“Ibibazo by’u Rwanda bizakemurwa n’abana barwo”-Guverineri Bosenibamwe

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru arakangurira Abanyarwanda kurushaho gufata iya mbere bakikemurira ibibazo igihugu cyabo gifite kuko amateka agaragaza ko amahanga ntacyo yafashije.

Bosenibamwe Aime yavuze ibi ubwo yatangaga ikiganiro ku mutekano w’u Rwanda mbere, hagati na nyuma ya Jenoside, tariki 10/04/2012 mu kagali ka Gasiza, akarere ka Rulindo.

Bosenibamwe yavuze ko Jenoside twibuka yabaye amahanga arebera, ndetse ko hari bimwe mu bihugu by’ibihangange byayigizemo uruhare rugaragara aho gutanga inkunga ngo bahagarike ibyabaga.

Agira ati: “Jeneral wayoboraga ingabo z’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, yagiye kubwira umunyamabanga mukuru w’uwo muryango ko mu Rwanda hategurwa Jenoside ariko ntibamwumva. Ibibazo by’u Rwanda bizakemurwa n’abana barwo”.

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru kandi avuga ko amahanga yagaragaje ko nta mpungenge yaterwa no kuba Abanyarwanda bakwicana bagasenya igihugu cy’abo kuko u Rwanda atari igihugu gifite agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Ati: “hari umuperezida wa Amerika ntavuze amazina, wavuze ngo agahugu nk’u Rwanda kari mu birometero birenga miliyoni kure ya Amerika gasibamye ku ikarita y’isi nta ngaruka byatera inyungu n’umutekano wa Amerika”.

Yagaragaje kandi ukuntu u Bufaransa bwatanze ikifuzo cy’uko hashyirwaho zone turquoise, maze umuryango w’abibumbye uhita ubyemera kandi nta kindi yari ije kumara uretse gutera umurindi Jenoside.

Bosenibamwe yasabye Abanyarulindo kwirinda urwango kuko ntaho rwageza umuntu ndetse n’igihugu; avuga ko abana b’u Rwanda aribo bahagaritse aya mahano, bazanabasha kwikemurira ibibazo igihugu cyabo gifite.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

"abana b’u Rwanda aribo bahagaritse aya mahano ...". Ibi nibyo koko; Ariko kandi ntitukirengagize ko irimburabatutsi (gukoresha inyito nyayo ni ngombwa) ryakozwe n’abanyarwanda (bo mu bwoko bw’abahutu, ariko aha sinshaka kuvuga ko abahutu bose bose babyitabiriye), aba banyamahanga tuba tuvuga n’ubwo bateye inkunga runaka cyangwa bagahumiriza ntibatabare abicwaga, sibo bafanshe imihoro, amacumu n’amahiri ngo bajye kwica abaturanyi babo basangiraga byose... Aha rwose abayobozi bajye bahibutsa, na buri wese yisuzume ku ruhare rwe (icyo yakoze cyangwa icyo yagombaga gukora - nko gutabara abahigwaga- ntagikore. Kuvugisha ukuri amateka yacu niwo musingi ukomeye mu kubaka u Rwanda rw’ejo rwiza.

Mukesha yanditse ku itariki ya: 11-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka