamo nk’uko amaraso atembera mu mubiri.
Ni kenshi hirya no hino usanga hagati ya nyiri inzu n’umupangayi habayeho kutumvikana, bigatuma umupangayi ahabwa igihe runaka cyo kuva mu nzu.
Madamu Jeannette Kagame yakiriye Lauriane Darboux Doumbouya, Madamu wa Perezida Doumbouya, uri mu ruzinduko yatumiwemo na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye inama y’Abaminisitiri, ari na yo ya mbere yo muri uyu mwaka wa 2024.
Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi(RICA) gitangiye ibikorwa byo kugenzura niba ahacururizwa inyama, bapfunyika mu bikoresho byabugenewe bidashyira ubuzima bw’abaguzi mu kaga, abacuruzi bazo bagaragaza ko icyo cyemezo kitaboroheye, kuko badafite ibyo (...)
Mu manza nshinjabyaha, akenshi iyo umuntu atanze ikirego aba agomba no kuregera indishyi zigereranywa nk’ibyo uwarezwe aba yarangije ubwo yakoraga icyaha, ariko rimwe na rimwe ugasanga uwarezwe adafite ubushobozi bwo kwishyura indishyi aba asabwa kwishyura.
Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) ushinzwe kugenzura ubuziranenge, isuku n’akato k’ibikomoka ku matungo, Gaspard Simbarikure, yasobanuye uburyo abantu bakwiye kubungabunga ubuziranenge bw’inyama, aho yavuze ko inyama zujuje ubuziranenge ari (...)
Umuryango w’abantu bane ugizwe n’umugore, umugabo n’ abana babiri, wo mu Mudugudu wa Karunyura, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, uhangayikishijwe no kutagira aho kuba nyuma y’uko inzu yabo ifashwe n’inkongi y’umuriro badahari.
Abahanga mu by’amategeko bavuga ko Itegeko ari urusobe rw’amahame ngenderwaho mu gihugu runaka, ayo mahame akaba yanditse, yarashyizweho n’urwego rwa Leta rubifitiye ububasha.
Icyaha cya Jenoside ndetse n’icyibasiye inyokomuntu ni ibyaha bidasanzwe mu gihe cy’amakimbirane, ndetse usanga byose byibasira abaturage mu buryo bukomeye ariko bikagira aho bitandukaniye bitewe n’uburyo bikorwamo.
Nyuma y’uko u Buyapani bwibasiwe n’umutingito wahitanye benshi, u Rwanda rwohereje ubutumwa bwihanganisha iki gihugu.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego, nyuma y’igihe rukora iperereza, rwataye muri yombi abantu bahimba bakanakoresha impushya zibemerera kubaka hadashingiwe ku gishushanyo mbonera cyane cyane mu mujyi wa Kigali.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Tumba (Huye) no mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare muri rusange barashimira ubutabera bw’u Bufaransa kuba bwarahamije ibyaha bya Jenoside Dr. Munyemana Sosthène ariko bakavuga ko igihano yahawe ari gito ugereranyije n’ubukana bw’ibyaha ashinjwa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2024, nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza ruregwamo Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha byo gusambanya undi ku gahato n’ubwicanyi.
Mu gihe Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaza ko zimwe mu manza ziburanishirizwa mu bihugu by’amahanga, hari amakuru baba badafite bigatuma babura uburyo bwo kuregera indishyi ku bahamijwe ibyaha bya Jenoside, IBUKA ivuga ko icyo kibazo gihari ariko ahanini gituruka ku bushinjacyaha bw’ibihugu biburanisha ababa (...)
Abaturage batandukanye by’umwihariko abantu bafite ubumuga mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bagaragaje ko inzego zitandukanye zisanzwe zizi ibibazo bafite, ariko ko biteze impinduka ku ikusanyamakuru riri gukorwa, rizamara amezi ane.
Nyuma y’uko ku wa 20 Ukuboza 2023, Dr Munyemana Sosthène ahamijwe ibyaha bitatu, agahanishwa gufungwa imyaka 24, yajuririye icyemezo cy’urukiko rwamuburanishije.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bafite ababo baguye muri kiliziya ya Gikondo barishimira igihano cyahawe Seraphin Twahirwa na Pierre Basabose, nyuma y’uko Urukiko rwa rubanda rwo mu Bubiligi rubahamije ibyaha bya Jenoside.