Hope azeda uzwi cyane mu kwandika no gutunganya filime n’amakinamico, yavuze ko ingaruka za Covid-19 zizatuma hari abantu benshi barimo n’abahanzi barwara indwara z’ihungabana ry’ibitekerezo kubera imishinga yabo yangiritse, ku buryo bamwe muri abo bazakenera abavuzi bo mu mutwe.
Uruganda rwa muzika mu Rwanda rumaze kuzamuka ku rwego rwo gutunga abawukora, bakabigira umwuga. Benshi mu bakora umuziki, bavuga ko ari akazi umuntu yashoramo imali kandi akaba yizeye inyungu kuko ari business nk’izindi.
Hashingiwe ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima agamije kwirinda icyorezo cya COVID-19, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kwihutisha Iterambere (RDB), rwasabye amahoteli, n’andi macumbi, amaresitora, utubari n’utubyiniro gushyira ibikoresho by’isuku (kandagira ukarabe n’amavuta yica za mikorobe (hand sanitizers) aho ababagana (...)
Nishimwe Naomie uherutse kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2020, yahisemo kuvana inyungu ze mu maboko y’abategura irushanwa rya Miss Rwanda, avuga ko ubwe ari we uzagenzura inyungu ze mu gihe acyambaye iri kamba, bihabanye cyane n’ibyari bimaze imyaka 4 bikorwa.
Ibitaramo bitanu umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania yagombaga gukorera i Burayi yari yarise Europe Tour byahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19 gikomeje guhangayikisha isi.
Inzu ya Kina Music Igor Mabano abarizwamo yasubitse igitaramo cyiswe ‘Urakunzwe’ bari bamaze iminsi bategura cyari giteganyijwe kuzaba ku itariki ya 21 Werurwe 2020, kinasubikwa abantu bari bamaze kugura amatike.
Igitaramo cyiswe Each One Reach One, cyari kuririmbamo Misigaro Gentil na Adrien na Israel Mbonyi kikaza gusubikwa kubera gukumira no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, abahanzi bahisemo kugisubukura bagikorera kuri YouTube gikurikirwa n’abantu batandukanye bari banyotewe no kubona aba bahanzi.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ibitaramo bibiri byari bitegerejwe na benshi byahagaritswe, kubera kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.
Igitaramo ngarukakwezi cy’urwenya gitegurwa na Arthur Nation, cyatamyemo umunya-Nigeria Kenny Blaq na mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo Ndumiso Lindi.
Umuhanzi Joeboy waturutse muri Nigeria yafatanyije n’abahanzi b’Abanyarwanda mu gususurutsa abitabiriye igitaramo ngarukakwezi cya Kigali Jazz Junction, kibaye ku nshuro ya mbere muri 2020.
Umuryango wa James na Daniella Rutagarama witegura igitaramo cyo kumurika Album yabo ya mbere kizabera muri Kigali Arena, baravuga ko bizeye ko Imana izabafasha kuzana abantu 11,000 muri icyo gitaramo.
Irushanwa rizenguruka igihugu ryo gushaka umukobwa uhiga abandi mu Rwanda (Miss Rwanda) ryasojwe mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020.
Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2020, umunyamakuru wa Kigali Today, akaba n’umuhanzi Umugwaneza Jean Claude Rusakara, yakoze ubukwe n’umugore we Divine Uhiriwe.
Nishimwe Naomie wari wambaye nomero 31 muri iri rushanwa, ni we wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2020 atsinze bagenzi be bari bahatanye, asimbura Nimwiza Meghan wari uryambaye mu mwaka wa 2019.
Mu gihe mu Rwanda imyiteguro y’isiganwa rizenguruka igihugu irimbanyije, abategereje iri siganwa ntibazaryoherwa no kwihera ijisho abatwara amagare gusa, ahubwo hateguwe n’abahanzi bazatuma iri siganwa rirushaho kuryoha, dore ko bazasusurutsa abantu mu bice bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu.
Tariki ya 22 Gashyantare 2020, ni bwo Abanyarwanda bazamenya umukobwa uhiga abandi bose mu bwenge, umuco n’uburanga, agahabwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020. Iki gikorwa kizitabirwa na Nyampinga wa Tanzaniya 2020 Sylivia Sebastian, wamaze kugera mu Rwanda.
Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko Ingabire Jolie Ange yavuye mu irushanwa nyuma y’uburwayi bukomeye butatuma akomeza urugendo rwo guhatana.
Ubwinshi bw’abaguze amatike y’igitaramo cy’itsinda ryitwa Kassav ryamamaye mu njyana ya Zouk hamwe n’umuhanzi Christopher wo mu Rwanda, bwatumye hari abatabasha kwinjira ahaberaga icyo gitaramo biba ngombwa ko bategurirwa ikindi.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaye mu bashimishijwe n’umuziki wacurangwaga n’itsinda rya Kassav ku munsi wahariwe abakundana, mu gitaramo cyaberaga muri Kigali Convention Centre ahari hateraniye abatari bake.
Abakobwa 20 batoranyijwe muri 54 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2020 ni bo bemerewe gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho. Buri wese muri abo bakobwa afite umushinga ateganya gukora cyane cyane mu gihe yaramuka yambitswe ikamba nk’uko bagiye babisobanura.
I Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ari na ho haberaga ibirori bya Miss Rwanda, akanama nkemurampaka kagizwe na batanu, katoranyije abakobwa 20 bagiye kujya mu buryohe bw’umwiherero w’ibyumweru bibiri muri Hotel y’inyenyeri enye banatyazwa ngo hazatoranywemo uzambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2020.
Umuhanzi Igor Mabano ukorera umuziki muri Kina Music agiye kumurika umuzingo(Album) we wa mbere yise “Urakunzwe” azashyira hanze ku itariki 21/03/2020 muri Serena Hotel.
Amafoto y’umukobwa witwa Nishimwe Naomie wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali akimara kujya hanze, yakwirakwijwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga, abakurikira iri rushanwa bashyira ibitekerezo ku mafoto ye ko uyu azaba Miss Rwanda byanze bikunze, ndetse abandi ntibanatinya guhita bagaragaza ko bazamutora igihe gutora bizaba (...)
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo irushanwa rya Miss Rwanda ryatoye abakobwa 20 bazahagararira umujyi wa Kigali, biba n’agahigo kuko ari ho hatowe abakobwa benshi ugereranyije n’izindi ntara.
Mu majonjora y’ibanze y’irushanwa rya Miss Rwanda, Umujyi wa Kigali uciye agahigo ko gutanga abakobwa 20, baruta igiteranyo cy’abakobwa bavuye mu Burengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo kuko aha havuye abakobwa 19.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020, irushanwa rya Miss Rwanda 2020 rirakomereza mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kuzenguruka Intara hashakishwa abakobwa bazahagararira buri ntara.
Itsinda rya Kassav ry’abanyamuziki bamamaye ku isi yose mu njyana ya Zouk, rizafasha abakundana kwibuka icyo urukundo rusobanuye ku munsi w’abakundana. Ku itariki ya 14 Gashyantare 2020, iri tsinda rizataramira Abanyarwanda rifatanyije n’umunyarwanda Muneza Christopher, mu gitaramo cyateguwe na Arthur Nations ndetse na RG (...)
Nyuma y’igihe kitari gitoya Korari Ijuru yitegura gufasha abakunzi b’umuziki kwinjira muri 2020 bishimye, intego yayo yayigezeho tariki 29 Ukuboza 2019.
Umuhanzi w’umunyekongo Kinshasa Fally Ipupa wari utegerejwe n’abatari bake ngo aze gusoreza umwaka muri Kigali, ntakije kuririmba mu gitaramo cyari cyiswe "Kigali Countdown"
Gahima Gabriel wahoze ari umugabo w’umuhanzikazi Aline Gahongayire bakaza gutandukana bashinjanya ubuhemu no kudashobokana, yashyingiranywe n’undi mugore witwa Nadege Narette.