Tombola y’iki gikombe kizabera i Kigali hagati y’itariki 21 na 31 Mutarama 2025, yabereye mu cyumba cy’inama cya Stade Amahoro aho yasize u Rwanda ruri mu itsinda rya mbere ruhuriyemo na Algeria, Nigeria na Zambia.
Itsinda rya kabiri, ririmo ikipe ya Misiri, Angola, Gabon na Uganda, irya gatatu rikabamoTunisia, Guinea, Cameroon na Kenya mu gihe itsinda rya kane ririmo Cape Verde, Morocco, Congo na Benin.
Umukino wa mbere, u Rwanda ruzawukina n’ikipe ya Zambia mu gihe amakipe atanu ya mbere ariyo azahagararira umugabane wa Afurika mu Gikombe cy’Isi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|