Nyamasheke ifite umwihariko kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yabwiye abaturage ko kwibuka iyo Jenoside ari ibya buri Munyarwanda ariko abaturage ba Nyamasheke bakaba bagomba kubyitabira kurushaho kuko bafite umwihariko kuri Jenoside.

U Rwanda rwagize amateka mabi ya Jenoside ariko akarere ka Nyamasheke kari mu twashegeshwe cyane, ikiswe zone turquoise (Ingabo z’abafaransa zari mu ntara ya Cyangugu, Gikongoro n’igice cy’intara ya Kibuye) cyabigizemo uruhare kuko Jenoside yatinze guhagarara; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yabisobanuye.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste, yagize ati: “Twe twamaze amezi atatu yose muri Jenoside kuko twari muri zone turquoise. Byanatumye twakira n’abicanyi bavuye ahandi bahungira iwacu.”

Yibukije abaturage ko kuva mu mwaka wa 1995 kugeza mu mwaka wa 2000 abacitse ku icumu bakomeje kujya bicwa umwe umwe, ndetse no mu gihe inkiko gacaca zabaga hari abagiye bicwa. Yabasabye ko ayo mateka bihariye akwiye kubigisha agira ati: “Aya mateka ntaho twayacikira ahubwo atubere isomo.”

Umuyobozi w’akarere yasobanuriye abaturage basaga ibihumbi 10 bari bahari ko amateka ya Jenoside adahera kuri 1994, ahubwo ko bakwiye kuyibuka bahera kuva ku mwaduko w’abazungu n’uko bagiye binjiza amacakubiri ashingiye ku moko mu Banyarwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka