Inkuru ivuga urupfu rwa Israel Mbonyi yasakaye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 06 Kamena 2021 biturutse ku muntu wabishyize ku mbuga nkoranyambaga (YouTube), ariko uwavugwaga ko yapfuye yahise abivuguruza.
Nyuma y’impaka zikomeye zabaye hagati y’umuhanzi Mariah Carey na Jay-Z ufite inzu itunganya umuziki yitwa ‘Roc Nation’ nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye, zatumye abo bahanzi batandukana nyuma y’imyaka bari bamaze bakorana.
Habanabashaka Thomas umenyerewe muri filime z’uruhererekane zinyuzwa kuri YouTube, akaba umuhanzi w’umuraperi warimo kuzamuka ndetse agakundwa kubera gutebya no gusetsa yapfuye.
Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yasohoye indirimbo “Hari impamvu pe” yanditse, akanasohora mu myaka 11 ishize. Mu 2009 ni bwo Gahongayire yasohoye bwa mbere indirimbo “Hari impamvu pe”, irimo ubutumwa bukangurira abantu gushima Imana nubwo banyura mu bikomeye.
Urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB rwahaye icyangombwa umuhanzi Mr Eazi, cyo gufungura sosiyete y’ubucuruzi mu Rwanda.
Nyuma yo gukorana indirimbo ya mbere hamwe na The Ben, Babo yakoze indi ndirimbo yise “On you”.
Ruregeya Neza Jean Paul ni umusaza ufite imyaka 84 y’amavuko. Atuye i Kanombe mu Murenge wa Nyarugunga. Ni umusaza wize ibijyanye no kuvura abantu kuko ari umuganga, ariko akaba yarakoze akazi gatandukanye bitewe n’uburyo yabayeho.
Mu minsi ishize abantu batandukanye bumvise inkuru y’ifungwa ry’abahanzi Davis D, Kevin Kade ndetse na Thierry ufotora, icyo gihe byavugwaga ko bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 (utaruzuza imyaka y’ubukure ukurikije amategeko y’u Rwanda).
Miss Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 yifurije isabukuru nziza umusore witwa Murekezi Pacifique bitegura kurushinga.
Ku bufatanye bw’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) n’Umuryango mpuzamahanga wita ku biribwa (WFP), hakozwe umugoroba wo kwizihiza umunsi wo kwibohora kwa Afurika wasusurukijwe n’abahanzi n’ibyamamare bitandukanye bafite inkomoko muri Afurika.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021 hatanzwe ibihembo bya Billboard Music Awards, The Weeknd, umuhanzi w’umunya-Canada uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), wahatanaga mu byiciro 16 atahana 10 muri byo.
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia bakoze ubukwe ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, bubera i Dallas muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Kuva amabombe yatangira kugwa hafi y’urugo rwe muri Gaza, umubyeyi witwa Najwa Sheikh-Ahmad, ufite abana batanu (5) avuga ko yagize ubwoba ku buryo ubu bitamukundira gusinzira, kubera kwihangayikira ubwe, ariko agahangayikira n’umuryango we muri rusange.
Umuhanzi umenyerewe mu gusubiramo indirimbo zacuranzwe n’abandi (Cover), Etienne Guitar, yasohoye indirimbo “Tabara isi” agamije gutabariza isi ngo ihinduke.
Nyuma y’uko Amalon avuye mu nzu ifasha abahanzi ya DJ Pius, izwi nka 1K Entertainment, yasimbuwe na Babo ku masezerano yo gukorana n’iyo nzu mu gihe cy’imyaka 3.
Umucuranzi wamamaye mu gucuranga igisope witwa Rohomoja Munyu Patrice yitabye Imana ku myaka 40 azize uburwayi mu bitaro bya Muhima.
Iradukunda Cyiza Oscar uzwi nka Oscados wakoze amashusho y’indirimbo “Amata” ya Phil Peter na Social Mula yasobanuye uko byabagendekeye igihe bafataga amashusho y’indirimbo ariko bikaza kubaviramo gufungwa.
Kigali Arena, ihagarariwe na QA Venue Solutions Ltd, n’umuhanzi w’umunyarwanda Bruce Melodie, uhagarariwe na Cloud9 Entertainment Ltd, basinye amasezerano y’imyaka itatu agamije kwerekana Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika hakiyongeraho no kugira Kigali Arena nk’inzu ikomeye ku mugabane wa Afurika (…)
Umuririmbyi Clarisse Karasira yasezeranye kubana n’umukunzi we Ifashabayo Sylivain Dejoie ku itariki ya 01 Gicurasi 2021, ariko ibirori byitabirwa na bake kubera Covid-19.
Umuhanzikazi Marina wari usigaye mu nzu ifasha abahanzi The Mane Music Label na we yasezeye muri iyi nzu. Asezeye akurikira abandi bahanzi barimo Queen Cha, Aristide Gahunzire wari umujyanama w’abahanzi muri yo, Jay Polly na Safi Madiba baserukiye abandi kugenda.
Ni inkweto zo mu bwoko bw’iza siporo zitwa Nike Air Yeezy 1 Prototypes, Kanye West yambaye ubwo yaririmbaga muri Grammy Awards ya 2008, zigurishwa miliyoni 1.8 y’Amadolari ya Amerika (hafi miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda).
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, umunyarwenya wo muri Uganda ukunzwe cyane muri Afurika n’ahandi ku isi, Anne Kansiime, yatangaje ko yamaze kwibaruka imfura ye y’umuhungu. Mu magambo agaragaza umunezero afite yagize ati "Amazina ye ni Selassie Ataho. Ubu ibyaha byanjye byababariwe."
Isabukuru y’Umwamikazi Elizabeth w’u Bwongereza yabaye tariki 21 Mata 2021, ntabwo yizihirijwe mu ruhame uko bisanzwe, ahubwo yizihirijwe mu muryango, aho abantu bakeya bo mu muryango we, bamusanze ahitwa ‘Windsor Castle’ bagafatanya kuyizihiza.
Umwaka wa 2021 ngo ni umwaka w’impinduka kuri Kim Kardashian, kuko ari wo yatandukanyemo n’umugabo we Kanye West bari bamaranye imyaka isaga itandatu.
Umuhanzi Yvonne Mugemana uzwi ku mazina ya Queen Cha, abaye uwa gatatu usezeye inzu itunganya umuziki ya The Mane records nyuma ya Jay Polly na Safi Madiba.
Mujyanama Claude uzwi nka TMC wahoze muri Dream Boys, yasohoye indirimbo yise ‘Uwantwaye’ ivuga ku rukundo, ariko akemeza ko bitazamubuza gukora indirimbo zo guhimbaza Imana ndetse ko atasubiye mu byaha.
Alyn Sano ni we Munyarwandakazi ugeze mu cyciro cya semi finale (muri kimwe cya kabiri) mu marushanwa yo kuririmba ya The Voice, akaba asaba Abanyarwanda kumutora kugira ngo abe yakwegukana iryo rushanwa.
Nyuma y’aho bari bamaze iminsi bahakana ibyo gutandukana kwabo, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez na Alex Rodriguez, wamenyekanye cyane mu mukino wa Base Ball, bamaze kwemeza ko umubano wabo babanaga nk’umugore n’umugabo, n’ubwo bari batarasezeranye (fiancé couple) bawushyizeho akadomo.
Umunyarwenya ukomoka mu gihugu cya Uganda ukundwa na benshi, Anne Kansiime, abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, amaze gutangaza ibyishimo afite kuko yasamye.
Bamwe mu bahanzi bacurangaga mu bitaramo no mu tubari dutandukanye baratakambira Leta kugira ubufasha yabagenera kugira ngo bakomeze kubaho n’imiryango yabo, nyuma y’uko bamaze umwaka urenga akazi kabo karahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.