Umunyamerikakazi yegukanye ikamba rya nyampinga w’isi wa 2012
Olivia Culpo ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni we wabaye nyampinga w’isi wa 2012 nyuma yo kuza ku rutonde rw’abakobwa bafite igikundiro.
Umunyamerikakazi Olivia Culpo ufite imyaka 20 ni we wegukanye ikamba rya nyampinga w’isi (miss monde) mu marushanwa yabereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada aho yahatanaga n’abandi batatu: Janine Tugonon wo muri Philipine, Gabriela Markus wo muri Brézile na Sofia Esser wo muri Vénézuéla; nk’uko tubikesha Le Monde.
Olivia Culpo wabaye nyampinga w’isi w’uyu mwaka, yavutse tariki 8 Gicurasi 1992 ahitwa Cranston. Olivia ni umukobwa wa Peter Culpo ufite inkomoko mu gihugu cy’Ubutaliyani naho umubyeyi we akomoka muri Irland.
Olivia yabonye impamyabumenyi muri Kaminuza ya Boston afite imyaka 18 kandi tariki 18 Nzeli 2011 yabaye nyampinga wa Rhode Island. Muri Kamena 2012 Olivia Culpo yabaye nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe iryo kamba ryahatanirwaga n’abakobwa bagera muri 50.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|