Gasabo: Mu Murenge wa Kimironko bibutse, basaba urubyiruko kwirinda abagoreka amateka
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimironko bufatanyije na Komite ya IBUKA mu Murenge, bateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gikorwa kikaba cyabereye ku rwibutso rwa Kibagabaga ruherereye muri uwo Murenge tariki 10 Mata 2024.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Musasangohe Providence, yashimye abantu bose bitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace, by’umwihariko abaruhukiye muri urwo rwibutso rwa Kibagabaga bangana na 23,141.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, na we wifatanyije n’abaturage bo muri uwo Murenge, yasobanuye ko hafi y’urwo rwibutso hari Kiliziya, hakaba harahungiye Abatutsi benshi kuko bari bizeye kuharokokera.
Usibye abaguye kuri iyo Kiliziya bahashyinguwe, hashyinguwe n’indi mibiri yagiye iboneka mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Kimironko, ndetse n’indi yagiye iboneka mu Mirenge ituranye n’uwa Kimironko.
Umwali Pauline uyobora Akarere ka Gasabo avuga ko muri ako gace hatuye abahimukiye bagiye bahagura bakahubaka, yizeza abarokotse Jenoside batishoboye batuye muri uwo Murenge, ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi kuko hari inkunga zitandukanye bagenerwa zibafasha kwiteza imbere.
Mu butumwa bwahatangiwe, bwahawe cyane cyane urubyiruko ni ukwirinda no kwamagana abagoreka amateka, bavuga ko Jenoside ari impanuka nyamara atari byo kuko yateguwe. Ababyeyi n’abandi bakuru basabwe gusobanurira abana amateka nyayo yaranze u Rwanda kugira ngo bamenye ukuri, bityo bibarinde ibinyoma bahurira na byo ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa andi makuru atari yo babwirwa n’abandi bantu.
Urwibutso rwa Kibagabaga rwegereye cyane umuhanda, ibigaragara nk’imbogamizi ku mutekano warwo, nk’uko byanagarutsweho muri iki gikorwa cyo kwibuka.
Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru za Leta bari bitabiriye iki gikorwa bavuze ko iki kibazo bagiye kugikorera ubuvugizi ku buryo umuhanda ushobora kunyuzwa ahandi, ntubangamire urwibutso.
Andi mafoto:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|