Emmy ashobora koko kuba yaragiye muri Amerika

Kuva kuwa gatatu tariki 09/05/2012, hari amakuru avuga ko umuhanzi Emmy wari mu bahanzi 10 bahatanira Primus Guma Guma Super Star 2 yaba yarerekeje ku mugabane w’Amerika ku cyumweru tariki 06/05/2012 ngo akaba yarajyanye n’umuryango we wose.

Nyuma yo guhamagara telephone ya Emmy igihe kinini ntawe uyitaba, ku mugoroba wa tariki 09/05/2012 ahagana mu masaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro (22h) yaje kwitabwa n’undi muntu wavugaga ko yitwa Karim akaba ari mubyara wa Emmy avuga ko Emmy yagiye mu gihugu cya Uganda gukorerayo indirimbo akaba azagaruka nyuma y’iminsi itatu.

Umujyanama (Manager) we Twahirwa Theophile uzwi ku izina rya Dj Theo binavugwa ko ariwe waba yaratanze aya makuru, mu gitondo cya tariki 10/05/2012, yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko Emmy yagiye muri Amerika. Yagize ati “Ni ko bimeze Emmy ntawuhari yaragiye. Yagiye ku cyumweru yerekeje muri Amerika.”

Twifuje kumenya byinshi ku rugendo rwe, impamvu yamujyanye, umujyi arimo, tunamubaza niba koko yaba yarajyanye n’umuryango we wose nk’uko byavugwaga ejo, atubwira muri aya magambo: “Emmy ntabwo yajyanye n’umuryango we wose yagiye wenyine kandi yagiye ku giti cye muri gahunda z’amasomo agiye kwiga Civil Engineering akaba ari muri Leta ya Texas.” Kubyerekeranye n’ishuri yaba yigamo yatubwiye ko kugeza ubu ataramenya neza ishuri uko ryitwa.

Ibyo twatangarijwe na Dj Theo ku rugendo rwa Emmy bijya guhura neza neza n’ibyo Karim uvuga ko ari mubyara wa Emmy yadutangarije uyu munsi tariki 10/5/2012 ku isaha ya saa munani n’umunota 1 z’amanywa (14h1’) ubwo yatubwiraga ko Emmy yagiye muri Amerika akaba yaragiye wenyine ko atajyanye n’umuryango we kandi ko yagiye agiye kwiga kuko ngo yabonye Bourse ubu akaba ari kubarizwa mu mugi wa Texas.

Ibi yabitangaje nyuma yo kumusaba numero y’umwe mu babyeyi ba Emmy kugira ngo tube twagira icyo tumubaza kuko yari yamaze kutubwira ko bose bahari usibye Emmy uri muri Uganda muri gahunda zo gukora indirimbo. Numero rero yaduhakaniye ko atayiduha, tumusabye nibura iy’umwe mu bavandimwe be atubwira ko ayiduha ariko turategereza turaheba nyuma nibwo twongeye kumuhamagara atubwira agira ati: “Umva reka nkubwize ukuri niba koko ushaka kumenya amakuru ya Emmy. Emmy yaragiye, ubu ari muri Amerika. Gusa umbabarire kuba ejo narabanje kukurindagiza. ”

Twamubajije gahunda yagiyemo agira ati: “Emmy yabonye bourse yagiye kwiga Civil Engineering ubu ari mu mujyi wa Texas kandi yagiye wenyine umuryango we wose uri hano.” Uyu Karim Banyundo, mubyara wa Emmy, yatubwiye ko azakomeza gukoresha iyo numero ya Emmy.

Emmy aririmbira imfumbyi n'abapfakazi ba Jenoside batuye mu mudugudu wa Rwakibirizi mu karere ka Bugesera.
Emmy aririmbira imfumbyi n’abapfakazi ba Jenoside batuye mu mudugudu wa Rwakibirizi mu karere ka Bugesera.

Jean Pierre Uwizeye, umuyobozi ushinzwe ikinyobwa cya Primus muri Bralirwa itegura amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yadutangarije ko kugeza ubu nabo nta makuru ahamye babiziho. Yagize ati: “Natwe amakuru yo kugenda kwa Emmy twayamenye ejo tariki 9/5/2012 tuyabonye mu itangazamakuru ntabwo turamenya mu by’ukuri uko bimeze kuko nta kintu yatubwiye. Gusa turacyashakisha kugira ngo tumenye neza amakuru y’ukuri.”

Ubuyobozi bwa Primus Guma Guma Super Star ngo nta cyemezo bwafata butaramenya neza ukuri ku makuru ari kuvugwa; nk’uko Uwizeye yakomeje abisobanura.

Dj Theo, Manager wa Emmy avuga ko nta gahunda yindi arafata nyuma y’uko Emmy agiye muri Amerika. Yagize ati: “nawe urabyumva kugeza ubu sinzi ko nahita ngira icyemezo mfata ntaravugana na Emmy ngo numve icyo abivugaho, gusa mfite contrat twagiranye, kandi ndibaza ko n’ubwo agiye azakomeza kuririmba. Agiye hari ibikorwa byinshi yari afite, nzabikomeza ibitazasaba ko we yaba ahari, ariko nyuma yo kuvugana nawe nibwo nzamenya neza icyo ngomba gukora.”

Amasezerano (Contrat) Dj Theo afitanye na Emmy ni amasezerano y’imyaka ibiri kandi kugeza ubu n’umwaka umwe nturashira bari kumwe.

Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Emmy, yakunzwe cyane ku ndirimbo ze nka Nsubiza, Uranyuze, Kuki, Ibyo bavuga, Ese urinde n’izindi. Ni umuhanzi ufite ijwi ryiza cyane kandi akaba azi no gucuranga gitari (Guitar). Agiye muri Amerika yari umwe mubahanzi 10 bahatanira kwegukana insinzi muri Primus Guma Guma Super Star 2 aho yari afite numero 1.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka