MENYA UMWANDITSI

  • Abajyanama b’ubuzima 175 barimo gufasha abana bagizweho ingaruka n’ibiza

    Abajyanama b’ubuzima 175, ku wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2023, boherejwe mu bigo bibiri (Vision Jeunesse Nouvelle na Kanyefurwe) byo mu Karere ka Rubavu, bicumbikiye abagizweho ingaruka n’ibiza, kugira ngo bite by’umwihariko ku bana.



  • Drone itarahanurwa ngo igwe kuri Kremlin

    U Burusiya burashinja Ukraine kugerageza kwica Putin

    Amashusho ya videwo atarabonerwa gihamya, arimo kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga z’u Burusiya yerekana umwotsi uturuka inyuma y’ibiro bya Perezida (Kremlin), nyuma y’igitero bivugwa ko cyagabwe n’indege itagira umupilote (drone).



  • Kiliziya y’u Bwongereza yifuza ko ingaragu zihabwa agaciro

    Kiliziya y’u Bwongereza (The Church of England) yasohoye raporo yise ‘Love Matters’ (Iby’Urukundo) igaragaza ko abantu b’ingaragu bagombye guhabwa agaciro kandi bakagenerwa igihe cyo kwizihizwa muri kiliziya no mu muryango mugari.



  • Umudage wabyaye abana 550 yangiwe kongera gutanga intanga

    Uwo mugabo w’Umudage bise Jonathan M mu rwego rwo kugendera ku mategeko y’ubutavogerwa akurikizwa mu Budage, yatanze intanga ze mu mavuriro atandukanye afasha ababuze urubyaro mu Buholandi na Denmark, ndetse aziha n’abantu yamenyaniye na bo kuri murandasi, nk’uko byemejwe n’urukiko rw’akarere rwa La Haye (Hague District Court).



  • Mykhailo Mudryk wa Chelsea

    Umufana wa Arsenal yatawe muri yombi ashinjwa guhohotera Mykhailo

    Umuyobozi w’ikipe ya Arsenal, Mikel Arteta, yemeje ko bagiye gushyikiriza ubutabera umufana wabo wamurikishije ikaramu ifite agatara k’icyatsi, mu jisho rya Mykhailo Mudryk mu mukino Arsenal yaraye itsinzemo Chelsea 3-1.



  • Icyicaro cya Banki Nkuru y

    Banki Nkuru y’u Rwanda yashyizeho ibihano bishya bigamije kurwanya iyezandonke n’iterabwoba

    Ibigo by’imari byemewe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), bigiye kujya bihabwa ibihano birimo kwamburwa impushya zo gukora ku batera inkunga iterabwoba, kutubahiriza amabwiriza yo gukumira iyezandonke no gutera inkunga ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.



  • Padiri Wenceslas Munyeshyaka

    Senateri Evode Uwizeyimana yagarutse ku bugome bwaranze Padiri Munyeshyaka Wenceslas

    Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu Murenge wa Muhima tariki 22 Mata 2023, kuri Paruwasi y’Umuryango Mutagatifu (Sainte Famille), Senateri Evode Uwizeyimana yagarutse ku bugome bw’indengakamere bwaranze Padiri Munyeshyaka Wenceslas wari Padiri mukuru w’iyo Paruwasi mu gihe cya Jenoside.



  • Dore ibintu bimwe twibeshyaho mu mubano w’abakundana (Igice cya mbere)

    Imibanire y’abakundana ni ikintu kigoye cyane kumva, kandi akenshi kugira ngo uwo mubano urambe, usanga twiringira ibinyoma by’ubwoko bwose kugira ngo tugerageze kwishyiramo ko ibintu ari ntamakemwa. Bimwe muri ibyo binyoma ni ibi bikurikira:



  • Rodrigue Karemera (1957 - 1994)

    Indirimbo ‘Hagati y’ibiti bibiri’ ntabwo yahimbiwe umukobwa - Amateka ya Rodrigue Karemera

    Indirimbo ‘Hagati y’ibiti bibiri’ ya nyakwigendera Rodrigue Karemera, abantu benshi bibwiraga ko yayihimbiye umukobwa kubera amashusho ya videwo (clip) yacaga kenshi kuri Televiziyo y’u Rwanda, arimo umukobwa batemberana mu busitani nyuma bagasezeranaho ku kibuga cy’indege.



  • Mukamana Athanasie (uri imbere w

    Najugunywe muri Nyabarongo inshuro eshatu iranyanga – Ubuhamya bwa Mukamana Athanasie

    Interahamwe zakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zifashishije uburyo butandukanye kugira ngo zimare Abatutsi kandi mu buryo bwihuse. Bumwe muri ubwo buryo ni uguhambiranya Abatutsi zikabajugunya ari bazima mu biyaga n’imigezi itandukanye mu gihugu, kugira ngo bapfe barohamye cyangwa baribwe n’ingona.



  • Muri Jenoside namaze ibyumweru bibiri ntunzwe n’amazi arimo umunyu n’isukari (Ubuhamya)

    Umunyarwanda yarateruye ati ‘Imisozi yose ni Nyarusange’ kandi nanjye nsanga ari byo koko. Mpereye ku buhamya butandukanye bw’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ari abo nzi ari n’abandi bo hirya no hino mu gihugu, nsanga kwica Abatutsi muri rusange byaratangiye ku itariki 07 Mata mu 1994.



  • Mazina Déogratias, Umuyobozi wa RESIRG

    Urugaga RESIRG rwunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Tariki 7 Mata 1994 - tariki 7 Mata 2023, imyaka 29 irashize habaye amarorerwa, ibirenze ukwemera, ibigoye gusobanura no kuvuga mu magambo. Ese tuzi iki kuri uku kuri kwageze ku rwego rwo guhitana ubuzima bw’abasaga miliyoni, uko kuri kutari kwarigeze kubonerwa izina mu rurimi urwo ari rwo rwose mbere ya Raphaël LEMKIN mu 1943?



  • Nyuma y’imyaka 29 hari abakekwaho Jenoside basaga 1000 batarafatwa

    Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imibare itangwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda (NPPA) igaragaza ko hari abakekwaho ibyaha bya Jenoside barenga 1000 bakidegembya hirya no hino ku isi.



  • Mushobora kwiruka ariko ntaho kwihisha mufite - Perezida Kagame

    Ijambo Umukuru w’Igihugu yavuze atangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023, Perezida Paul Kagame yahisemo gukoresha Icyongereza, kugira ngo ubutumwa yari afite bubashe kumvwa n’umuryango mpuzamahanga hatagombeye ubusemuzi.



  • Stromae yongeye gusubika ibitaramo

    Stromae yongeye gusubika ibitaramo

    Umuhanzi Stromae ufite inkomoko mu Rwanda akagira ubwenegihugu bw’Ababiligi, yasubitse ibitaramo byinshi yagombaga gukora ku mugabane w’u Burayi, avuga ko akeneye kwita ku buzima bwe.



  • Minisitiri Suella Braverman ni muntu ki?

    Incamake y’amateka ya minisitiri w’umutekano mu Bwongereza Suella Braverman wagize isabukuru kuri uyu wa mbere tariki 03 Mata.



  • Dore ibiribwa 10 birushya igogora n’uko wabigenza kugira ngo ryorohe

    Buri munsi dufata amafunguro atandukanye, hakabamo amwe dushobora kuba tuzi ko arushya urwungano ngongozi, n’andi dushobora kuba tutabizi, kandi nyamara no mu biribwa by’umwimerere (bitanyuze mu nganda), habamo ibishobora kunaniza igogora bigatera kumerwa nabi mu nda (gutumba, kugira ikirungurira no kubura amahwemo).



  • Minisitiri Suella Braverman

    U Rwanda rufite umutekano wo kwakira abimukira - Suella Braverman

    Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yashimangiye ko u Rwanda rufite umutekano uhagije urwemerera kwakira abimukira.



  • Kigali mu mijyi iri imbere mu isuku (Raporo ya ONU)

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (ONU), António Guterres, yagaragaje ko Kigali ari umwe mu mijyi iyoboye indi mu micungire y’imyanda, mu Nteko Rusange ya ONU, yaganiriye ku ruhare rwo kurangiza ikibazo cy’imyanda ikabyazwamo ibindi bikoresho, muri gahunda yo kugera ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs).



  • U Rwanda ruri mu bihugu bifite amashanyarazi ahendutse (Raporo)

    U Rwanda rwashyizwe ku rutonde rw’ibihugu 30 ku rwego rw’isi bigeza amashanyarazi ku baturage ku biciro biri hasi cyane, nk’uko byerekanwa na raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’urubuga rwo kuri murandasi kabuhariwe mu makuru arebana n’isoko n’abaguzi (Statista.com). Ibindi bihugu byo muri Afurika biri kuri urwo rutonde (…)



  • Inkubi y

    Kuki inkubi z’imiyaga kera bazitaga amazina y’abagore gusa?

    Kuva kera na kare, inkubi z’imiyaga zivanze n’imvura za karahabutaka zagiye zikorwaho ubushakashatsi zinandikwaho amakuru, ariko kuzishakira amazina bikaba ingorabahizi kubera ko iyo miyaga igira ubukana n’ingaruka bitandukanye.



  • Papa Jean Paul II arashinjwa guhishira ihohoterwa ryakorerwaga abana akiri Karidinari

    Iperereza rimaze iminsi rikorwa muri kiliziya Gatolika, rirashinja uwahoze ari umushumba wayo nyakwigendera Jean Paul II ko yaba yarahishiriye ihohoterwa ryakorerwaga abana muri Pologne, ndetse ngo abapadiri bakoraga ibyo byaha akabohereza mu tundi turere kugira ngo abakingire ikibaba.



  • U Rwanda rwashyize ubuhinzi bw’urumogi mu bya mbere bikurura ishoramari

    U Rwanda rurateganya gukurura ishoramari ringana na miliyari 19FRW mu buhinzi bw’urumogi, nk’igihingwa gifite akamaro kanini mu buvuzi ku rwego rw’isi.



  • Masengo Rutayisire Gilbert, Umuyobozi wa Ibuka Nyarugenge Ucyuye Igihe

    Nitudakora Tuzapfa - Masengo Gilbert wayoboraga IBUKA ya Nyarugenge

    Mu Butumwa bwihariye Masengo Rutayisire Gilbert yahaye abahagarariye Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mirenge y’akarere ka Nyarugenge, yabibukije ko bakwiye kurushaho gukangurira abo bahagarariye gukora batikoresheje bakiteza imbere, kugira ngo hato batazaba mu buzima bubi bigashimisha abagome bari bagiye (…)



  • Capitaine Thomas Sankara yari muntu ki?

    Amazina ye yose ni Noel Isidore Thomas Sankara, Perezida wa mbere wa Burkina Faso kuva mu 1983 kugeza yishwe anahiritswe ku butegetsi ku itariki 15 Ukwakira 1987.



  • Amateka y’umuhanzi Rubayita Théophile watanye n’ababyeyi afite myaka 12

    Nyakwigendera Rubayita Théophile wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Uyu mwana ni we mahoro’, yavutse ku itariki 10 Nyakanga 1947 muri komine Giciye Perefegitura ya Gisenyi, ariko umuryango we waje kujya i Byumba kubera akazi Rubayita arahakurira ahiga n’amashuri abanza.



  • Ikiguzi gicibwa abahererekanya amafaranga make kuri telefone gishobora kugabanuka

    Guverinoma y’u Rwanda irimo kureba uburyo yagabanya ikiguzi gicibwa abahererekanya amafaranga make bakoresheje telefone zigendanwa (MoMo), ndetse kikaba cyavanwaho ku bahererekanya atarenze 10,000Frw, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi budahererekanya amafaranga mu ntoki.



  • Intumwa z

    Habonetse ikigo Nyarwanda kizorohereza abatumiza n’abohereza ibicuruzwa i Dubai

    Ikigo Nyarwanda cy’ubucuruzi cyitwa Heart of Africa Trading Ltd. gisanzwe gikorera mu Bushinwa, kigiye gutangira gukorera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho kizajya gitanga serivisi zitandukanye mu bikorwa by’ubucuruzi ku batumiza n’abohereza ibicuruzwa mu Rwanda n’ahandi ku Isi.



  • Batewe intanga bazi ko ari iz’abantu batandukanye, babyara abana basa

    Abagore bahawe intanga kwa muganga babwirwa ko ari iz’abantu batandukanye, baza gutungurwa no kubyara abana basa.



  • Umunyarwanda n’Umurundi batawe muri yombi bazira gukora amafaranga

    Police ya Malawi mu cyumweru gishize yataye muri yombi Umunyarwanda witwa Manuel Saidi (w’imyaka 19) n’Umurundi witwa Amosi Sean (w’imyaka 30), bakekwaho kuba ari bo bakuriye agatsiko k’abantu bakora inoti z’inyiganano zitandukanye mu karere ka Mangochi.



Izindi nkuru: