Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yasabye abaturage muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakwiye kuba hafi abarokotse no kubafasha mu nzira yo kwiyubaka, aho kubabwira amagambo abakomeretsa kandi bigahera hasi mu Mudugudu.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal, bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyo gahunda yabereye kuri ‘Place du Souvenir Africain’, ahafunguwe ku mugaragaro ahantu hagenewe kugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi (hundred nights’ exhibition), hanasanzwe hari ikimenyetso cyo (…)
Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, yateguye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, witabiriwe n’abasaga 230, ukaba wabaye i Brazzaville ku wa Gatanu tariki 7 Mata 2023.
Ubwo mu Rwanda hatangizwaga icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Bugesera by’umwihariko mu Murenge wa Nyamata, cyatangijwe hibukwa abarenga ibihumbi 45 bishwe, bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata.
Senateri Nsengiyumva Fulgence, avuga ko abari batuye mu Mutara bitwaga Abahima, ku buryo n’abakomoka mu bwoko bw’Abahutu, bageze ahandi mu Gihugu babwirwaga ko nta Muhima w’Umuhutu ubaho, iryo vangura ngo rikaba ryarabagizeho ingaruka zikomeye.
Tariki 7 Mata 1994 - tariki 7 Mata 2023, imyaka 29 irashize habaye amarorerwa, ibirenze ukwemera, ibigoye gusobanura no kuvuga mu magambo. Ese tuzi iki kuri uku kuri kwageze ku rwego rwo guhitana ubuzima bw’abasaga miliyoni, uko kuri kutari kwarigeze kubonerwa izina mu rurimi urwo ari rwo rwose mbere ya Raphaël LEMKIN mu 1943?
Umuryango Ibuka ukomeje gusaba abatarahigwaga mu 1994, kwerekana ahashyizwe imibiri y’abarenga 342 bo miryango 59 yazimye, biciwe mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu Karere ka Musanze, Guverineri Nyirarugero yibukije abaturage gukomera ku ndangagaciro z’ubumwe baharanira kurwanya ikibi n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko biri mu by’ingenzi bikenewe mu rugendo Abanyarwanda barimo rwo (…)
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imibare itangwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda (NPPA) igaragaza ko hari abakekwaho ibyaha bya Jenoside barenga 1000 bakidegembya hirya no hino ku isi.
Mwizerwa Eric watanze ubuhamya mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu muhango wabereye ku rwibuto rwa Kigali ruri ku Gisozi, yavuze ibihe bigoye yanyuzemo, asobanura uko byamusabye kubeshya abari bagiye kumwica ko ari Umuhutu, ku bw’amahirwe ararokoka.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yagaragaje ko ibyo Umuryango w’Abibumbye wiyemeje mu kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside bitaragerwaho.
Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yanditse ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda n’Isi muri rusange kwibuka ku nshuro ya 29, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Madamu Jeannette Kagame, yagarutse ku gisobanuro ndetse n’akamaro ko kwibuka.
Ijambo Umukuru w’Igihugu yavuze atangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023, Perezida Paul Kagame yahisemo gukoresha Icyongereza, kugira ngo ubutumwa yari afite bubashe kumvwa n’umuryango mpuzamahanga hatagombeye ubusemuzi.
Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko Abanyarwanda batazigera bongera kwemera icyo ari cyo cyose cyagerageza kubacamo ibice.
Mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023 hatangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,ikipe ya Arsenal yatanze ubutumwa bwo kwitanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2023, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, batangije Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, uyu muhango ukaba wabereye ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.
Muri ibi bihe Abanyarwanda n’Isi muri rusange binjiye mu cyumweru cy’icyunamo, Umunyabamanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye abatuye Isi guhaguruka bakarwanya ikibi.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barifuza ko umuturage witwa Bosco w’umunya-Tanzania yashyirwa mu barinzi b’Igihango, kuko yemeye ko mu butaka bwe hubakwamo urwibutso rw’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ndetse akanakomeza ibikorwa byo kurukorera isuku.
Mu gihe Abanyarwanda n’Isi muri rusange bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, urubyiruko rwo mu Mirenge igize Akarere ka Gakenke rumaze iminsi rufatanya mu bikorwa byo gusukura ibice ndangamateka ya Jenoside harimo n’inzibutso ziruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu (…)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023, mu Rwanda hatangiye icyumweru cy’icyunamo, mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), isaba abantu bose bazategura ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gufata amashusho n’amajwi y’ubuhamya buzatangwa.