Ikipe y’u Rwanda ya Volleyball U20 yatsindiye gukinira igikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu ya Volleyball mu batarengeje imyaka 20 yabonye bidasubirwaho itike yo kuzakina imikino y’igikombe cy’isi kizabera muri Turukira muri Kanama uyu mwaka, nyuma yo kwitwara neza ikabona itike yo gukina ½ cy’irangiza mu mikino y’igikombe cya Afurika irimo kubera muri Tuniziya.

Nk’uko amategeko agenga irushanwa ry’igikombe cya Afurika cy’ingimbi abivuga, amakipe ane ya mbere ahita anabona itike yo kuzakina imikino yo guhatanira igikombe cy’isi. Kuba rero ikipe y’u Rwanda yabonye itike yo gukina ½ mu gikombe cya Afurika kuri uyu wa gatatu tariki ya 06/03/2013 itsinze Algeria amaseti atatu kuri imwe byanayihaye umwanya wo kuzakinira igikombe cy’isi.

Ikipe y’u Rwanda iri gutozwa na Paul Bitok yatsinze Algeria iseti ya mbere ku manota 25 kuri 19, itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-13 ariko iza gutsindwa iseti ya gatatu kuko Algeria yayikinanye imbaraga nyinshi iyitsinda u Rwanda ku manota 25-16. Iseti ya kane ni yo yashimangiye intsinzi y’u Rwanda kuko yayitsinze Algeria ku manota 25-22.

Ikipe y’u Rwanda yageze muri ½ cy’irangiza nyuma yo gutsinda imikino itatu muri ine yakinnye. U Rwanda ku mukino wa mbere rwatsinze Congo-Brazzaville amaseti 3-1, umukino wa kabiri rutsindwa amaseti 0-3 na Tuniziya yakiriye iyi mikino ikaba inahabwa amahirwe yo kuzegukana igikombe.

Abakinnyi b'ikipe y'u Rwanda ubwo bari kuri sitadi Amahoro i Remera batarajya muri Tuniziya.
Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda ubwo bari kuri sitadi Amahoro i Remera batarajya muri Tuniziya.

Mu mukino wa gatatu mu itsinda rya mbere u Rwanda rwatsinze Sierra Leone amaseti 3-0 maze ruheruka Algeria aho rwaraye ruyitsinze amaseti 3-1. Mu itsinda rya mbere u Rwanda rwari rurimo rwazamukanye muri ½ cy’irangiza na Tuniziya yatsinze amakipe yose yari kumwe nayo mu itsinda.

N’ubwo ikipe y’u Rwanda yamaze kubona bidasubirwaho itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Turukiya kuva tariki ya 22/08/2013 kugeza tariki ya 01/09/2013, igomba gukomeza guhatanira igikombe cya Afurika.

Muri ½ cy’irangiza u Rwanda ruzakina na Misiri yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri, naho Tuniziya ikazakina na Maroc yabaye iya kabiri mu itsinda rya kabiri, ayo makipe yose uko ari ane akaba ari nayo azahagararira Afurika muri Turukiya mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 21.

Volleyball y’u Rwanda iri mu bihe byiza muri iyi minsi, kuko iyo kipe yabonye itike yo kuzakina igikombe cy’isi nyuma ya barumuna babo, nabo babonye itike yo kuzakina igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 ubwo begukanaga umwanya wa gatatu mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 cyabereye muri Algeria muri Mutarama uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

igihe kirageze ngo u Rwanda rushyire ingufu mubana batoya nibwo volleyball yacucu izatera imbere kubera ko ishingiye ku abana bato kandi b’abanyarwanda nitubahe ikizere kandi tubashyigikire

Constantin yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Yoo Imana ishimwe, nibura volleyball idukuye mwisoni.
Ngaho rero mukaze imyitozo kandi iyabafashije izakomeze kubafasha mwitware neza.

kayitesi yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka