Umuhanzi Butera Jeanne uzwi ku izina rya Knowles ari mu gihugu cya Uganda kuva kuwa gatanu aho biteganyijwe ko aza gutaramira abakunzi be bo muri Uganda kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013.
Kamana Richard uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Kennedy, wo mu Karere ka Gatsibo Umurenge wa Kabarore, aravuga ko akeneye ubufasha kuko afite impano yo guhanga.
Umuhanzi w’umunyarwanda Natty Dread yavuze ko isi itabashije gushimira Bob Marley ibyo yakoze, ahubwo yihitiramo kwiyumvira imiziki irwanya Kirisito.
Umuhanzi Maitre Jad’Or uherutse gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye yise « Igihango » yateguye igitaramo cyo kuyamurika muri gahunda yihaye yo kurushaho kwegera abafana be dore ko ngo yari amaze igihe atigaragaza cyane.
Umwana w’umukobwa w’imyaka 10 utuye ahitwa ku Muyira mu uurenge wa Kibirizi, Akarere ka Gisagara witwa Tuyishimire Devota amaze guhanga indirimbo 16 kandi zose azizi mu mutwe kuko ataramenya kwandika.
Abahanzi Urban Boys, Ama-G The Black na King James basubiyemo indirimbo ‘Biracyaza’ ya King James bayita ‘Ibitenge’.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Gaston Rurangwa uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Skizzy akaba ari umwe mubagize itsinda rya KGB ntagikora umwuga w’itangazamakuru kuri radiyo y’abayisilamu ya hano mu Rwanda yitwa Voice of Africa (VOA).
Umuhanzi Mani Martin yakoze impanuka ya moto mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 04/02/2013; nk’uko tubikesha umwe mubanyeshuri biga itangazamakuru muri KIST.
Nduwimana Jean Paul uzwi ku izina rya NOOPJA, wamenyekanye cyane mu ndirimbo MURABEHO irimo ubutumwa bukangurira Abanyarwanda kwirinda SIDA ,yashyize hanze indirimbo ebyiri zifite ubutumwa bwo gukunda igihugu.
Umuhanzi Danny Nanone, umwe mu bahanzi bamenyekanye cyane bakanagaragara muri Primus Guma Guma 2, ntakiri kubarizwa muri studiyo ya Kinamusic yari asanzwe akoreramo ibikorwa bye.
Gushyirwa kw’abahanzi ku mpapuro zitandukanye zamamaza ibitaramo mu mujyi wa Kigali, bikomeje guteza urujijo abenshi mu bankunda umuziki Nyarwanda, kuko usanga ibyo bitaramo bibera amasaha amawe kandi ahandi hatandukanye.
Umuhanzi Kamichi aramurika indirimbo ye « Ntunteze abantu » mu gitaramo agirira muri Planet Club kuri KBC ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 25/01/2013 guhera saa tatu za nijoro kugeza bucyeye.
Umuririmbyi Peter Okoye wo mu itsinda P-Square, n’umukunzi we Lola Omotayo, bibarutse umwana w’umukobwa. Lola yabyariye uwo mwana mu bitaro byo mu mujyi wa San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika tariki 22/01/2013.
Umuhanzi Adolphe Bagabo uzwi ku izina rya Kamichi ntagikora umwuga w’itangazamakuru. Yakoraga kuri radiyo y’abasilamu yitwa Voice of Africa.
Nyuma yuko hari abahanzi batangaje ko batifuza guhatana mu cyiciro cya gatanu cy’amarushanywa ya Salax Awards, Ikirezi Group itegura ayo marushanwa yabasimbuje abandi mu buryo bukurikira.
Amakuru yari yatangiye gusakara kuri interineti avuga ko umuririmbyi Shaggy wo muri Jamaica yitabye Imana ngo ni ibinyoma byambaye ubusa ngo kuko uwo murimbyi ni muzima, akaba akomeje iby’ubuhanzi bwe.
Nyuma y’uko umuhanzi Kitoko abimburiye abandi mu gusezera Salax Awards y’uyu mwaka, n’abandi bahanzi barimo Rafiki, Alpha Rwirangira na Uncle Austin basezeye bavuga ko babitewe n’impamvu zabo bwite.
Nyuma y’inama y’abanyamakuru bakurikiranira hafi imyidagaduro hamwe n’abategura Salax Awards yataye tariki 18/01/2013, hatangajwe urutonde rw’abahanzi bahatanira Salax Awards mu byiciro 13.
Mu gihe kuri iki gihe umwuga w’ubuhanzi ugenda uteza imbere abawukora neza, bamwe batangiye gushora imari yabo mu kurushaho gufasha abahanzi mu kunoza umuziki wabo.
Umuhanzikazi Ganzo Maryse wamenyekanye cyane kubera ijwi rye rijya kumera nk’iry’abagabo, akaba kandi ari n’umwe mubahanzi nyarwanda bagize amahirwe yo kwitabira Tusker Project Fame, muri iyi minsi biravugwa ko yaba atwite kandi nawe ubwe akaba abyemera.
Beyonce, umuririmbyikazi wo muri Amerika, yatangaje ko itsinda Destiny’s Child, yaririmbye mo, ryongeye gusubirana nyuma y’imyaka umunani abari barigize batandukanye. Destiny’s Child igizwe n’abakorwa batatu bo muri Amerika: Beyoncé Knowless, Kelly Rowland, na Michelle Williams.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko mu buzima bwe akunda kumva umuziki kandi ngo afite abaririmbyi batandukanye akunda haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu.
Muri iyi minsi mike isigaye ngo umuhanzi Alpha Rwirangira asubire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo ye yise “Beautiful”.
Icyamamare muri sinema za Hollywood, Denzel Washington mu mpera z’ukwezi gushize kwa 12-2012 yari muri Nigeria aho yagombaga gukina muri film nshya y’abanya Nigeria yitwa Spider Basket.
Filimi “Ineza Yawe” y’umukinnyi ndetse n’umuhimbyi w’amafilimi utuye mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera biteganyijwe ko izashyirwa ahagaragara mu mpera z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa 2013.
Abazagera mu gitaramo cyo kumurika alubumu “Nimbumugabo” y’umuhanzi Lil G mbere y’abandi kandi bakagura amatike yo mu myanya y’icyubahiro (VIP) bafite amahirwe yo kubona ibihembo bateganyirijwe na StarTimes.
Umuhanzi Tuyisenge Jean de Dieu umenyerewe mu ndirimbo gakondo zivuga ku iterambere na politiki yahaye akarere ka Rutsiro impano y’indirimbo yitwa “Iteme ry’iterambere” igaragaza ibyiza nyaburanga biboneka muri ako karere.
Umuhanzi Elion Victory aratangaza ko amagambo agize indirimbo y’urukundo yise “ubyumva ute?” aherutse gushyira ahagaragara ashingiye ku nkuru y’impamo (true story) kandi y’ibyamubayeho.
Kim Kardashian na Kanye West baritegura umwana wabo wa mbere nyuma y’amezi agera ku munani bakundana.
Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G agiye kumurika album ye ya mbere yise “Nimba Umugabo” . Igitaramo cyo gushyira ahagaragara iyi Album kizaba taliki 05/01/2013 muri Parikingi ya sitade amahoro i Remera.