Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yaganiriye na mugenzi we wa Guinée Conakry Amadou Oury Bah

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinée Conakry, Amadou Oury Bah, witabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’ yaberaga i Kigali.

Dr Ngirente yaganiriye na mugenzi we wa Guinée-Conakry Amadou Oury Bah
Dr Ngirente yaganiriye na mugenzi we wa Guinée-Conakry Amadou Oury Bah

Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, aho bibanze ku gushimangira umubano mwiza usanzwe uranga ibihugu byombi.

U Rwanda na Guinée-Conakry bisanzwe bifitanye umubano mwiza. Ubwo perezida Paul Kagame yagiriraga uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu, tariki 13 Gicurasi 2024, mugenzi we Doumbouya yagaragaje ko yishimiye kumwakira ashimangira ko urwo ruzinduko rugamije kurushaho gushimangira umubano w’Ibihugu byombi.

Perezida wa Guinée Conakry, Gen. Mamady Doumbouya, yashyizeho Amadou Oury Bah kuba Minisitiri w’Intebe mushya, nyuma y’iminsi umunani abasirikare basheshe guverinoma yariho, akaba asanzwe ari impuguke mu by’ubukungu.

Iyi nama Amadou Oury Bah yitabiriye, yateguwe n’Ikigo gifasha abikorera kuzamura ubucuruzi bwabo (International Finance Corporation), ku bufatanye n’Urwego rw’Iterambere, RDB.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 11 no ku nshuro ya kbari ibera mu Rwanda, yitabiriwe n’abarenga 2000 barimo abayobozi mu nzego za leta, abayobora ibigo bitandukanye, abashoramari n’abandi.

Ibayagarutsweho muri iyi nama ni uko Umugabane wa Afurika kugira ngo ubashe kwigobotora ibibazo biwugarije ari ukubaka ubushobozi bw’imbere mu bihugu kugira ngo ibashe kwihaza idategereje ibituruka ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka