• Uyu musaza ufite indirimbo zitarenga ebyiri arakunzwe cyane muri ino minsi

    IGISUPUSUPU cyongewe mu bazasusurutsa Kigali Summer Festival

    Mu buryo butunguranye, umuhanzi Nsengiyumva wamamaye kubera indirimbo ye Igisupusupu, yongewe mu iserukiramuco ryitiriwe impeshyi rizabera mu mugi wa Kigali, nyuma yo kugaragaza ko akunzwe mu bitaramo aherutse kuzengurutswamo bya Iwacu Muzika Festival.



  • Umuhanzi Emmy agarutse mu Rwanda

    Umuhanzi w’umunyarwanda Emmy wikuye mu irushanwa rya PGGSS2 akajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi adakandagira ku butaka bw’u Rwanda.



  • P Fla yahakanye ibyo kongera gukoresha ibiyobyabwenge

    P Fla umaze umwaka n’amezi arindwi avuye kurangiza igihano muri Gereza ya Mageragere kubera gukoresha ibiyobyabwenge, yavuze ko urukundo rwe na Aline rwari baringa kuko bakundanye buri umwe afite icyo ashaka kungukira ku wundi, anavuga ko adateze kongera gukoresha ibiyobwabwenge nkuko abantu babitekereza.



  • Liza Kamikazi n

    Umuziki wampaye umugabo, sinawureka - Liza Kamikazi

    Umuhire Solange uzwi ku mazina ya Liza Kamikazi, umuhanzikazi wamenyekanye cyane mu myaka ya 2010, avuga ko atareka umuziki, kuko yumva ufite igice kinini ku buzima bwe, cyane ko ari wo watumye ahura n’umugabo we.



  • Abahanzi 15 barimo Sheebah ni bo batumiwe muri Kigali Summer Festival

    Mu gihe habura igihe kitageze ku cyumweru ngo habe iserukiramuco ryitiriwe Impeshyi muri Kigali (Kigali Summer Festival), byamenyekanye ko abahanzi 14 b’abanyarwanda aribo bazasusutsa ibi birori bafatanije na Sheebah Karungi nawe wamaze kwemera kuza muri iri serukiramuco.



  • Beyonce yaririmbye ko uyu mugabo we afite inkomoko mu rw

    Ese koko Jay - Z yaba akomoka mu Rwanda?

    Nyuma y’uko umuririmbyikazi w’icyamamare w’Umunyamerika Beyoncé Giselle Knowles-Carter uzwi nka Beyoncé yasohoye indirimbo avugamo ko umugabo we akomoka mu Rwanda, benshi bakomeje kwibaza ukuri kw’aya makuru.



  • Umuhanzi Yvan Buravan yageneye Kigali Today icyemezo cy

    Buravan yashimiye Kigali Today yamufashije kuzamuka mu muziki we

    Yvan Buravan, umuhanzi ukiri muto ukunzwe mu Rwanda, ukomeje no kwigaragaza mu muziki mu ruhando mpuzamahanga, dore ko ari we muhanzi w’umunyarwanda wenyine wabashije kwegukana igihembo cya prix découvertes 2018 gitangwa na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).



  • Menya ’Maji Maji’ umusirikare wahimbaga indirimbo z’urugamba

    Umuziki wagize uruhare runini cyane mu rugamba rwo kubohora igihugu. Igihe imirwano yabaga igeze ahakomeye, ndetse n’ikirere kitoroheye ingabo, umuziki wahitaga useruka nka paracetamol ku muntu ufite umuriro.



  • Nina wambaye amaherena na Charly bamaze imyaka 8 bakorana ibikorwa bya muzika

    Ku bijyanye n’umugabo ntegereje umugambi w’imana - Amagambo ya NINA ku munsi w’amavuko

    Umuririmbyi NINA uhuriye na Charly mu itsinda, yatangaje ko ari ubwa mbere agiye gukora ibirori byo kwishimira isabukuru ye, kuko ngo ubusanzwe atajyaga abyitaho, anavuga ko ibyo gushaka umugabo no kubaka urugo ategereje umugambi w’Imana kuko atari ibintu yakwiha.



  • Umunyamuziki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ni umwe mu batavuga rumwe n

    Urukiko rwahamagaje Bobi Wine ngo abazwe ibyo kurwanya gahunda za leta

    Urukiko rw’ibanze rwa Kampala rwahamagaje depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ngo yisobanure ku byaha byo gusuzugura no kutemera imisoro ku mbuga nkoranyambaga na serivisi za mobile money.



  • Aha Diamond yerekanaga inda ya Tanasha umutwitiye umuhungu

    Diamond yasabye abafana kumufasha gushaka izina ry’umwana

    Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we Tanasha Donna, uhuza itariki y’amavuko na nyina wa Diamond bita Mama Dangote, Diamond Platnumz yatangarije abari bitabiriye ibyo birori ko afite ibyishimo byinshi.



  • Ibitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ bihura na gahunda yo Kwibohora 25- Bonhomme

    Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 25, umuhanzi Jean de Dieu Rwamihare uzwi nka Bonhomme mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yateguye ibitaramo bibiri yise ‘Inkotanyi ni Ubuzima’, agamije gusobanura uko abasirikare b’Inkotanyi bagiye barokora Abatutsi bicwaga mu gihe cya Jenocide (…)



  • Ubutumwa bwa bamwe mu bahanzi bazitabira igitaramo cyo Kwibohora 25

    Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza ku nshuro ya 25 umunsi wo Kwibohora, bamwe mu bahanzi bamenyekanye muri muzika nyarwanda bazitabira igitaramo cyo Kwibohora 25 baributsa Abanyarwanda ko ari inshingano za buri wese gusigasira ibyagezweho.



  • Alyn Sano na Yvan Buravan bateye utwatsi iby

    Buravan na Alyn Sano bateye utwatsi urukundo ruvugwa hagati yabo

    Mu minsi ishize, haketswe ikibatsi cy’urukundo hagati ya Yvan Buravan na Alyn Sano, amafoto aracicikana avuga ko aba bombi bashobora kuba basigaye bakundana, ariko batangaje ko indirimbo ari yo yari ibyihishe inyuma.



  • Young Grace yahimbiye indirimbo "Diamante" utaravuka

    Young Grace yahimbiye indirimbo umwana we utaravuka

    Marie Grace Abayizera uzwi nka Young Grace witegura kubyara imfura ye, yamaze no kumuhimbira indirimbo yise “Diamante”, izina n’ubundi azita umwana we.



  • Kuririmba ni byo byanyongereye amahirwe yo kujyanwa muri Amerika - Mucoma

    Nizeyimana Didier wabaye umwana wo ku muhanda akaribwa n’ubuzima bw’ubukene, nyuma akaba mu bigo by’abana badafite aho kuba, ubu ni Umunyarwanda wagizwe umuturage wa Amerika, akubaka amazu mu Rwanda n’ibindi bikorwa. Yahishuye ko byose abikesha umuziki n’ubwo hari abafata umuziki we nko kwishimisha.



  • Senderi na Tuyisenge basubiyemo indirimbo nk

    Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye

    Abahanzi Senderi International Hit na Intore Tuyisenge, bamaze gushyira hanze indirimbo “Ibidakwiriye Nzabivuga” ivuguruye, yumvikanamo amagambo Perezida Kagame yari yasabye ko yasimbuzwa ayari asanzwe mo.



  • Diamond na Ya Levis baritegura gushyira hanze indirimbo iri mu Gifaransa

    Igifaransa nticyoroshye ariko Imana izamfasha nkiririmbe - Diamond Platnumz

    Icyamamare muri Muzika Diamond Platnumz, akomeje guca agahigo mu bihugu bigize uburasirazuba bwa Afurika, akaba ashaka no kwimenyekanisha ku migabane yose y’isi.



  • Gukora Hip Hop uri umukobwa bagufata nk’unywa ibiyobyabwenge - Candymoon

    Iradukunda Phiona wahimbwe na Bull Dogg akazina ka Candymoon Supplier, ngo atungurwa n’isura y’ibiyobyabwenge abantu bamubonamo nyuma yo kwiyegurira injyana ya Hip Hop.



  • Amis des Jeunes bagiye gukora igitaramo bazacurangishamo amenyo n

    Amis des Jeunes bagiye gukora igitaramo bazacurangishamo amenyo n’amano

    Abacuranzi bagize Orchestre Amis des Jeune bazakora igitaramo cy’amateka ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2019 ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.



  • Umuziki urimo amafaranga, ariko bisaba kubyitwaramo neza - Lion King

    Umuhanzi Kivumbi King uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya “Lion King”, ni umwe mu banyempano b’abahanzi bakiri bato bari kuzamuka mu Rwanda. Uretse kuba ari umusizi, aho yagiye atwara ibihembo bitandukanye, ni umuhanzi w’indirimbo, aho akunze gukora indirimbo mu njyana ya “Afro Pop”



  • Sunny aracyatsimbaraye ku bucuruzi bw

    Sunny aracyatsimbaraye ku mugambi wo gucuruza amavuta atukuza uruhu

    Umuhanzikazi Ingabire Dorcas uzwi nka ‘Sunny’ waririmbye ‘Kungola’, yahishuye ko n’ubwo Ministeri y’ubuzima yaciye amavuta atukuza uruhu , we agitsimbaraye kuri ubu bucuruzi bumwinjiriza amafaranga menshi aho abukorera hanze y’u Rwanda.



  • Uko aba bahanzi nyarwanda bitwaye ku birego byo gutera inda

    Bitewe no kumenyekana ndetse no kugira impano inezeza benshi, abahanzi ni bamwe mu bantu bakundwa cyane kandi na benshi. Cyakora hari ubwo uko kwamamara bituma bamwe bajya mu bitangazamakuru bakarega abahanzi kubatera inda, nyuma yo kugirana ibihe byiza n’abo baba bita abakunzi babo b’ibyamamare cyangwa se bakaba banabihimba (…)



  • Ibitaramo bisa na Guma Guma bigiye kubera mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali

    Ikompanyi yitwa East African Promoters (EAP), imenyerewe mu gutegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda, yateguye ibitaramo bizazenguruka intara zose z’u Rwanda uko ari enye n’umujyi wa Kigali. Ibyo bitaramo bikubiye mu iserukiramuco ryiswe “Iwacu muzika Festival” bikazajya biba buri mwaka.



  • Umuhanzi Gilbert Irakiza, uzwi ku izina rya Roi G

    Indirimbo zose ni iz’Imana... Izo bitirira Satani ubwo yarazibye - Roi G

    Umuhanzi Gilbert Irakiza, uzwi ku izina rya Roi G, umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana (Gospel), ariko akaziririmba mu njyana zibyinitse, avuga ko nta ndirimbo itari iy’Imana, bityo abakeka ko indirimbo zibyinitse aririmba zidashimwa n’Imana bibeshya.



  • Abanyamakuru b

    Kera kabaye abanyamakuru b’imyidagaduro bashinze urugaga rubahuza

    Mu buryo bwabanje kugorana, abanyamakuru bakora inkuru z’imyidagaduro mu Rwanda bashinze urugaga rubahuza (Rwanda Showbiz Journalists Forum), rugamije guteza imbere ubunyamwuga mu gutara no gutangaza amakuru y’imyidagaduro mu bitangazamakuru bakorera.



  • Riderman yiyambaje Safi bihaniza abifuriza abandi inabi

    Riderman ugiye kumara imyaka hafi 15 mu muziki wo mu Rwanda, yifashishije Safi bakunda gukorana, baririmba indirimbo MAMBATA, banditse bihaniza abifuriza abandi inabi, n’abacura imigambi y’ubugizi bwa nabi.



  • Edouce asanga mu myaka ine Umunyarwanda ashobora kuzatwara BET Award

    Umuhanzi nyarwanda Edouce, asanga umuziki nyarwanda uri gutera intambwe nziza ugana imbere ku buryo mu myaka itagera kuri itanu bigenze neza twazabona umwana w’u Rwanda wegukanye igihembo nka BET Award, kimwe mu bihembo buri muhanzi wese ku isi aba yifuza gutwara.



  • Umuhanzi The Ben Aheruka gutaramira Abanyarwanda baranezerwa mu kwa 8 2017

    The Ben agiye gutaramira i Dubai hamwe n’ibindi byamamare muri Afurika

    Umuhanzi w’Umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, aritegura kwitabira igitaramo kizahuza ibihanganye muri Muzika ya Afurika kizabera i Dubai mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Abarabu, igitaramo kiswe One Africa music fest, gitegurwa na sosiyete yitwa One Africa global.



  • Mafikizolo mu muhango wo kwita izina uheruka mu Kinigi

    Mafikizolo bategerejwe i Kigali

    Abahanzi babiri bo muri Afurika y’Epfo ari bo Theo Kgosingwe na Nhlanhla Nciza bagize itsinda Mafikizolo, bitegenijwe ko bazaririmba muri “Kigali Convention Center” ku itariki 16 Gicurasi 2019.



Izindi nkuru: