Ni imikino yabaye mu ijoro ryo ku wa 29 ndetse no mu rukerera rwo ku wa 30 Kamena 2026. Ku isaha ya Saa Yine n’Igice z’ijoro ikipe y’u Budage yatangiye umukino wayihuzaga na Paraguay maze igice cya mbere kirangira batsinzwe igitego 1-0 cyatsinzwe na Julio Enciso ku munota wa 42.
Mu gice cya kabiri u Budage bwarwanye n’ubuzima bwishyura igitego gitsinzwe na Kai Havertz n’umutwe ku munota wa 54 ahawe umupira na Florian Wirtz iminota 90 isanzwe y’umukino irangira ari 1-1 hitabazwa iminota 30 y’inyongera nayo yarangiye gutyo hakitabazwa penaliti.
Muri izi penaliti, umunyezamu w’u Budage Manuel Neur yakuyemo imwe gusa mugenzi we Nico Woltemade, Jonathan Tah na Kai Havertz nabo bahusha izo bateye muri esheshatu zatewe muri rusange batsindwa penaliti 4-3 basezererwa na Paraguay batageze muri 1/8.
Saa Cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, hatangiye umukino wahuze Morocco n’u Buholandi. Uyu mukino wahoyobowe na Morocco ibintu byose kuko kwiharira umupira yari kuri 54% mu gihe yateyemo amashoti 11 arimo atanu agana mu izamu naho u Buholandi buteramo amashoti atandatu arimo abiri yaganaga mu izamu.
Nubwo byari bimeze gutyo ariko u Buholandi nibwo bwafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Cody Gakpo ku munota wa 72 nyuma y’amakosa y’ubwugarizi bwa Morocco ahawe umupira na Summerville.Iki gitego ariko kishyuwe na myugariro Issa Diop ku munota wa mbere mu minota itandatu yari yongerewe ku mukino, iminota isanzwe irangira ari igitego 1-1 hitabazwa iminota 30 nayo yarangiye gutyo hakitabazwa penaliti.
Ku ruhande rw’u Buholandi Quentin Timber, Summerville na Justin Kluivert bahushije penaliti binjiza ebyiri zatewe na Koopmeines na Weghorst mu gihe Achraf Hakimi na El Aynaoui bahushije iza Morocco ariko yinjije eshtatu zatewe na Sofiane Rahimi, Talbi na Saibari wateye iya nyuma maze inatsinda umukino kuri penaliti 3-2.
Paraguay yageze muri 1/8, izahurira n’ikipe irakomeza hagati y’u Bufaransa na Sweeden bakina kuri uyu wa Kabiri Saa Tanu z’ijoro mu gihe Morocco izahura na Canada yasezereye Afurika y’Epfo.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|