Umufaransa Remy Julienne wamamaye muri filime za James Bond yishwe na Covid-19

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, nibwo inshuti n’umuryango batangaje ko umwe mu bakinnyi bakomeye bo mu Bufaransa, Remy Julienne wagaragaye muri filime nyinshi za James Bond, yapfuye azize Covid-19 afite imyaka 90 y’amavuko.

Remy Julienne
Remy Julienne

Julienne wabaye inararibonye mu mafilime arenga 1.400 ndetse no kwamamaza kuri televiziyo, yari arwariye mu bitaro byo mu mujyi wa Montargis rwagati kuva mu ntangiriro za Mutarama.

Umuvandimwe we yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ati: "Icyagombaga kubaho cyarabaye. Yadusize kare nimugoroba (ku wa kane). Byari byavuzwe ko yari mu bitaro aho yahabwaga umwuka."

Urupfu rwe rwemejwe n’umudepite wo mu Karere ka Loiret, Jean-Pierre Door, inshuti ya Julienne.

Julienne yavukiye i Cepoy hafi ya Montargis mu 1930.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka