Abavuga ko gusobanura filime ari ukwangiza ibihangano by’abandi Junior Giti arabasubiza (ikiganiro)

Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti mu gusobanura filime, asanga uyu mwuga akora ari umwe mu myuga yiyubashye kandi ihemba neza, ariko kugira ngo ubigereho, bisaba kumenya icyo Abanyarwanda bashaka.

Junior Giti
Junior Giti

Junior uri mu b’imbere mu gusobanura filime zikunzwe zirebwa hano mu Rwanda, uretse aka kazi, anagaragara mu bikorwa byinshi by’imyidagaduro nko kugaragara mu ndirimbo. Ni n’umuvandimwe wa Yanga na we wasobanuye filime igihe kirekire.

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’uyu mugabo umaze kwamamara mu gusobanura filime kubera guhimba amwe mu magambo akamamara mu Rwanda hose, yaduhishuriye ko gukora aka kazi neza bisaba kuba usanzwe uzi kuganira, kumenya indimi z’amahanga zikinwamo filimi, kuba uzi gushakisha filimi zigezweho no kuba uzi icyo Abanyarwanda bagukeneyeho muri iyo minsi.

Kigali Today (KT): Watangiye gusobanura filme ryari?

Junior: Natangiye kubikora kera nkiri mu mashuri, ariko muri 2015 nibwo natuje mbikora nk’akazi, mbere yaho nabivangaga n’ishuri.

KT: Mukuru wawe Yanga yarabikoraga. Ni we wakwigishije?

Junior: Nabyinjiyemo atangiye kubivamo, ndetse nagenze mu njyana ye, nyuma nanjye nza kurema inzira yanjye kuko isoko ryacu n’irye(Yanga) biratandukanye cyane kuko twe twazamuye agasobanuye ku rwego rwubashywe na buri wese.

KT: Umaze kubigeramo, wasanze ari akazi wishimira? Kakwinjirizaga bingana gute?

Junior: Nabigezemo tubanza kurwana no guhindura ishusho y’agasobanuye uko twagasanze. Mbere agasobanuye nta muntu wagahaga agaciro, karebwaga n’abantu badasobanutse. Ubu gaca ku mateleviziyo menshi mu Rwanda no mu Burundi. Byabaye akazi nk’indi myuga yose kandi ni umurimo uhemba neza cyane.

KT: Umaze kugira izina rinini muri aka kazi. Kugira ngo ugere kuri urwo rwego byagusabye iki?

Junior: Byansabye kubanza gusobanukirwa neza ko Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga nkorera filime bumva ikinyarwanda, ari abantu bakuru ndetse basobanukiwe, bityo byansabye guhindura imivugire, imitekerereze no gufata umwanya uhagije nkabategurira ibyo filimi zigisha kandi zikaruhura mu mutwe.

KT: Wifuza kuzagera he muri aka kazi?

Junior: Ndifuza ko agasobanuye gakomeza kubahwa kakagera hejuru cyane ku buryo Abanyarwanda bose bagomba kumenya ko nta wundi murimo usimbura kureba agasobanuye.

KT: Wumva ibyo bizashoboka?

Junior: Bizashoboka cyane ndetse ubu bamwe batangiye no kubishoramo amafaranga kandi ni akazi gatunze benshi atari natwe dusobanura gusa, kuko hari n’abandi bazigurisha bitunze.

KT: Hari abantu bavuga ko ibyo mukora ari ukwangiza ibihangano by’abandi. Ubivugaho iki?

Junior: Abavuga ko dukora ibidakwiye bazatwegere tubereke neza ibyo dukora, kuko nta kintu na kimwe cyakorwa kitemewe ku butaka bw’u Rwanda, birazwi dufite Leta ikaze mu bugenzuzi bw’ibyangombwa.

KT: Uruganda rwo gusobanura Filime mu Rwanda ubona ruzaba ruhagaze rute mu myaka 10 iri imbere?

Junior: Ruzaba ari uruganda rufite uruhare runini mu myidgaduro yo mu Rwanda cyane ko tudahwema gukora no gushaka icyateza imbere ‘showbiz’ yacu muri rusange.

KT: Iyo hasohotse filime iri mu rurimi utumva ubigenza ute?

Junior: Bisaba guhora usoma, guhora wagura ubwonko bwawe, kuko n’indimi twita ko tuzi buri munsi zirahinduka cyane ko filime zo hanze inyinshi zikorwa bifashishije amagambo y’inshoberamahanga cyangwa yumvikanweho n’abanyarurimi (slangs). Bisaba guhora wiyigisha indimi nk’igifaransa, icyongereza, igihindi n’icyespanyole.

KT: Turabashimiye Junior

Junior: Namwe murakoze Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoz cyane kubyo mutugezeo.

Gwaneza jesk rayisa yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

mutubarize niba slang akoresha mugihe ahantu bakaba bakoresha slang ashyira muri film ntangaruka bizagira kururimi rwikinyarwanda

hejuru hejuru yanditse ku itariki ya: 1-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka