• Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ‘Kwita Izina Gala Night’

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 04 Nzeri 2022, muri Intare Arena, bitabiriye Igitaramo cyiswe Kwita Izina Gala Night.



  • Clare Akamanzi

    Clare Akamanzi, Dr Karusisi, Sina Gerard babaye aba DJs mu isabukuru ya Inkomoko

    Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Clare Akamanzi uyobora Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Dr Diane Karusisi wa Banki ya Kigali na Sina Gerard wa Entreprise Urwibutso bavanze umuziki(babaye aba DJs) mu birori by’Isabukuru y’imyaka 10 y’Ikigo Inkomoko.



  • Nyuma yo kurekurwa, Bruce Melodie yataramiye Abarundi

    Cyari igitaramo gitegerejwe n’abiganjemo Abarundi bari muri Zion Beach aho iki gitaramo cyabereye, dore ko bamwe bari bakomeje gusaba ko arekurwa maze akaza akabataramira, aho bamwe ndetse bavugaga ko natarekurwa bajya aho afungiye.



  • Senderi ni umwe mu basusurukije abitabiriye ibi birori

    Abahanzi barimo Riderman, King James, Rafiki,… basusurukije ibirori byo Kwita Izina

    Ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022, mu birori byo Kwita Izina abana b’ingagi 20, abahanzi batandukanye, bari bakereye gususurutsa Abanyarwanda ndetse n’abashyitsi bitabiriye ibyo birori.



  • Bruce Melodie wari ufungiye i Burundi yarekuwe

    Umuhanzi Bruce Melodie wari warafatiwe i Burundi n’inzego zaho z’umutekano, amakuru aturukayo aravuga ko yarekuwe, ndetse ibitaramo ahafite kuri uyu wa gatanu no ku wa Gatandatu bikaba bigomba kuba.



  • Massamba Intore

    Massamba Intore agiye kumurika Album iriho indirimbo 16

    Umuhanzi Massamba Intore agiye kumurika Album iriho indirimbo 16 ziri mu njyana akunze kwibandaho ya gakondo, mu rwego rwo gusigasira umuco nyarwanda. Album Massamba Intore arimo arakora iriho indirimbo za Gakondo harimo n’iza se, Sentore Athanase Rwagiriza yahimbye ndetse n’izindi yagiye asubiramo zahimbwe n’abandi (…)



  • Mu mpera zisoza umwaka abantu baba bashaka aho basohokera bakinezeza

    Abari bakumbuye ibihe byabanyuze mu myidagaduro bashonje bahishiwe

    Ku bufatanye bwa ‘Rwanda Arts Council’, ‘RUA Concept’, ‘Ikembe Rwanda modern Music Union’, byose bikorera mu Rwnda, harategurwa igitaramo cyiswe ‘Twarawubyinnye Concert’, kizahuza abahanzi, abavanga imiziki (DJs), abayobora ibirori/ibitaramo n’abandi bamenyekanye mu myidagaduro mu myaka yashize, ni ukuvuga hagati ya 2000-2012.



  • Jay Polly

    Umwaka urashize Jay Polly yitabye Imana: Hateguwe igikorwa cyo kumwibuka

    Umuhanzi Tuyishime Joshua wamenyakanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Jay Polly, yitabye Imana ku itariki 02 Nzeri 2021, akaba yari azwi cyane mu muziki wo mu njyana ya Hip Hop. Ni umwe mu batangije itsinda rya Tuff Gang ryazanye impinduka muri muzika nyarwanda.



  • The Ben na Pamella basezeranye mu mategeko

    Umuhanzi The Ben yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, umuhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura, mu Karere ka Gasabo.



  • Youssou N

    Abahanzi bazasusurutsa abazitabira ‘Kwita Izina Gala Dinner 2022’ bamenyekanye

    Ku wa Gatanu tariki 02 Nzeri 2022 ni bwo hazaba umuhango ukomeye wo Kwita Izina abana b’ingangi 20, uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko Covid-19 yaduka igatuma abantu badahurira hamwe ari benshi.



  • Bamusezeraho bwa nyuma

    Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Nkusi Thomas (Yanga)

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 29/8/ 2022 nibwo Nkusi Thomas wamamaye ku izina rya Yanga mu gusobanura Filimi mu Kinyarwanda yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo. Abafashe ijambo ngo bagire icyo bamuvugaho, bamwe bafatwaga n’amarangamutima, ntibabashe kuvuga kubera umubabaro wo kubura Yanga bafataga nk’inshuti yabo kandi (…)



  • Iburengerazuba: Abazahagararira Intara muri ArtRwanda-Ubuhanzi bamenyekanye

    Ijonjora ry’abanyempano bazahagararira Intara y’Iburengerazuba mu marushanwa ya ArtRwanda-Ubuhanzi ryarangiye 46 aribo bemerewe.



  • Monique Séka yanyuze abitabiriye Kigali Jazz Junction

    Monique Séka wari utegerejwe na benshi yanyuze abitabiriye Kigali Jazz Junction, abicishije mu ndirimbo ze yakoze mu myaka yo hambere n’ubu zikaba zigikunzwe n’abakaru ndetse n’abakiri bato kubera uko zibyinitse.



  • Lick Lick yageze i Kigali, aje gushyingura umubyeyi wa Meddy

    LickLick wamenyekanye kubera gukora indirimbo nyinshi zakunzwe hambere, yageze i Kigali, aho aherekeje Meddy uje gushyingura umubyeyi we.



  • Padiri Dr Fabien Hagenimana

    Padiri Dr Fabien Hagenimana afite indirimbo zamamaye bamwe batazi ko ari we wazihimbye

    Umunezero ndetse n’umubabaro ni byo byatumaga Padiri Dr Fabien Hagenimana wahoze ari umuyobozi w’ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri ahimba indirimbo zisingiza Imana. Yabitangaje mu kiganiro ‘Nyiringanzo’ aherutse kugirana n’umunyamakuru wa KT Radio, avuga ko guhanga indirimbo akenshi yabiterwaga n’ibihe yabaga arimo.



  • Yanga wamamaye mu gusobanura Filime arashyingurwa kuri uyu wa Mbere

    Amakuru atangazwa n’umuryango wa Nkusi Thomas uzwi ku izina rya Yanga avuga ko ashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022. Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022 nibwo umubiri we ugezwa mu Rwanda uturutse muri Afurika y’Epfo aho yaguye ubwo yari yagiye kwivuza.



  • Bashenguwe n’agahinda mu gushyingura Yvan Buravan (Video)

    Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022, urubyiruko, abakuze n’abahanzi, abayobozi n’abakunda umuziki wa Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana, bamuherekeje, bamusezeraho bwa nyuma n’agahinda kenshi n’amarira, akaba yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo.



  • Rubavu: 11 mu bitabiriye ArtRwanda Ubuhanzi bemerewe gukomeza

    Amarushanwa yo guhitamo abanyempano bazahagararira Intara y’Iburengerazuba muri ArtRwanda Ubuhanzi, yabereye i Rubavu ku wa 23 Kanama 2022, abanyempano 11 mu bayitabiriye 40 bo mu Turere twa Nyabihu na Ngororero, nibo batsinze bemererwa gukomeza.



  • Tubabajwe no kubura umuhanzi ukiri muto - Minisitiri Mbabazi

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi yavuze ko u Rwanda rubuze umuhanzi mwiza wakundaga Igihugu. Minisitiri Rosemary Mbabazi yifatanyije n’abitabiriye igitaramo cyo gusezera no kunamira umuhanzi Burabyo Yvan (Buravan) cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 23/8/2022.



  • Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana

    Abahanzi, inshuti n’umuryango barasezera kuri Buravan

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, muri Camp Kigali, abahanzi batandukanye, inshuti n’imiryango barakora igitaramo cyo kunamira no gusezera ku muhanzi Yvan Buravan uherutse kwitaba Imana mu cyumweru gishize.



  • Umuhanzi Eddy Kenzo yanyuze abitabiriye Bianca Fashion Hub

    Umuhanzi Eddy Kenzo yanyuze abitabiriye ‘Bianca Fashion Hub’

    Ku nshuro ya kabiri habaye ibirori byiswe Bianca Fashion Hub, bitegurwa na Uwamwezi Mugire uzwi nka Bianca, ni ibirori byiganjemo kwerekana imideli itandukanye byabaye ku wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022 muri Camp Kigali.



  • Nkusi Thomas uzwi ku izina rya Yanga

    Yanga yarakunzwe cyane mu gusobanura Filime (Ubuhamya bw’abamuzi)

    Nkusi Thomas uzwi ku izina rya Yanga ari mu bantu batangije ibyo gusobanura Filime mu Rwanda, bamwe ndetse bakaba baragiye babimwigiraho na bo barabikora. Icyakora bamwe mu bareba Filime zisobanuye bemeza ko n’ubwo yari yarabiretse, ababikora ubu yabarushaga.



  • Benshi bagarutse ku bupfura bwa Yvan Buravan

    Yvan Buravan azibukirwa ku ki?

    Inkuru y’urupfu rw’Umuhanzi Yvan Buravan yababaje abahanzi benshi, barimo bagenzi be bo mu Rwanda ndetse n’abo mu bihugu by’abaturanyi.



  • Yanga yitabye Imana

    Yanga yitabye Imana

    Nkusi Thomas wamamaye cyane ku izina rya ‘Yanga’ mu gusobanura amafilimi mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yitabye Imana azize uburwayi.



  • Abanyamideri ntibahatanzwe

    Art Rwanda Ubuhanzi: Abanyempano bakomeje guhatana

    Icyiciro cya kabiri cya Art Rwanda Ubuhanzi kigeze ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aho abatsinze mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba, bahuriye mu Karere ka Kayonza barahatana kugira ngo hatoranywemo abanyempano bahagararira Intara.



  • Yvan Buravan

    Umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana

    Umuhanzi Burabyo Yvan wamamaye ku izina rya Yvan Buravan, byatangajwe ko yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 17 Kanama 2022 azize uburwayi bwa kanseri (Pancreatic cancer).



  • Aline Gahongayire

    Aline Gahongayire agiye gusohora album ya karindwi

    Umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, aratangaza ko agiye gusohora album ya karindwi n’ubwo ngo atarayibonera izina, ikazaba iriho indirimbo nshya gusa, zirimo iyo yise ‘Amen’.



  • Umubyeyi w’umuhanzi Meddy yitabye Imana

    Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Kanama 2022, nibwo Nyina w’umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yitabye Imana.



  • Kizz Daniel ukunzwe mu ndirimbo ‘Buga’ yashimishije Abanyakigali (Amafoto + Video)

    Iserukiramuco ryiswe ‘A Thousand Hills Festival’ ribaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ku munsi waryo wa kabiri ryasusurukijwe n’umuhanzi mukuru Kizz Daniel ukunzwe cyane mu ndirimbo ‘Buga’ kuri ubu, n’ubwo imitegurire ndetse n’ubwitabire bitari binogeye ijisho guhera mu kwinjira ndetse no mu itangira ry’igitaramo nyirizina.



  • Kigali: Hateguwe igiterane kigamije kurwanya ibiyobyabwenge n’uburaya

    Umuryango Grace Room Ministries ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera, bateguye igiterane cy’ivugabutumwa, kigamije gufasha ibyiciro bitandukanye kuva mu ngeso mbi zirimo kwijandika mu biyobyabwenge, uburaya n’ibindi.



Izindi nkuru: