Deogratias Nzabonimpa wari Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rubavu yamurikiye umuyobozi mushya w’Akarere ka Rubavu bimwe mu bimutegereje mu nshingano ze. Birimo ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ikirere bigomba kwitabwaho, ibibazo by’abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza, hamwe n’abaturage bakeneye gufashwa n’Akarere.
Kagabo Richard Rwamunono yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Ubukungu, akaba yari asanzwe ari umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.
Nsengimana Claudien ni we watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, akaba yungirijwe na Uwanyirigira Clarisse watorewe kuba umuyobozi w’aka Karere wungirije Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu ndetse na Kayiranga Theobald watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.
Mulindwa Prosper wayoboraga Akarere ka Rutsiro mu buryo bw’agateganyo, ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu. Mulindwa ubwo yiyamamarizaga kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, yatangaje ko amaze imyaka 17 mu nzego z’ibanze, kandi ko Akarere ka Rubavu akazi neza kuko ari ko yatangiriye gukoreramo.
Uturere tune mu Ntara y’Iburengerazuba hamwe na dutatu mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse n’Akarere ka Rwamagana, turara tubonye abayobozi bashya nyuma y’amatora yo kuzuza Inama Njyanama z’Uturere.