U Rwanda na Uganda biri mu nama yiga ku mutekano

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 6 gicurasi 2024, U Rwanda na Uganda byahuriye mu karere ka Nyagatare aho ibihugu byombi biri kuganira ku mutekano wabyo n’ibindi biwubakiyeho.

Ni Inama yiswe “Rwanda and Uganda Cross Border Security Meeting” ihurije hamwe intumwa z’ibihugu byombi mu gusuzuma no gushyiraho uburyo bunoze bwo gukomeza guteza imbere umubano, ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri yitabiriwe n’abayobozi barimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Clementine Mukeka na Ambasaderi Joshua Julius Kivuna ukuriye Ishami ry’Amahoro n’Umutekano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abandi bayobozi barimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, Umuvugizi w’Igisirikare, Brig Gen. Ronald Rwivanga ndetse n’abandi bari mu nzego z’igisirikare na Polisi, ku ruhande rw’u Rwanda.

Ubwo ibiganiro byatangiraga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Mukeka Clémentine, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi urenze kuba ibihugu bituranye kuko ushingira no ku bindi birimo amateka, umuco na gahunda z’ubukungu zitandukanye.

Iyi nama igamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba n’ibyemezo byafashwe mu nama yabereye i Kabale mu Ukuboza muri 2023, yabaye nyuma yo kwemezwa na Perezida Kagame ndetse na Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda.

Clementine Mukeka ari kumwe na Amb Joshua Julius Kivuna ukuriye ishami ry'amahoro n'umutekano muri Uganda
Clementine Mukeka ari kumwe na Amb Joshua Julius Kivuna ukuriye ishami ry’amahoro n’umutekano muri Uganda

Mukeka Clémentine, kuri ubu yagarageje ko ari iby’agaciro guha ikaze intumwa za Uganda mu Rwanda muri Nyagatare muri iyi nama ya kabiri y’umutekano hagati y’u Rwanda na Uganda.

Mukeka akomeza avuga ko guterana kw’iyi nama bigaragaza ubushake bugamije ubufatanye bw’ ibihugu byombi mu kurushaho gufatanya mu nzego zitandukanye.

Mukeka yagize ati: “Ndashaka kugaruka ku kamaro k’inama y’uyu munsi no gushimangira intego yacu duhuriyeho yo gushimangira umubano w’ibihugu byombi. Kwitabira kw’abayobozi bo mu nzego nkuru bahagarariye inzego zitandukanye mu Rwanda no muri Uganda ni ikimenyetso gikomeye cyo kwiyemeza duhuriyeho mu bijyanye no kwimakaza umubano hagati y’u Rwanda na Uganda urangwa n’amahoro, inyungu ndetse n’uburumbuke”.

Mukeka yakomeje avuga ko u Rwanda na Uganda bisangiye byinshi birenze kuba ibihugu bituranye gusa, ari nayo mpamvu bikwiriye kurebera hamwe uko byakemura ibibazo n’imbogamizi bishobora kuzanwa n’uyu murunga ubihuje.

Impande zombi zitabiriye ibiganiro byiga ku mutekano wa Uganda n'U Rwanda
Impande zombi zitabiriye ibiganiro byiga ku mutekano wa Uganda n’U Rwanda

Ati: “Ibihugu byacu bisangiye ibirenze kuba bituranye, duhujwe mbere na mbere n’ amateka, umuco n’ibijyanye n’ubukungu. Ibi biduhuje nibyo bizana n’ibindi bibazo dusangiye by’umwihariko ibijyanye no kubungabunga umutekano n’ituze ry’abaturage bacu, ariko binyuze mu gukorera hamwe, gusangira amakuru no gushyira hamwe imbaraga zacu dushobora kubaka ahantu harushijeho gutekana ku bw’abaturage bacu ndetse tugashyigikira iterambere rirambye hakurya y’imipaka yacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka