Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, asanga kubaka igihugu gikize gifite icyerekezo kandi kirambye, bisaba ko abana b’Abanyarwanda baba badafite ibyo batamiye bibavangira.
Muri iki gihe ikibazo cy’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabenge na magendu, gikomeje kugaragazwa nk’igihangayikishije benshi, hari abaturage bo mu Karere ka Burera batinya gutanga amakuru y’ababigiramo uruhare, kubera impungenge z’uko babahindukirana, bakabagirira nabi nk’uburyo bwo kubihimuraho.
Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO), busanga kwimakaza indangagaciro z’ikinyabupfura, kunga ubumwe, gukunda igihugu no kunoza umurimo, biri mu byo Abanyarwanda badakwiye gusiga inyuma, kugira ngo barusheho gusigasira no kurinda ibyo Intwari zagejeje ku Rwanda.
Abatuye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Musanze, barataka gukorerwa urugomo n’abana b’inzererezi biyise Abamarine, bakunze kugaragara mu gihe cy’amasaha ya nijoro no mu rukerera, bategera abantu mu mihanda iri rwagati mu mujyi wa Musanze, bakabambura kandi bakanabakorera urugomo rushingiye ku gukubita no gukomeretsa.
Abayobozi batatu bo mu Karere ka Rusizi bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakekwaho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga ibihumbi 843, bagiye baka abaturage babizeza kubashyira ku rutonde rw’abagombaga guhabwa amafaranga y’inkunga, yatanzwe na Leta yo kugoboka abacuruzi bagizweho ingaruka (…)
Bamwe mu babyeyi b’abana bahoze bafite ikibazo cy’imirire mibi bo mu Karere ka Musanze, bahamya ko ingamba zo guhangana n’icyo kibazo, zikomeje gushyirwaho zigenda zizana impinduka zifatika, zabafashije gusobanukirwa ko ari bo mbere na mbere bafite urufunguzo rwo kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, no kumenya ko aho (…)
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, iraburira bamwe mu bamotari bahisha pulake za moto, bagamije kuyobya uburari, no guhishira ibyaha baba bakoze.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka ibarirwa muri ine ufunzwe, uzongera gufungurwa guhera tariki 31 Mutarama 2022.
Akarere ka Musanze nka kamwe mu twunganira Umujyi wa Kigali, uko bucya bukira, ntihasiba kugaragara ubwiyongere bw’ibikorwa remezo bikwirakwizwa hirya no hino, haba mu bice by’icyaro ndetse no mu mujyi.
Abagore bagize Urugaga rushamikiye ku muryango FPR-Inkotanyi, bashyikirije imiryango ine itishoboye, inzu bayubakiye hagamijwe kuyifasha gutura heza, zikaba zirimo n’ibikoresho by’ibanze.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CSP Francis Muheto, arakangurira abamotari kuragwa n’imikorere n’imyitwarire ituma batagongana n’amategeko n’amabwiriza agenga imikorere, kugira ngo umwuga wabo urusheho kugira isura nziza.
Tumukunde Ornella, ni we wegukanye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwenge, w’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, INES-Ruhengeri (Miss Bright INES-Ruhengeri 2022) mu gihe Bagumako Vero Daniel, ari we musore wegukanye ikamba rya Mister Bright INES-Ruhengeri 2022.
Ubuyobozi n’Inzego zishinzwe umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru, buravuga ko bwatangiye gukaza ingamba zo gushakisha no guhana by’intangarugero abafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge na magendu bazwi nk’Abarembetsi, bagaragara mu turere tuyigize, kugira ngo bikureho icyuho kikigaragara mu bukungu, imibereho n’iterambere (…)
Abasirikari, abapolisi, abacungagereza n’abasivili baturutse mu bihugu bitatu byo ku mugabane wa Afurika, ku wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, batangiye amahugurwa abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Nyuma y’igihe cyari gishize, hibazwa impamvu agakiriro gashya ka Musanze kadatangira gukorerwamo, kuri ubu akanyamuneza ni kose ku bamaze guhabwa amaseta bazakoreramo.
Umurambo w’umusaza w’imyaka 76 y’amavuko wabonetse mu mugezi wa Mukungwa, nyuma y’iminsi yari ishize ashakishwa n’abo mu muryango we.
Abakuru b’Imidugudu batatu bo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze bahagaritswe mu kazi, bazira kwanga kubarura abazakingirwa bari hagati y’imyaka 12-17 no kudakurikirana ngo bamenye abanze kwikingiza bari hejuru y’imyaka 18.
Imbogo ebyiri zo muri Pariki y’igihugu y’Ibirunga, zasanzwe zamaze gushiramo umwuka nyuma yo kurwanira mu murima w’umuturage wegereye inkengero z’iyo Pariki.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, busanga igihe kigeze ngo Abanyamadini n’amatorero, barusheho guhagurukira kwigisha abarimo abayoboke babo akamaro n’inyungu ziri mu kwikingiza Covid-19, no gukumira ibihuha bivugwa ku nkingo zayo, nk’imwe mu ntwaro izagabanya ubukana n’umuvuduko iki cyorezo kiriho ubu.
Nyuma y’aho imirimo yo kubaka agakiriro gashya ka Musanze imaze amezi atari make irangiye ndetse n’igihe Akarere ka Musanze kari kihaye, cyo gutangira kugakoreramo cyarenze; abiganjemo urubyiruko rukorera imyuga itandukanye, bavuga ko bakomeje kugerwaho n’ingaruka, zituruka ku kuba nta hantu bafite ho gukorera bisanzuye.
Umuforomokazi witwa Umuhoza Valentine, yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kuzuza imyirondoro y’abantu muri sisitemu, agaragaza ko bakingiwe Covid-19 kandi batarigeze bikingiza.
Umugabo witwa Sagamba Félix, yatawe muri yombi akekwaho gushaka guha umupolisi ruswa y’amafaranga, ngo abone icyemezo cy’ubuziranenge bw’ikinyabiziga cye.
Muri uyu mwaka urangiye wa 2021, hirya no hino mu gihugu hakozwe byinshi bijyanye no gufasha abaturage kugira imibereho myiza, aho hari abakuwe mu manegeka batuzwa heza, aborojwe amatungo, abakorewe ubuvugizi butandukanye bakabona ubufasha, byose bikaba byakozwe mu ntumbero yo gufasha umuturage kugira imibereho myiza.
Abaturage bo mu Turere dutandukanye two mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira ko imibereho yabo igiye guhinduka ndetse n’iterambere rikihuta, babikesha ibikorwa binyuranye bashyikirijwe na Polisi y’u Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ukuboza 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyarugu yerekanye abantu 11, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, umukozi w’Umurenge Ushinzwe Irangamimerere, Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bugaragara hamwe (…)
Abaturage bo mu Mirenge ya Musanze na Muhoza mu Karere ka Musanze, bahangayikishijwe n’amabandi, abategera mu mihanda, agakoresha imigozi n’ibyuma mu kubakomeretsa no kubaniga, akanabambura ibyo bafite.
Inararibonye mu bijyanye n’urwego rw’amahoteli, zisanga ibyuho bikigaragara mu micungire n’imitangire ya serivisi zo mu mahoteli, bizakurwaho no kwita ku bunyamwuga bunoze bw’abakozi bazo, n’ireme ry’ama hoteli riri ku rwego ruhaza serivisi ku bazigana.
Itsinda One Love Family ryagobotse abantu basaga 150 barwariye mu bitaro bikuru bya Ruhengeri batishoboye, barimo abishyuriwe ikiguzi cy’ubuvuzi, ubwisungane mu kwivuza (mituweri), ritanga imyambaro igizwe n’ibitenge ku babyeyi babyaye batagira imyambaro, imyenda y’abana, amafunguro ndetse n’ibikoresho by’ibanze by’isuku.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, ahamya ko igihe kigeze ngo amarerero yigisha umupira, yubakirwe ubushobozi buha abana urubuga rwo gukuza impano zabo, kugira ngo bazavemo abakinnyi bafite icyo bimariye, bakimariye n’igihugu kandi bitwara neza no ku ruhando mpuzamahanga.
Umukecuru witwa Nyirabikari Thérèse yatwitswe n’abantu batahise bamenyekana bimuviramo gupfa. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mubwiza, Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve Akarere ka Musanze.