#WC2026: Sobanukirwa iby’ifoto ya Lionel Messi na Lamine Yamal akiri uruhinja
Mu gihe Isi y’umupira w’amaguru iri guhanga amaso impano idasanzwe ya Lamine Yamal, ifoto ya kera imugaragaza akiri uruhinja ari mu maboko ya Lionel Messi yongeye kugarukwaho cyane, ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, ihinduka imwe mu nkuru zidasanzwe zihuza amateka n’ahazaza h’umupira w’amaguru.
Iyi foto yafashwe mu 2008 mu gikorwa cy’ubugiraneza cya FC Barcelona Foundation ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, aho Messi wari ukiri muto ku myaka 20, yafotowe ateruye uruhinja. Urwo ruhinja ntarundi uretse Yamal, ubu uri mu bakinnyi bakomeje kwigaragaza ku rwego rwo hejuru i Burayi, by’umwihariko no mu gikombe cy’Isi 2026.
Mu gihe Messi yamaze kwandika amateka nk’umwe mu bakinnyi beza kurusha abandi bose, Yamal na we ari kwigaragaza nk’inyenyeri nshya ishobora gukurikira uwo murongo, bituma iyi foto ifatwa nk’ikimenyetso cy’ihuriro ridasanzwe ry’ibisekuru bibiri by’umupira w’amaguru.
Inkuru iri inyuma y’iyi foto
Iyi foto ntabwo yari igamije kwamamaza Yamal, ahubwo yaturutse ku gikorwa cy’ubugiraneza cya
FC Barcelona Foundation. Buri mwaka bakoraga igikorwa kigamije gukusanya inkunga ijya mu Ishami rya Loni ryita ku bana, UNICEF. Mu 2008, bahisemo gukoresha abakinnyi ba FC Barcelone bafata amafoto bari kumwe n’abana bato.
Muri abo bakinnyi harimo nka, Deco, Bojan Krkić, Rafael Márquez, Xavi Hernández. Ni muri urwo rwego Messi (wari ufite imyaka 20 gusa icyo gihe) yafashe ifoto afashe uruhinja rw’amezi make, ari rwo Yamal, wari watoranyijwe mu buryo busanzwe muri uwo mushinga.
Iyo foto ntiyahise igira agaciro gakomeye icyo gihe, ahubwo yaje kongera kumenyekana mu 2024, ubwo se wa Yamal yayishyiraga ku mbuga nkoranyambaga ayita “intangiriro z’abakinnyi babiri b’ibitangaza.”
Uretse icyo gihe, ubu yongeye gukwira Isi yose cyane, kuko aba bakinnyi bombi amakipe y’ibihugu byabo (Espagne na Argentina) yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi, aho biteganyijwe ko bazahura kuri iki cyumweru tariki 19 Nyakanga 2026, ikintu gituma iyo foto ifatwa nk’ihuriro ridasanzwe ry’ibisekuru bibiri by’umupira w’amaguru.
Abasesenguzi b’umupira bavuga ko iyi foto ifite igisobanuro gikomeye, kuko ihuza amateka n’ahazaza. Messi, umaze imyaka myinshi ari ku rwego rwo hejuru ku Isi, n’inyenyeri ikizamuka muri Ruhago, Yamal, ugaragaza ubushobozi budasanzwe ku myaka 19.
Iyi shusho yafashwe nk’igikorwa gisanzwe cy’ubugiraneza, ubu yahindutse imwe mu mafoto y’amateka ya ruhago, igaragaza uburyo impano ishobora gukura mu buryo butunguranye no guhuza ibihe bibiri bitandukanye by’umupira w’amaguru.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|