Munyomoze abapfobya n’abagoreka amateka yacu - Guverineri Mugabowagahunde ku biga muri Tumba College
Abiga mu ishuri rikuru rya Tumba College, basobanuriwe urwango rwabibwe mu Banyarwanda, bigeza Igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabwa uruhare rwabo mu kubaka Igihugu kizira urwango, banyomoza abapfobya n’abagoreka amateka y’u Rwanda.

Ni impanuro bahawe ku itariki 11 Mata 2025, ubwo muri iryo shuri haberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye mu nzego z’Igihugu, abanyeshuri, abarimu n’abaturiye iryo shuri.
Mu bayobozi batandukanye batanze ibiganiro, bose bagarukaga ku mugambi wo gutegura Jenoside kuva ubukoloni bwagera mu Rwanda, kugeza ubwo muri 59 Abanyarwanda baciwemo ibice kugeza ubwo ingengabitekerezo y’urwango igejeje Igihugu muri Jenoside, hicwa Abatutsi barenga miliyoni.
Depite Diogène Bitunguramye, mu kiganiro yatanze ku mateka ya Jenoside, avuga ko inkomoko muzi y’ingengabitekerezo y’urwango iva ku mwaduko w’abazungu, kuko mbere yaho Abanyarwanda bari babanye mu mahoro, bumva ko indangagaciro yabo ishingiye ku Bunyarwanda, ururimi rwabo rukabahuza.
Yavuze ko amacakubiri yadutse nyuma y’uko u Bubiligi bugeze mu Rwanda mu 1916 kugeza mu 1962, busenya imigenzo n’imiziririzo by’u Rwanda, buzana intekerezo nshya zicamo Abanyarwanda ibice, bubagabanya mu moko bugendeye ku ndeshyo bibabibammo amacakubiri.

Hon Bitunguranye, yasobanuriye abanyeshuri uburyo Jenoside yateguwe n’uburyo yashyizwe mu bikorwa, abasaba kwigira kuri ayo mateka ashaririye Igihugu cyanyuzemo bakayakuramo isomo, abibutsa ko ubumwe bw’Abanyarwanda buruta ibyabatanya.
Mafeza Faustin, Intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu n’Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rulindo, Murebwayire Alphonsine, basabye abanyeshuri biga muri Tumba College kugira uruhare mu kurwanya abakiri mu ndorerwamo y’amoko.
Murebwayire ati ‟Turabasaba umusanzu wo kudufasha kurwanya abagifite indorerwamo y’amoko, kuko icyo ikora ni ukumunga, kwica urubyiruko n’abandi bikadindiza gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Rubyiruko imbere heza harahari ariko nanone haraharanirwa, ntabwo wahagera ugifite ya ndorerwamo y’amacakubiri, ntiwahagera ugifite ibikikumunga mu mutima wawe, ibyo byose nitubirwanya bizadufasha kugera aheza. Dufite ubuyobozi bwiza, dufite ingero nziza twagenderaho tukubaka urwatubyaye”.
Mafeza ati ‟Rubyiruko, iyo tuvuga ngo turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside, iyo tubona hari bamwe bagifite iyo ngengabitekerezo, abo mukwiye kubegera nk’urubyiruko mukababwira ko iyo ngengabitekerezo ituganisha ahabi”.

Arongera ati ‟Dukoreshe uburyo bwose bushoboka, turwanye abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko icyo bagamije ni ugusibanganya no kugoreka ukuri kw’amateka kugira ngo Jenoside igaruke”.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko mu Rwanda by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru hakigaragara abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, avuga ko no muri iki cyumweru twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi hari abagaragaye, aho biganjemo urubyiruko n’abarezi.
Yavuze ko kurwanya ayo macakubiri bitazakorwa n’ubuyobozi gusa, ahubwo bisaba uruhare rwa buri wese.
Ati ‟Rubyiruko banyeshuri ndabasaba kugira uruhare rugaragara mu kurwanya abashaka kutugarura mu bihe bibi bya Jenosdie twabayemo, munyomoze abapfobya Jenoside cyangwa se abagoreka amateka y’Igihugu cyacu. Mwakoresha imbuga nkoranyambaga ariko n’uburyo bwo kwandika ubuhamya ukabushyira mu gitabo ni ibintu byiza cyane, bituma amateka atibagirana ariko n’abahakana bakabona gihamya zibanyomoza”.

Abanyeshuri bishimiye izo mpanuro, bavuga ko kumenya aho Icyavuye n’aho kigeze ari kimwe mu bizabafasha guhangana n’abashaka kugisubiza mu mateka ashaririye cyanyuzemo, biyemeza gutanga umusanzu wabo.
Samvura Emmy ati ‟Kutubwira aya mateka ni ikintu gifasha nkatwe n’urubyiruko, aho tumenya uko u Rwanda rwari rwunze ubumwe abakoloni baza bababibamo urwango, icyongera kuduha icyizere ni uburyo Abanyarwanda ubwabo aribo bagerageje gushaka icyabubaka. Ntitwitaye kuri abo bakoloni, kuko ubwacu dufite ubushobozi bwo kubaka Igihugu cyacu tukunga ubumwe. Nkatwe urubyiruko icyo tugomba gukora ni ukurwanya ingengabitekerezo idusubuza ahabi nk’uko tubitozwa”.
Umusanzu w’abiga muri Tumba College ku barokotse Jonoside
Umuyobozi wa Tumba College, Eng. Mutabazi Rita Clémence, yihanganisha imiryango y’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko mu kubaha ubufasha no kubagarurira icyizere, abiga muri Tumba College buri mwaka bageza urumuri ku miryango 20 y’abarokotse Jenoside itishoboye.
Ati ‟Mu bikorwa by’ingenzi dukora nk’ishuri byongerera icyizere abarokotse Jenoside, twahisemo kubacanira urumuri, aho buri mwaka duhitamo imiryango 20, abanyeshuri ndetse n’abakozi tukifatanya n’iyo miryango tukayiha urumuri. Ikindi dufasha urubyiruko gusura inzibutso za Jenoside kugira ngo bige amateka nyakuri, bazabe abahamya bafite intwaro zifatika zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Imiryango y’abarokotse Jenoside yagejejweho umuriro n’abiga muri Tumba College, muri iki cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ni iyo mu Mirenge itanu yo mu Karere ka Rulindo ariyo Bushoki, Murambi, Cyinzuzi Burega na Kinihira.






Ishuri rya IPRC Tumba ryibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, aho icyo gikorwa cyabimburiwe no kumurika ibikorwa abanyeshuri bakoze byo kugeza umuriro ku miryango ituriye iryo shuri ifite ababo bazize Jenoside yabagaho nta muriro. Ni igikorwa cyitabiriwe na Guverneri w'Intara… pic.twitter.com/tkSzuJXdoP
— Kigali Today (@kigalitoday) April 11, 2025
Ohereza igitekerezo
|