Umupadiri yatawe muri yombi mu murwa mukuru w’u Bugiriki, Athènes, nyuma yo kumena aside ku Basenyeri barindwi bo mw’idini ry’aba Orthodox, nk’uko byatangajwe na Polisi y’icyo gihugu.
Igitoki cyangwa ibitoki (mu bwinshi), gifite izina ry’ubumenyi mu kilatini, ari ryo Musa acuminata (Musa balbisiana). Ni igihingwa ngandurarugo, kiboneka ku buryo butagoye ndetse n’umuturage wo mu cyiciro cya mbere aba ashobora kukigaburira umuryango we.
Abana bato bari mu kigero cy’imyaka itanu (5) n’umunani (8), ku munsi w’ejo bateguye imyigaragambyo, yabereye mu mujyi wa Hamburg mu Budage, bamagana abyeyi babirengagiza bagahugira kuri telefone.
Habaho amoko menshi y’indwara ya dépression afata abantu batandukanye, ku buryo buri bwoko bugira umwihariko uburanga cyangwa se ibimenyetso byabwo, uko uburwaye yitabwaho n’uko avurwa.
Duherutse kubagezaho inkuru zivuga ku bimenyetso bya dépression, ingaruka zayo zirimo n’ikomeye yo kwiyahura. Twifashishije imbuga zandika ku buzima, tugiye kurebera hamwe impamvu zishobora kuba intandaro yo kurwara dépression.
Ubushize twaganiriye ku bimenyetso by’ingenzi bigaragaza ko umutu yugarijwe n’indwara y’agahinda gakabije, kwiheba no kwigunga (dépression). Soma iyo nkuru HANO.
Depression cyangwa indwara yo kwiheba, kwigunga n’agahinda bikabije, ni indwara abantu benshi bakunda kwirengagiza kandi nyamara ari indwara ikomeye isaba kwitabwaho nk’izindi zose kuko ihindura imyitwarire uyirwaye asanganywe, bityo ubuzima bwe bukangirika.
Ubusanzwe bimenyerewe ko mu bashakanye abagore ari bo baboneza urubyaro bakoreshe uburyo bunyuranye, hakabaho n’ubuhuriweho na bombi nko kwiyakana, gukoresha agakingirizo, kubara no kwifata, gusa n’abagabo baboneza urubyaro.
WhatsApp yavuze ko ku wa Gatandatu tariki 15 gicurasi 2021 uzaba ari wo musi wa nyuma ku ma miliyoni n’amamiliyoni y’abayikoresha, wo kuba bemeye amategeko mashya yo gukoresha urwo rubuga yanenzwe cyane ku zindi mbuga nkoranyambaga mu ntangiririo z’uyu mwaka.
Ishami ry’Umuyango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rigiye guha ibindi bihugu doze zirenga miliyoni za Covid-19 zari zigenewe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kugira ngo zitazarenza igihe.
Kwambara isutiye ku mukobwa w’umwangavu ni ingingo itavugwaho rumwe n’ababyeyi. Nawe waba wibaza niba bikenewe cyangwa bidakenewe.
Leta zunze ubumwe za Amerika zohereje Béatrice Munyenyezi mu Rwanda, akaba ageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021 n’Indege ya KLM. Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Mbere y’uko tuvuga ku buryo bukwiye bwo guhana umwana, tubanze twibaze niba abantu bumva neza guhana umwana icyo aricyo. Hari abitirinanya guhana umwana no guhohotera umwana.
Trichomonas (tirikomonasi) ni indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ikaba iterwa n’agakoko kitwa ‘’Trichomonas vaginalis’’ yibasira umubare munini w’abantu ku isi, aho abasaga miliyoni 143 bandura buri mwaka, ni ukuvuga ubwandu bushya, nkuko bigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).
Urukiko rwo muri Senegal rwakatiye abagabo batatu igifungo cy’imyaka ibiri bazira kohereza abana babo kuba abimukira muri Esipanye, umwe akagwa mu rugendo atagezeyo.
Indwara y’imyate ifatwa nk’iyoroheje kandi nyamara ishobora no guteza ingaruka zikomeye z’ubuzima. Ni indwara ifata ku gatsinsino ariko ishobora no gufata ahandi ku kirenge nko ku mano.
Kongera kubara amajwi yavuye mu matora y’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Georgia, byemeje intsinzi ya Joe Biden nk’uko byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi muri iyo Leta.
Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ubushyamirane hagati y’ishyaka FCC (Le Front Commun pour le Congo) ry’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila na Cap pour le Changement (CACH) rya Félix Tshisekedi bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Hari uburwayi bufata ibirenge by’umuntu, ariko mu by’ukuri bikaba ibimenyetso by’izindi ndwara zo mu mubiri imbere. Muri iyi nkuru murabasha gusobanukirwa bimwe muri ibyo bimenyetso n’indwara zigendana na byo.
Nyuma y’uko u Bufaransa bwongeye gusubira muri Guma mu rugo, imibare y’abandura n’abapfa ikomeje kuzamuka.
Mu nkuru twabagejejeho mu minsi ishize, hari iyavugaga ku burwayi bwo mu nda buterwa n’amafunguro ahumanye. Mu nkuru ikurikira murasobanukirwa n’uburyo bwo kugabanya ibyago byo kwandura binyuze mu mafunguro ahumanye (Intoxication alimentaire).
Kuva aho Covid-19 yadukiye ku isi mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, ntabwo kubyara cyangwa se kuvuka byahagaze. Ababyeyi barabyaye kandi basabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Mu ngamba basabwa kubahiriza harimo n’iyo kwambara agapfukamunwa. Ese iyi ngamba yoroheye ababyeyi cyangwa yarabagoye?
Uburwayi bwo mu nda buterwa no kurya amafunguro ahumanye burasanzwe ndetse benshi babufata nk’ubworoheje, nyamara hari ubwo bugira ingaruka zikomeye rimwe na rimwe zishobora no kuba urupfu ku bantu bamwe.
Abashakashatsi b’ikigo cy’igihugu giteza imbere ibya Siyansi muri Australia (Agence Scientifique Nationale Australienne - CSIRO) ku wa mbere tariki 12 Ukwakira 2020, batangaje ko bavumbuye ko Coronavirus ifite ubushobozi bwo kubaho iminsi myinshi ku bintu bisennye neza nko ku birahuri (ecrans) bya telefone.
Leta y’u Bufaransa irimo gutegura ibihano bigenewe abaganga batanga impapuro zitwa "icyemezo cy’ubusugi" (Certificat de virginité) zihabwa abagiye kurushinga binyuze mu madini.
Amabwiriza y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ajyanye no kwambara udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, avuga ko abana bari munsi y’imyaka 12 batambara udupfukamunwa, naho abafite 12 kuzamura bo bagomba kutwambara ndetse neza nk’uko bigenda ku bantu bakuru.
Uwitwa Sergueï Torop wo mu Burusiya ni umwe mu bayobozi b’idini ry’abahindu uzwi cyane muri icyo gihugu. Avuga ko Yesu/Yezu yazukiye muri we, akaba afite ibihumbi byinshi by’abayoboke mu idini rye.
Muri Botswana abaharanira uburenganzira bw’inyamanswa bamaze igihe bibaza impamvu yaba ituma inzovu zipfa umusubirizo ndetse zigapfira rimwe ari nyinshi.
Hashize ukwezi inkongi z’umuriro zibasira igice cy’uburengerazuba bwa Amerika. Ahadutse izo nkongi, abantu bashinzwe kuzimya umuriro bagaragaza umunaniro ukabije n’umuhangayiko baterwa no kuba ari bake bakanakomwa mu nkokora n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rirateganya ko mu gihe cy’imvura kigiye kuza (Automne) ubwandu bwa Coronavirus bushobora kwiyongera cyane i Burayi.