Ikigo BK Group gihuza Banki ya Kigali (BK Plc), Ubwishingizi (BK Insurance) hamwe n’Ikoranabuhanga (BK TECHOUSE), cyagaragaje inyungu ingana n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 51 na miliyoni 900, cyungutse mu mwaka wa 2021.
Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze, avuga ko indege zitagira abapilote zitwa ‘drone’ zatangiye kwifashishwa mu gutwara intanga z’ingurube hirya no hino mu Gihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasohoye itangazo rihamagarira abantu baburiye ababo mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuza kureba niba mu mibiri yahabonetse hari abo bamenyamo.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, yasobanuye ko ijambo yavugiye muri Pologne ko mugenzi we w’u Burusiya, Vladmir Putin ‘adashobora kuguma ku butegetsi’, ngo yaritewe n’akababaro gakomeye yari afite kandi ko atarisabira imbabazi.
Ku Cyumweru tariki 27 Werurwe 2022, imbaga y’abaturage batuye Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, yiriwe yiga gahunda zitandukanye za Leta hifashishijwe imikino.
Abaganga bashinzwe kuvura indwara zo mu kanwa mu Rwanda, bavuga ko zibasiye abaturage bitewe ahanini no kutoza mu kanwa cyane cyane igihe bagiye kuryama.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi yavuze ko umuganda rusange wo kuri uyu wa 26 Werurwe 2022 ugamije ahanini kurwanya isuri, ariko ko aho bishoboka abaturage bakingirwa Covid-19.
Umuryango mpuzamahanga w’Abagiraneza bibumbiye mu matsinda hirya no hino ku Isi, Rotary Club, wavuze ko wifuza ko abafite akazi bose mu Rwanda bawinjiramo kugira ngo bahabwe inshingano zo kwita ku bakeneye ubufasha hirya no hino mu gihugu.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima bw’Imyororokere (UNFPA), ryahaye u Rwanda ibikoresho bifasha abagore n’abakobwa kuboneza urubyaro, bifite agaciro k’Amadolari ya Amerika miliyoni imwe n’ibihumbi 407(ahwanye na miliyari imwe na miliyoni 407 z’Amafaranga y’u Rwanda).
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko indwara yo kubabara mu ngingo zitandukanye yitwa Yellow Fever cyangwa se Fièvre Jaune iherutse kugaragara muri Kenya, yatumye u Rwanda rukomeza amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS), yo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo.
Urukiko rw’Ubujurire rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abo baregwa hamwe gushinga no kuba mu mutwe wa MRCD-FLN ushinjwa ibitero by’iterabwoba ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, byiciwemo abaturage icyenda mu myaka ya 2018-2019.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko muri iki gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Werurwe 2022 (kuva tariki ya 21 kugera 31), mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi kurusha iyaguye mu gice cya kabiri cy’uku kwezi (kuva 10-20 Werurwe 2022).
Mu bitero u Burusiya bukomeje kugaba kuri Ukraine kuva tariki 24 Gashyantare 2022, bwageze aho bukoresha ibisasu bidasanzwe byitwa Missile hypersonic Kinzhal.
Kuri uyu wa 18 Werurwe 2020, Ikigega Mpuzamahanga gitera inkunga imishinga y’Ubuhinzi (FIDA), cyasohoye itangazo rivuga ko icyorezo cy’inzara kirimo gusatira Isi yose, kubera intambara ihanganishije Ukraine n’u Burusiya, ariko impande zombi z’abarimo kuyirwana zikavuga ko zitazamanika amaboko.
Umukuru w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera PSF, Robert Bafakulera, yasobanuye ko amafaranga yongewe mu Kigega Nzahurabukungu azakoreshwa mu ishoramari ryo gushinga inganda, cyane cyane izikora ibipfunyikwamo hamwe n’ibikoresho by’ibanze byaturukaga hanze y’Igihugu.
Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yakiriye mu biro bye Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda mu biro bye kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022.
Mu rwego rwo guca burundu urugero rw’igwingira rungana na 27%, mu bana bato bari munsi y’imyaka itanu, Akarere ka Nyarugenge kihaye imyaka ibiri yo gukoresha Abajyanama b’ubuzima bazakurikirana buri rugo n’ingo mbonezamikurire.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, asaba abaturage bafite ubushobozi kwiyubakira ibiro by’akagari, nk’uko yumva hamwe na hamwe mu Gihugu babigezeho.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) hamwe n’Umujyi wa Kigali byatangiye kubakira abaturiye ruhurura ya Mpazi mu murenge wa Gitega w’Akarere ka Nyarugenge, izindi nyubako zisimbura inzu z’akajagari.
Ikigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka (RLMUA) kivuga ko abanoteri bigenga bagiye gufasha aba Leta gutanga serivisi z’ubutaka, nyuma y’imyaka irenga ibiri zidatangwa neza kubera icyorezo cya Covid-19.
Nyuma y’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umugabane w’u Burayi yateraniye i Versailles mu Bufaransa tariki 11 Werurwe 2022, Perezida w’icyo gihugu Emmanuel Macron yabwiye Itangazamakuru ko abatuye imigabane y’u Burayi na Afurika bakwitegura ibura ry’ibiribwa kubera intambara ibera muri Ukraine.
Inkuru zasohotse mu bitangazamakuru bitandukanye zivuga ko uwabaye Perezida wa Zambia mu myaka ya 2008-2011, Rupiah Banda, yitabye Imana.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, yatangarije Inteko Ishinga Amategeko ko Guverinoma ikomeje gushakisha ahaboneka ingufu zunganira izisanzweho, aho Ikimoteri cya Nduba gishobora kubyazwa ifumbire, hamwe na gaz yakoreshwa mu modoka zisimbura izikoresha lisansi (essence) na mazutu.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko impamvu zatumye umushinga wa biyogaze uhomba, maze bamwe mu Badepite bahita bamusaba gukurikirana ababigizemo uruhare bose, kugira ngo babibazwe mu butabera.
Umuryango Umuri Foundation washinzwe na Jimmy Mulisa (icyamamare muri ruhago nyarwanda) hamwe n’Akarere ka Kayonza, bizihirije Abakobwa Umunsi mpuzamahanga w’umugore, hakinwa imikino itandukanye.
Ibigo bitwara abagenzi bava n’abajya muri Uganda bivuga ko n’ubwo imipaka yongeye gufungurwa ingendo zigasubukurwa, hari abagenzi benshi batarimo kujyayo kubera ikiguzi gihenze cyo kwipimisha Covid-19, hamwe n’amafaranga y’urugendo yiyongereye.
Mu kiganiro Umuvugizi wa Leta y’u Burusiya, Dmitry Peskov yahaye ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ku wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022, yavuze ko intambara kuri Ukraine idateze guhagarara na gato, kereka Leta y’icyo gihugu yemeye ibikomeje gusabwa n’u Burusiya.
Ishuri ry’Abashinwa bafatanyijemo na Leta y’u Rwanda ryitwa Forever TVET Institute, riherereye i Nyacyonga mu Karere ka Gasabo, ryahaye impamyabushobozi Abanyarwanda 30 bize gukoresha imashini zitwa ’Kateripilari’, kandi ryizeza abifuza kwiga uwo mwuga ko nta kazi bashobora kubura.
Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin yatangaje ko kuba Umuryango OTAN n’inshuti zawo barimo gufatira u Burusiya ibihano, ngo byabaye nko gushoza intambara ku gihugu cye.
Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) yasohoye Itangazo rigaragaza ibishingirwaho bishya mu gutanga inguzanyo ku batangiye kwiga mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs), aho abagera kuri 416 bari batangiye kwiga muri uyu mwaka wa 2021-2022 batazahabwa buruse.