Abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie, Bwiza, Ariel Wayz, Kenny Sol na Chriss Eazy bari mu bahataniye ibihembo bya Trace Awards, bizatangirwa i Kigali mu Rwanda, mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.
Icyamamare mu muziki wa Nigeria, Ayodeji Ibrahim Balogun uzwi nka Wizkid, ari mu gahinda nyuma yo gupfusha nyina, Jane Dolapo Balogun witabye Imana azize uburwayi.
Umuhanzi akaba n’umushyushyarugamba ufite ubumuga bwo kutabona Ndayizigiye Appolaire uzwi nka Chona Hodari, uri mu bari kuzamuka neza yiyemeje gufasha leta mu bikorwa biteza imbere igihugu binyuze mu buhanzi.
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, yishimiye guhura na Perezida Paul Kagame ndetse ahamya ko bigaragaza ko iyo ibyo akora byagenze neza n’Umukuru w’Igihugu abimenya.
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben n’Umuraperi Rukundo Elie (Green P), bari mu gahinda ko kubura umubyeyi wabo Mbonimpa John, wazize uburwayi.
Nizard Niyonkuru uzwi nka Niz Beatz ni umwe mu basore b’abahanga bafite ikiganza cyihariye ndetse banatanga icyizere u Rwanda rufite mu bijyanye no gutunganya umuziki [Producer], umwuga yatangiye kuva mu 2013, ashyize ku ruhande ubuhanzi yiyemeza kubikora kugeza ku rwego mpuzamahanga.
Umuhanzikazi Britney Spears yatandukanye n’umugabo we, Sam Asghari, bari bamaranye amezi 14 gusa bashakanye.
Umuhanzi David Adedeji Adeleke [Davido] uri mu bagomba gutarama mu birori byo gusoza Iserukiramuco rya Giants of Africa Festival rimaze icyumweru ribera mu Rwanda, yasuye anaganiriza urubyiruko rwaryitabiriye.
Umunyarwandakazi Sherrie Silver ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, wamamaye kubera kugira inzozi ngari kandi zikaza kuba impamo, avuga ko afite izindi nzozi zo gutangiza ikigo giteza imbere impano zitandukanye mu Rwanda, kandi akazabikora mu gihe kitageze ku myaka 10.
Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Afurika, David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido, yageze mu Rwanda aho aje mu gitaramo kizasoza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa Festival’.
Nkurunziza Augustin uzwi kwizina rya Producer Papito, akaba umwe mu batunganya indirimbo mu Rwanda, yagaragaje ko abahanzi Nyarwanda kugira ngo batere imbere bagomba kwigira ku bo mu bindi bihugu.
Bruce Melodie, Knowless na Nel Ngabo begukanye ibihembo bya ‘East Africa Arts Entertainment Awards (EAEA)’, byatangiwe i Nairobi muri Kenya ku wa Mbere tariki 14 Kanama 2023.
Nyuma y’iminsi abakunzi b’umuziki muri Tanzaniya bategereje kumenya gahunda y’iserukiramuco ngarukamwaka rya ‘Wasafi Festival’, Wasafi Media yasohoye urutinde rw’abahanzi bazaririmba muri iryo serukiramuco.
Itsinda ry’abaririmbyi bakora umuziki uhimbaza Imana, basusurukije abitabiriye igitaramo kibanziriza umunsi w‘Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo, wizihizwa buri tariki ya 15 Kanama mu myizerere Gatolika.
Umuhanzikazi Robyn Rihanna Fenty wamamaye mu muziki ku izina rya Rihanna n’umugabo we ASAP Rocky bibarutse umwana wabo wa kabiri (ubuheta) w’umukobwa.
Umunyamuziki ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz, yishimiye gukabya inzozi yahoranaga zo guhura na Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 13 Kanama 2023.
Umuhanzi wo muri Uganda, Joseph Mayanja wamamaye nka Dr Jose Chameleone, yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Ao) mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Umuhanzi Engineer Santé Robert, uri kuzamuka neza muri muzika y’u Rwanda, yatangaje ko intego afite ari ukuba umwe mu bahanzi beza abanyarwanda bazamenya binyuze mu butumwa bwiza bw’isanamitima ndetse no muri muzika muri rusange.
Umunya-Kenya wabigize umwuga mu gutera urwenya Eric Omondi n’umukunzi we, umunyamideli akaba umukinnyi wa filime n’umushabitsikazi, Njihia Lynne bari mu byishimo byo kwibaruka umwana w’umukobwa.
Umuhanzi Ngabo Medard Jorbet umenyerewe nka Meddy, ni we muhanzi wenyine ukomoka mu Rwanda uhatanye mu bihembo bya All Africa Muzik Magazine (AFRIMMA 2023), bigiye gutangwa ku nshuro ya cumi.
Umuhanzi nyarwanda, Yvan Buravan, ugiye kuzuza umwaka yitabye Imana, yateguriwe umugoroba wo kumwibuka ndetse n’ibyaranze ubuzima bwe.
Abahanzi batandukanye b’ibihangage ku mugabane wa Afurika biyemeje kunagura zimwe mu ndirimbo za Bob Marley zigize album yiswe ‘Africa Unite’ ikubiyemo indirimbo 10 z’uyu mugabo wamamaye mu jyana ya Reggae.
Umuhanzi Victor Rukotana watangaje ko ubu yahisemo kwiyegurira gukora umuziki wubakiye ku muco kandi ubyinitse mu buryo bwa Gakondo yashyize hanze EP (Extended Play) ye yise ‘Rukotana I’ iriho indirimbo eshatu.
Umuryango wa Céline Dion watangaje ko nubwo atari kugaragaza ibimenyetso byo gukira ariko bafite icyizere cyo kubona umuti wo kumuvura indwara ya ’Stiff-Person Syndrome (SPS), yibasira ubwonko.
Umuhanzi Nzamwita Olivier Joseph, uzwi mu muziki w’u Rwanda nka M1, yahishuye ko ari mu rukundo n’umunyarwandakazi w’umunyamideli wibera mu Bufaransa, Angel Divas Amber Rose.
Proscovia Musoke nyina wa Jose Chameleone yavuze ko we na se Gerald Mayanja, batifuzaga ko uyu muhungu wabo ajya mu bikorwa by’umuziki ahubwo agakomeza amashuri.
Umuhanzi Josh Ishimwe umaze kwigarurira imitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwihariye bwa gakondo agiye gukora igitaramo cye cya mbere yatumiyemo Chorale zikomeye zirimo Christus Regnat.
Umuhanzi w’icyamamare Madonna aherutse gufatwa n’indwara ikomeye yaturutse kuri bagiteri ‘sévère infection bactérienne’ ituma ajya mu bitara muri serivisi yo kwita ku bantu barembye ku itariki 24 Kamena 2023.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, ku wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2023, iyobowe na Perezida Paul Kagame, ifatirwamo imyanzuro itandukanye, irimo n’uko nta bitaramo n’imyidagaduro bizajya birenza saa saba za nijoro mu mibyizi, na saa munani mu mpera z’icyumweru (ku wa gatanu no ku wa gatandatu), mu rwego (…)