Riderman yageze mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman yageze mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari amaze ibyumweru bitatu yitabiriye inama y’abahanzi ba Hip Hop yitwa “Hip Hop and Physics Engagement”.

Mu kiganiro gito yagiranye na Kigalitoday, kuri iki cyumweru tariki 19/08/2012 nyuma gato agisesekaea ku kibuga cy’Indege cya Kanombe, Riderman yavuze ko urugendo rwagenze neza cyane.

Ati: “Ubu ndi ahantu ndi kwica akanyota, ariko urugendo rwagenze neza cyane. Nageze i Kigali ku isaha ya saa moya na 15”.

Riderman yahagurutse i Kigali mu gihe benshi mu bakunzi be bari bafite ubwoba ko nawe ashobora kutagaruka mu Rwanda.

Riderman hamwe n'icyamamare muri Amerika LL Cool J.
Riderman hamwe n’icyamamare muri Amerika LL Cool J.

Riderman yabashije no gutembera hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko yakomezaga abisangiza inshuti ze kurubuga rwa facebook no kuri Twitter.

Yanashoboye no guhura n’ibihangange binyuranye muri muzika anashobora kwifotoranya nabo.

Riderman ari Brooklyn hamwe n'uwitwa Fou Malade, imbere y'inzu B.I.G yakuriyemo (nk'uko Riderman abitangaza).
Riderman ari Brooklyn hamwe n’uwitwa Fou Malade, imbere y’inzu B.I.G yakuriyemo (nk’uko Riderman abitangaza).

Riderman kandi hamwe na bagenzi be b’abahanzi bari kumwe muri iyo nama bashoboye no gusura abatishoboye bo muri Minneapolis umugi wo muri Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barabagaburira.

Riderman agarutse mu Rwanda ariko vuba aha afite igitaramo mu gihugu cy’u Buhinde, aho yatumiwe n’Abanyarwanda babayo n’abigayo. Azerekezayo nyuma y’icyumweru kimwe.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

rider Burundi watwica man.ariko uz aba funs ufis.terimbere.ariko mureke kuduhebera king jams na gitoko namwe turabanyotrewe muze mudushushe.

niyomwungere jean baptiste i burundi yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

iki ni kimwe mu bintu byakagombye gushimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda cyane cyane aba fans ba HIP HOP gusa big up to RIDER.

TONTO NSHEME yanditse ku itariki ya: 30-08-2012  →  Musubize

Bravo sha mujye mutembera mubereke ko murwanda twarezwe mubereke umuco tukuri inyuma

keza yanditse ku itariki ya: 23-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka