Volleyball: Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi yageze muri Algeria

Ikipe ya Volleyball y’ingimbi z’u Rwanda yamaze kugera mu gihugu cya Algeria aho yagiye mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 izabera i Alger tariki 21-31/01/2013.

Amakuru dukesha abari muri icyo gihugu avuga ko ikipe yose n’abayiherekeje bagezeyo amahoro ku wa gatatu tariki 16/01/2013 nijoro, ikaba ikomeje imyitozo yitegura iyo mikino ari nako bamenyera ikirere cyaho, kuko ngo muri iyi minsi hari ubukonje bukomeye.

Kuva bakigera muri icyo gihugu, abakinnyi b’ikipe y’igihugu barakoreshwa imyitozo n’umutoza Jean Marie Nsengiyumva afatanyije na Dominic Ntawangundi, mu rwego rwo kumenyerana neza mbere y’uko irushanwa ritangira.

Abo bakinnyi kandi babifashijwemo n’umuganga barimo kugerageza kumenyera imirire yaho, nayo ngo iri mu bishobora kubagora mu gihe batayitoje hakiri kare.

Ikipe y'u Rwanda ya volleyball y'abatarengeje imyaka 17.
Ikipe y’u Rwanda ya volleyball y’abatarengeje imyaka 17.

Muri rusange, ngo abakinnyi bose bameze neza kugeza ubu, uretse uwitwa Eugene Nkotanyi wagize akabazo gato k’imvune ndetse na Robert Nshimiyimana warwaye ibicurane, ariko umuganga arimo kubakurikiranira hafi ku buryo irushanwa nyirizina rizatangira bameze neza.

Ikipe y’u Rwanda yabonye itike yo gukina iyo mikino y’igikombe cya Afurika nyuma yo kwemererwa guhagararira akarere ka gatanu ubusanzwe kagizwe n’ibihugu byinshi, ariko bikaba byaranze kwitabira imikino yagombaga kubera mu Rwanda mu rwego rw’amajonjora yo gushaka iyo tike.

Bimwe mu bihugu byari byemeye kwitabira imikino y’amajonjora ariko bikanga kuza ku munota wa nyuma ni Kenya, Uganda, Burundi, Tanzania, Sudan, Ethiopia na Somalia.

Ikipe y’u Rwanda y’abakobwa nabo batarengeje imyaka 17 yahise nayo ibona itike yo kuzakina igikombe cya Afurika izabera i Cairo Misiri tariki 20-30 /03/2013.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda bagiye muri Algeria ni: Sylvestre Ndayisabye, Jean Claude Ndacyayisenga, Samuel Niyogisubizo, Robert Nshimiyimana, Patrick Ruzindana, Diogène Mukotanyi, Jacques Iradukunda, Jean Luc Rutayisire, Bosco Hishamunda, Elias Ndagano, Oreste Muhirwa Gabo na Eugène Nkotanyi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka