Ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball yatangiye kwitegura igikombe cy’isi

Ikipe y’igihugu ya Volleyball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) mu batarengeje imyaka 23 mu bagabo n’abagore, zatangiye kwitegura imikino y’igikombe cy’isi izabera i Myslowice muri Pologne kuva tariki 06-09/06/2013.

Mu myitozo ibera ku mucanga wo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu, izo kipe (iy’abagabo n’iy’abagore) zirimo gutozwa na Mbaraga Alexis ndetse na Paul Bitok usanzwe atoza ikipe y’igihugu.

Ikipe y’abagabo igizwe na Thierry Mugabo usanzwe akinira Lycée de Nyanza na Olivier Ntagengwa usanzwe akinia Kaminuza y’u Rwanda akaba ari na we kapiteni w’iyo kipe ya Beach Volleyball.

Ikipe y’abagore igizwe na Denyse Mutatsimpundu ukina muri APR VC na Charlotte Nzayisenga ukina muri Ruhango Volleyball Club.

Ntagengwa Olivier na Mugabo Thierry bagize ikipe y'abagabo.
Ntagengwa Olivier na Mugabo Thierry bagize ikipe y’abagabo.

Aya makipe yombi, n’ubwo muri iyo myitozo yifashisha abatoza, ni ukubamenyereza gusa, kuko abo batoza batemerewe kuzabatoza igihe cy’irushanwa. Itegeko rigenga ‘Beach Volleyball’ rivuga ko kuva umukino utangiye kugera urangiye, abakinnyi bagomba kwitoza, bakigira inama ari nta wundi muntu ubafashije.

Aya makipe yombi yabonye itike yo kuzakina igikombe cy’isi, nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa yo ku rwego rwa Afurika yabereye i Mombasa muri Kenya mu kwezi gushize. Muri ayo marushanwa, ikipe y’abagabo yegukanye umwanya wa mbere, naho abagore begukana umwanya wa kabiri.

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), Gertulde Kubwimana, avuga ko abo bakinnyi bazasubira mu makipe yabo mu mpera z’icyi cyumweru kugirango bajye gukinira amakipe yabo muri shampiyona, ariko bakazahita basubira mu myitozo ku wa mbere.

Abo bakinnyi ndetse n’abazabaherekeza bazahaguruka mu Rwanda berekeza muri Pologne tariki 04/06/2013. Uretse u Rwanda, andi makipe y’ibihugu azahagararira Afurika muri iyo mikino ni Zimbabwe na Misiri mu bagabo, naho mu bagore ni Zimbabwe na Kenya.

Charlotte Nzayisenge na Denyse Mutatsimpundu bagize ikipe y'abagore.
Charlotte Nzayisenge na Denyse Mutatsimpundu bagize ikipe y’abagore.

Ni ku nshuro ya kabiri, ikipe y’abagore ibona itike yo kujya mu gikombe cy’isi mu mukino wa Beach Volleyball, ariko ku nshuro ya mbere, n’ubwo yari yarabonye itike ariko yimwe visa, bituma ititabira amarushanwa.

Denyse Mutatsimpundu na Charlotte Nzayisenga, ubwo bakinaga mu rwego rw’abangavu (abatarengeje imyaka 18), bari babonye itike yo kujya mu gikombe cy’isi cy’abangavu muri Canada umwaka ushize, nyuma yo kuba aba mbere muri Afurika mu mikino yabereye muri Togo, ariko Canada ibima visa.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Gustave Nkurunziza, yadutangarije ko ikibazo cya Visa kitazongera kubaho, kuko cyaganiriweho mu nama y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball ku usi bagaya cyane Canada ko yimye amakipe yo muri Afurika Visa, kandi ko bitazongera kubaho.

Uretse muri Beach Volleyball, u Rwanda kandi ruzanitabira imikino y’igikombe cy’isi mu bataregeje imyaka 19 kizabera muri Mexique muri Kamena uyu mwaka, ndetse n’icy’abatarengeje imyaka 21 kizabera muri Turukiya muri Kanama uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mura banyamakuru turabakunda kubwa amakuru mutugezaho twagirango tubabaze kuki muta tugezaho gahunda ya volleyboll kandiimikino iba ihari? Murakoze turabakunda.

Nsanzineza Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka